Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

111/114

Igice Cya 29 - Kwitegura Gusanganira Umukwe

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Matayo 25:1-13).

Igihe Kristo yari yicaye ku musozi wa Elayono ari kumwe n’abigishwa be, izuba ryari rirenze, butangiye kugoroba. Bari bitegeye inzu imurikiwe neza. Umucyo wo muri iyo nzu warabonekaga kubera ahari hakinguwe, kandi hari inteko y’abantu bategereje umukwe. Umukwe yari yagiye kureba umugeni ngo amuzane iwe. Abari bashagaye umukwe bari bamumurikiye agana iwe, ahari hateguriwe ibirori IyK 199.1

Abakobwa cumi bagendegendaga iruhande rw’inzu y’umukwe, buri mukobwa afite itara ryaka na peteroli mu icupa. Bose bari bategereje abakwe bafite ubwuzu. Ariko abakwe baratinze, amasaha arahita, ba bakobwa batangira kunanirwa maze barasinzira. Igicuku kinishye bumva urusaku ngo “Dore umukwe araje! Nimusohoke mumusanganire. ” Abari basinziriye bahita bakanguka barahaguruka. Babona abakwe baraje, bamurikiwe kandi bizihijwe n’indirimbo z’urufaya. Abakobwa cumi batangira gucana amatara; nyamara batanu bari bibagiwe gushyira peteroli mu macupa yabo Ntibari bikwiye ko umukwe ari butinde, bituma batitegura ibyabatungura. Binginga bagenzi babo bababaye bati “nyamuneka nimuduhe buri peteroli yanyu kuko amatara yacu azima. Ariko abakobwa batanu bari bamaze gucana amatara yabo nta yindi peteroli bari basigaranye, ni ko kubasubiza bati nta bwo yadukwira twese, ahubwo nimujye mu bacuruzi, muyigurire.” IyK 199.2

Igihe bari bagiye kugura peteroli, abakwe baba barabasize, abakobwa batanu bari bafite amatara yaka binjirana n’umukwe, maze urugi rurakingwa. Abakobwa b’abapfu bageze ahabera ibirori, uhagarikiye ibirori aravuga ati “simbazi. ” Nuko bahera hanze bumiwe, muri icyo gicuku. IyK 199.3