Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Igice Cya 8 - Umunezero Wo Kubona Ubutunzi Buhishwe
(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 13:44).
“Ubwami bwo mu ijuru bugeranywa n’izahabu zahishwe mu murima, umuntu azibonye arazitwikira, aragenda, umunezero umutera kugurisha ibyo yari atunze byose, ngo abone kugura uwo murima. ” IyK 41.1
Mu bihe bya kera abantu bakundaga gukoresha umuco wo guhisha ubutunzi bwabo mu butaka. Ariko kenshi bibagirwaga aho babuhishe, maze urupfu, igifungo, cyangwa se ubuhunzi bigatuma nyirabwo abusiga, maze ubwo butunzi bukazahishurwa na nyiramahirwe. Mu gihe cya Yesu ntibyari igitangaza kumva ko ubutunzi nk’ibiceri, izahabu n’ifeza byahishuwe mu butaka bitewe n’uburangare bwa nyirabyo. IyK 41.2
Umuntu yatishije umurima, maze igihe yahingaga akubise isuka abona ubutunzi bwahishwe. Uwo muntu yahise amenya ko amahirwe amutahiye. Nuko asubiza iyo zahabu aho yari ihishe, maze asubira imuhira agurisha ibyo yari afite byose kugira ngo agure uwo murima. Ab’umuryango we n’abaturanyi bibwiye ko yasaze. Ariko we yari azi icyo akora. Yari yiteguye guhara ibyo yari afite byose ariko akibonera ubwo butunzi bwahishwe. Bityo n’ubonye ubutunzi bwo mu ijuru ahara byose kugira ngo yironkere ubwo butunzi bw’ukuri. Umurima ushushanya Ibyanditswe Byera, ubutumwa bwiza ni ubwo butunzi. Isi ubwayo ntifite ubutunzi buruta ubw’ijambo ry’Imana. IyK 41.3