Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

112/114

Uko Igitekerezo Gisobanurwa

Kristo yatekerereje abigishwa igitekerezo cy’abakobwa cumi yerekana uko itorero rizaba rimeze mbere yo kugaruka kwe. Hariho abantu b’uburyo bubiri bavuga ko bategereje shebuja. Bitwa abakobwa cyangwa abari, kuko bavuga ko bafite kwizera. Amatara ashushanya ijambo ry’Imana (Zaburi 119:105). Amavuta ni ikimenyetso cya Mwuka Muziranenge. Umuhanuzi Zakariya yaravuze ati “Mbona igitereko cy’itabaza n’....amatara arindwi yo kuri cyo; kandi ayo matara ari IyK 200.1

hejuru ya cyo yose, itara ryose ryari rifite imiheha irindwi Kandi impande zombi hari imyerayo ibiri... Nuko mbaza Marayika nti ibyo bisobanurwa bite? ..Aransubiza ati ngiri ijambo ry’Imana : Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye, ni ko Uwiteka Nyir’ingabo avuga ... Ndongera ndamubaza nti ariya mashami y’imyerayo abiri, ari impande zombi z’imibirikira y’izahabu uko ari ibiri akikamuramo amavuta asa n’izahabu asobanurwa ate ? Aransubiza ati aba ni ba bantu babiri basizwe amavuta, bahora bahagaze imbere y’Umwami w’isi yose. « Zakariya 4:1-14. Umwuka w’Imana avugira mu ruhame rw’intungane zihora imbere yayo abwira abantu b’Imana ko ubuntu bwayo bwonyine ari bwo bushobora guhindura ijambo ry’Iman itara rimurikira umuntu. IyK 200.2

Abakobwa cumi bose bagiye gusanganira umukwe. Bose bari bafite amatara n’amacupa ya peteroli. Mu gihe runaka abo bakobwa basaga n’aho badafite itandukaniro. Uko ni ko itorero rigomba kumera mu gihe cyo kugaruka kwa Kristo. Abo mu itorero bose bazi Ibyanditswe Bose bahamya ko Kristo agiye kugaruka. Ariko mu gihe cyo gutegereza, hacamo igihe cyo kugerageza kwizera kwabo ; urusaku rwakumvikana ngo «Dore Umukwe araje, « wasanga benshi badafite peteroli mu matara yabo. Bene abo ntibagira Mwuka Muziranenge. IyK 200.3

Ukuri kutagendana n’Umwuka w’Imana ntigushobora kweza umutima w’umuntu. Umwuka w’Imana adakoresheje uko kuri ntikwashobora guhindura ingeso z’umuntu ; n’ubwo yaba amenyeranye na Bibiliya. Abagabo n’abagore badafite Umwuka w’Imana ntibashobora gutandukanya ukuri n’amafuti, kandi ibyo bibasha kubagusha mu bishuko. IyK 201.1

Abantu bagereranywa n’abakobwa b’abapfu nta bwo ari indyarya. Bageza ukuri ku bantu kandi bakita ku bakwemera ; ariko bo ntibemere gukoreshwa na Mwuka Muziranenge. Ntibaguye ku Rutare ngo bemere ko rumenagura kamere yabo ya kera. (Reba Matayo 21:44). Banyuzwe n’umurimo udashyitse. Ntibagiranye umushyikirano n’Imana maze bituma batamenya kuyiringira. Umurimo bakorera Imana wasubiye inyuma uba ku izina gusa. Pawulo avuga ko “mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya; kuko abantu bazaba bikunda... bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo gutungana ariko bagahakana imbaraga zako. ” 2 Timoteyo 3:1-5. IyK 201.2

Bene abo Bantu ni bo babona bicika bakavuga bati ni amahoro nta kibi kiriho. Iyo abantu batewe ubwoba no gucogora kwabo, binginga abandi ngo babahe icyo babura; ariko mu by’iyobokamana si ko bimeze. Nta muntu ubasha kurihirira undi icyo abura. Imico ntitiririkanywa. Nta wakwizera Imana mu cyimbo cy’undi, cyangwa ngo yakirire undi Umwuka w’Imana. “Gukiranuka kwa Nowa, na Daniyeli na Yobu kwakiza ubwabo bugingo gusa. ” Ezekiyeli 14:20. IyK 201.3

Imico y’umuntu igaragara mu byago. Igihe ijwi ryumvika-naga mu gicuku rivuga ngo “dore umukwe araje, ” maze abakobwa bari basinziriye bagakanguka, ni bwo abiteguye bagaragaye. Bose baratunguwe; nyamara bamwe bari biteguye ariko abandi batiteguye. Bityo akaga nikaza gitunguro, igihe urupfu ruzaba rubagera amajanja, ni bwo ababeshejweho n’ubuntu bazagaragaza. Gusuzuma gukomeye guheruka kuba mu gihe cyo kurangira kw’imbabazi, igihe umuntu aba atagishobora guhabwa icyo akeneye. IyK 201.4

Abagereranywa n’abakobwa cumi bose bavuga ko ari abakristo. Bose bafite izina n’itara kandi bavuga ko bakorera Imana. Bose bagaragara ko bategereje kubona Kristo agarutse. Nyamara abagereranywa na batanu ntibiteguye. Bazatangara bashobewe, igihe bazaba babujijwe kwinjira mu nzu y’ibirori. IyK 202.1