Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

30/114

Igice Cya 11 - Uburyo Twageza Abandi Ku Gakiza

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13:51, 52).

“Umwanditsi wese wigishijwe iby’ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir’urugo utanga ibintu bishya n’ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.” IyK 54.1

Mu mabwiriza yose ya Kristo abigishwa be bari bayafitemo ibyigisho bihariye. Amaze kubigishiriza mu mugani w’urushundura yaberetse inshingano abasigiye yo kugeza ku bandi ukuri bamenye. Nyir’urugo ntiyikubira inyungu ze, ahubwo azisaranganya n’abandi; kandi iyo azikoresheje arushaho kunguka. Ukuri yamenye akumenyesha ab’isi kandi na we akarushaho kujya mbere mu by’iyobokamana. IyK 54.2

Abamaze kwakira ubutumwa bagira ishyushyu ryo kubwamamaza kuko urukundo rwa Kristo rugomba kumenyekana. Bazahamya ibyo bazi kandi babonye, na Mwuka Muziranenge azabayobora mu ntambwe zose. Bamarwa inzara n’inyota byo kumenya Imana ku bwo gushakashaka mu Byanditswe, kandi basenga bababaye kugeza ubwo bahumurizwa n’amagambo ya Kristo ngo “Ubabariwe ibyaha byawe. ” Luka 7:48. Si ibintu bisanzwe guhishira ibyiza nk’ibyo. Uko barushaho kwamamaza ubutunzi bw’ubuntu bw’Imana, ni ko n’ubuntu bwa Kristo bazarushaho kubwongererwa kugira ngo nabo babwamamaze mu isi yose. IyK 54.3

Ijambo ry’Imana ni inzu y’ububiko bw’ukuri. Ijambo ry’Imana, ibyaremwe, kimwe n’ibyabayeho mu mibereho y’umuntu bifataniriza hamwe kumwigisha. Imana ikoresha imiyoboro yitoranirije kumenyekanisha ubwenge bwayo ku muntu wese ubukeneye. IyK 54.4

Umuyoboke wa Kristo niyizera ijambo ry’Imana by’ukuri, kandi akarikurikiza, nta bumenyi bw’iyi si dutuyemo buzamuyobera. Uko dukomeza kwitegereza ubwiza bw’ibyaremwe, tukabona ibitangaza ku isi, mu Nyanja no mu kirere, ni ko turushaho gusobanukirwa n’ukuri. Iby’Imana ikorera abantu, ubwenge bwayo n’ubutabera bwayo turebesha amaso, ni ububiko bw’ubutunzi bw’Imana buyimenyekanisha. IyK 54.5