Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

29/114

Igice Cya 10 - Umugani W’urushundura

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13:47-50).

“Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’urushundura bajugunye mu Nyanja, rufata ifi z’amoko yose. Rwuzuye bararukururira ku nkombe, baricara batoranyamo inziza, bazishyira mu bikoresho, imbi barazita. Uko niko bizaba ku mperuka y’isi: abamarayika bazasohoka, batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi: niho bazaririra bakahahekenyera amenyo.” IyK 52.1

Kujugunya urushundura ni ukubwiriza ubutumwa. Ibyo biteraniriza mu itorero abeza n’ababi. Iyo umurimo w’ubutumwa urangiye, urubanza rurangiza umurimo wo gutoranya. Kristo yabonye mu gihe cyose hazaba hari benedata b’abanyabinyoma bazagayisha inzira y’ukuri. Ab’isi basebya ubutumwa kubera ayo matwara mabi y’abigisha b’inyoma. Ndetse bamwe mu bakristo bagushwa no kubona abitirirwa izina rya Kristo batayobowe n’Umwuka we. IyK 52.2

Nuko rero kubera ko abo banyabyaha barekerwa mu itorero, bituma abantu bibwira yuko Imana yirengagiza ibyaha byabo. Ni yo mpamvu Kristo yatamuruyeho inyegamo y’ibyerekeye igihe kizaza avuga yuko mu rubanza Imana itazita ku cyubahiro cy’umuntu n’umwanya arimo, ahubwo ko izamucira urubanza ikurikije ingeso ze. IyK 52.3

Imigani yombi uw’urukungu n’uw’urushundura yigisha yeruye ko nta gihe abanyabyaha bazagarukira Imana bose. Amasaka n’urukungu bizakomeza gukurana kugeza igihe cy’isarura. Ifi nziza n’imbi zishyirwa ku nkengero y’inyanja kugira ngo zirobanurwe ubuheruka. IyK 52.4

Kandi iyi migani yombi yigisha yuko nta mbabazi zizongera kubaho nyuma y’urubanza. Igihe umurimo w’ubutumwa uzaba urangiye, hazakurikiraho kuvangura abeza mu babi, kandi ubwo ni bwo buri cyiciro kizashyirwa mu mwanya wacyo by’Iteka ryoze. IyK 52.5

Imana ntiyifuza ko hagira n’umwe urimbuka. Yaravuze iti“Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha; ahubwo nezezwa n’uko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye, maze akabaho: nimuhindukire, mugaruke muve mu nzira zanyu mbi! Kuki mwarinda gupfa, mwa nzu y’Isirayeli mwe? Ezekeli 33:11. IyK 53.1

Muri iki gihe cy’imbabazi Umwuka w’Imana akomeje kwingingira abantu kwemera impano y’ubugingo. Abazarimbuka gusa ni abakomeza kuninira kwinginga kwe. Imana yakomeje kwamagana icyaha ishaka ko gitsembwaho burundu mu ijuru no mu isi. Abakomaza kwihambira ku cyaha bazarimbukana na cyo. IyK 53.2