Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Mbese Imana Ihisha Ubutunzi Bw’Ukuri?
Abiyumvamo ko ari abanyabwenge ntibabona ubwiza n’imbaraga by’inama y’agakiza. Bafite amaso, ariko ntibareba; bafite amatwi, ariko ntibumva; bafite ubwenge, ariko ntibabona aho ubutunzi buhishwe. IyK 41.4
Umuntu ashobora kugenda hejuru y’ubutaka bwahishwemo ubutunzi atabizi. Ashobora kwicara munsi y’igiti atazi yuko mu mizi yacyo hahishwemo ubutunzi. No ku Bayuda ni ko byari bimeze. Bahawe ukuri kumeze nk’izahabu. Ukuri kw’inama yo gucungurwa kwabagejejweho muri gahunda y’ibitambo n’ibimenyetso, nyamara Kristo aje, Abayuda ntibamenya ko ibyo byose ari we byashushanyaga. Imigenzo yabo y’uruhererekane rw’ibisekuruza byabo n’imyizerere yabo, byatumye batamenya ukuri. Inzu y’ubutunzi bw’ubwenge bwose yari ibakinguriwe, ariko ntibabimenya. IyK 42.1
Imana ntihisha ukuri kwayo. Abantu ni bo birindagiza ntibabubone. Kristo yahaye Abayuda ubuhamya bwinshi bw’uko yari Mesiya; ariko babonye ko nibamwemera bizaba ngombwa ko bareka imigenzo yabo bakundaga bakareka no kwihugiraho kwabo, n’ibyo bari bararikiye bidashimwa n’Imana. Bavugaga ko bizera Isezerano rya Kera ariko bakanga kwemera ubuhamya buririmo bwerekeje kuri Kristo. Bari bafite ubutunzi bw’ubutumwa bwiza, ariko banga kwakira impano ihebuje ijuru ryabahaye. “Nyamara mu batware nabo benshi baramwizeye: ariko ku bwo gutinya Abafarisayo ntibabyerura, ngo badacibwa mu isinagogi.” Yohana 12:42. Bizeraga ko Yesu ari Umwana w’Imana, ariko bashakaga twombi; ubutunzi bw’isi, n’ubutunzi bw’ijuru. IyK 42.2
Muri iki gihe ibitekerezo by’abantu byuzuye kwikunda, no guhugirana. Kugira ngo bagere ku butunzi bw’isi n’ubutegetsi bararikiye, bituma bahitamo imigenzo y’abantu kuruta gukora iby’Imana ishaka. Abameze batyo bahishwe ubutunzi bw’Imana. IyK 42.3
“Ariko niba ubutumwa bwiza twahawe butwikiriwe, butwikiriwe abarimbuka, nibo batizera, ab’Imana y’iki gihe yahumiye imitima kugira ngo umucyo w’ubutumwa bw’ubwiza bwa Kristo ari we shusho y’Imana utabatambikira.” 2Abakor. 4: 3,4. Umukiza wacu yabonye ko abantu banambuka ku byabahesha ubugingo buhoraho, maze yifuza kubagarura mu nzira ati, “Umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byo mu isi, aramutse yatswe ubugingo bwe? ” Matayo 16:26. Yamenyesheje abacumuye ko hariho isi iruta iyi ngiyi kuba nziza. Maze asa n’ujyanye ibitekerezo byabo abereka ubutunzi budashira. IyK 42.4