Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

12/114

Igice Cya 3 - Imibereho Itangaje Y’akabuto Gato

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Mariko 4 :26-29).

Bamwe mu bantu bumvise umugani w’umubibyi bahise bamenya ko Kristo atagendereye kwima ingoma y’iyi si, kandi benshi bari bafitiye amatsiko abandi bibabereye urujijo. Yesu abonye gushidikanya kwabo, yakoresheje ubundi busobanuro kugira ngo akure ibitekerezo byabo ku bwami bw’iyi si, maze barangamire ubwami bw’ubuntu bw’Imana. “Ubwami bw’Imana bugereranywa n’umuntu ubiba imbuto mu butaka, akagenda agasinzira nijoro, akabyuka kumanywa, imbuto zikamera zigakura atazi uko zikuze. Ubutaka ni bwo buzimeza, ubwa mbere habanza umumero, hanyuma zikaba imigengararo, hagaheruka amahundo afite imbuto. Ariko imyaka iyo yeze, uwo mwanya nyirayo ayitemesha umuhoro, kuko igihe cyo gusarura kiba gisohoye.” IyK 22.1

Kristo ni we uzasarura umusaruro w’isi. Ariko umubibyi ashushanya abakora mu cyimbo cya Kristo. Bivugwa ko imbuto ‘’zimera zigakura, atazi uko zikuze.” Ibyo si ukuri ku Mwana w’Imana ; We ntayobowe uko imbuto zikura. IyK 22.2

Umugani w’imbuto uduhishurira ko Imana ari yo igenga ibyaremwe. Mu mbuto harimo itegeko rigenga kumera kwayo ryashyizweho n’Imana ubwayo, nyamara imbuto idafashijwe ntiyabasha kwimeza. Umuntu abifitemo uruhare ; agomba gutunganya ubutaka neza maze akabubibamo imbuto. Nyamara hari igihe kigera ntabe yagira icyo akorera imbuto kugira ngo zikure ku bushake bwe. Agomba kubiharira ufite ubushobozi bwose. Imvura igomba kuvomera imirima, izuba na ryo rigatera ubushyuhe, bumeze nk’ubw’amashanyarazi, na bwo bugashyushya imbuto zikamera. Ubugingo Umuremyi yashyizeho, ni we ubwe ufite ubushobozi bwo kubuhamagara. IyK 22.3

Nk’uko bimerera abahinzi, ni ko bimerera n’ubiba iby’umwuka; umwigisha w’ubutumwa bwiza agomba kubanza agatunganya ubutaka bw’umutima ; maze akabubibamo imbuto; ariko imbaraga y’Umwuka w’Imana ni yo imukoresha kugira ngo amagambo ye afashe ababyumva azabageze ku bugingo buhoraho. Imbaraga y’Imana ni yo ikora ibitangaza bishyigikira ijambo ryayo. IyK 23.1

Umurimo w’umibibyi ni umurimo wo kwizera. Ntashobora kumenya uburyo butangaje butuma imbuto iturika ikazana umugondoro. Igihe abibye imbuto mu butaka, ajugunyamo inziza kugira ngo zizakure neza zivemo ibyo kurya byo gutunga umuryango we. Ariko ahora ategereje umusaruro utubutse. Bityo abayoboke ba Kristo bagomba gukora biringiye kuzabona umusaruro w’imbuto babibye. Imbuto nziza zishobora kuba zipfuritse mu mutima w’umunyabyaha, ariko iyo Umwuka w’Imana ahumekewe mu bugingo bw’uwo muntu, izo zari zimuhishwemo zera imbuto nziza. Tugomba gukora umurimo twahawe gukora, ibisigaye bikaba iby’Imana.”Isi ikiriho, ibiba n’isarura...ntibizashira. Itangiriro 8 :22. Twiringira isezerano rye ngo: “Ijambo ryanjye...ntirizagaruka ubusa, ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye. ” Yesaya 55 :11. “Nubwo umuntu agenda arira, asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba ye.”Zaburi 123 :6. IyK 23.2