Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Ibanga Ry’Ubutungane
Nk’uko bigenda ku byaremwe, ni ko no mu buryo bw’ubuntu bigenda ; imbuto igomba gukura cyangwa se igapfa. Nk’uko gukura kwayo kutagaragarira amaso, ni ko n’imibereho y’umukristo imeze. Kuri buri ntambwe haba hari ikigero cy’ubutungane ; nyamara ntibibuza umuntu gukomeza gukura. Gutunganira Imana bikorwa mu mibereho y’umuntu yose. Imbuto ikuzwa n’ibintu Imana yashyizeho kugira ngo habeho ubugingo. Tugomba gushora imizi muri Kristo, kandi tukugururira Mwuka Muziranenge imitima yacu. Nidushikamisha ibitekerezo byacu kuri Kristo, azaza abane natwe ameze nk’imvura y’umugisha. Hoseya 6 :3. Kuko ari izuba ryo gukiranuka, Kristo azaturasira ‘afite gukiza mu mababa ye’ Malaki 4 :2. Niduhora twishingikirije kuri Kristo nk’Umukiza wacu bwite, nta kabuza tuzakurira muri we muri byose. IyK 23.3
Ingano zibanza kuba”nk’utwatsi, maze hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto.’’Umugambi wo gutera imbuto ni ugushaka umusaruro wo kugaburira abashonji, no kuzigama imbuto z’igihe cy’ihinga rikurikiyeho. Bityo Kristo ashimishwa n’umusaruro, kuko abona ko ari ingororano ahawe kubw’igitambo cye... cyatumye ahabwa icyicaro mu mitima y’abantu. Umugambi w’umukristo ni ukwera imbuto ... maze ingeso za Kristo zikagaragara mu muntu umwizera , kugira ngo izo ngeso nziza azanduze abandi. IyK 24.1
Imbuto ntiyerera kwikungahaza, ahubwo yerera guha umubibyi imbuto, n’ushaka kurya ikamuha umutsima. Yesaya 55 :10. Nuko rero umukristo amenye ko ari intumwa ya Kristo, kugira ngo aheshe abandi agakiza. Ubugingo bwikunda ntibubasha kwera imbuto. Niba wemera Kristo ko ari Umukiza wawe, ugcmba kureka inarijye ugafasha abandi. Uk’urushaho kumva ufite umutima w’ubwuzu wo gukunda, ni ko uzarushaho kwera imbuto. Uzagwirizwa kwizera, kandi uzarushaho gushikama. Uko ibihe bihita ni ko uzarushaho kugira imibereho isa n’iya Kristo. IyK 24.2
“Imbuto z’umwuka ni urukundo, n’ibyishimo, n’amahoro, no kwihangana, no kugira neza, no kwirinda.” Abagalatiya 5 :22,23. Imbuto imeze ityo yera izindi mbuto nyinshi kubw’ubugingo buhoraho. IyK 24.3
“Imyaka iyo yeze , uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.” Mariko 4 :29. Kristo ahora akeneye ko tumugaragaza mu itorero abantu bakamumenya. Ingeso za Kristo nizimara kugaragarira mu mibereho y’abantu be, ni bwo azaza kujyana intore ze. IyK 24.4
Umukristo wese yifitiye amahirwe yo gutegereza no kwihutisha kugaruka kwa Kristo. 2Petero 3 :12. Iyaba abitirirwa izina rye bose bamwereraga imbuto zimuhesha icyubahiro, isi yose yabibwamo imbuto z’ubutumwa bwiza. Bidatinze habaho umusaruro uheruka kandi ukomeye, maze Kristo akaza gukoranya imbuto ze z’igiciro cyinshi. IyK 25.1