Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)
Nta Gisa No Kuronka Ubutunzi Bw’Ibihe bvose
Umugaragu uvugwa mu mugani yatekereje ibyo muri iki gihe gusa. Igihe azanyagwa umurimo w’ubusonga, nta cyitwa icye bwite azaba asigaranye. Ubutunzi bwa shebuja bwari bukiri mu maboko ye, yiyemeza kubukoresha icyo kumugoboka mu gihe kizaza; abona akwiriye kubuha abandi. IyK 180.1
Yabikoreye atyo kugira ngo yibonere inshuti zizamwakira igihe bazaba bamaze kumunaga hanze. No ku Bafarisayo ni uko. Gutanga impano z’Imana muri ubu bugingo byonyine, ni byo byajyaga kubahesha iby’ibihe byose. IyK 180.2
Kristo amaze guca uwo mugani yaravuze ati “abana b’iyi si ni abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo. ” Abanyabwenge ko ku isi bakoresha ubwenge cyane mu byo kwirwanaho, kuruta uko abana b’Imana babukoresha mu murimo wayo. Imana yahaye amafaranga abantu benshi bavuga ko ari abakristo, kugira ngo bafatanye na Yo guhesha umugisha ikiremwamuntu. Dukwiriye kugaburira abashonje, tukambika abambaye ubusa, tukita ku bapfakazi n’imfubyi, no kunganira abari mu ngorane. IyK 180.3
Imana ntiyigeze ivuga ko umuntu umwe agomba kugira ibimusagutse ngo abikoreshe iby’ubwirasi kandi hariho abatakishwa no kutagira icyo barya. Ibirenze ibyo dukeneye mu mibereho yacu twabiherewe guhesha abantu umugisha. Mube “abanyabuntu kandi mukunde gutanga. ” 1 Timoteyo 6:18. “Nugira umunsi mukuru, ujye urarika abakene n’ibirema n’abacumbagira n’impumyi.” Luka 14:13. “Uzane abakene bameneshejwe ubashyize mu nzu yawe.” Yesaya 58:7. IyK 180.4
Nyamara abantu benshi Imana yahaye impano bazihinduye ubutunzi bwabo bwite. Bubaka amazu bakongeraho andi, bapfusha amafaranga yabo ubusa mu byo kwinezeza baha inda zabo ibyo zirarikiye byose, no kugura ibikoresho n’imyambaro by’umwirato, naho bagenzi babo baheze mu buhamya. IyK 180.5
Gukoresha ibyo umuntu atunze mu byo kwihugiraho ni ukwiba Imana ikuzo ryayo, ryagombaga kuyigarurirwa mu byo korohereza imbabare no guhesha abantu agakiza. Ubutunzi abantu barundanya nta cyo buzaba bukimaze kuri wa munsi w’urubanza ruheruka. Abapfusha ubusa imibereho yabo mu byo kurundanya ubutunzi bw’isi, berekana ko ari abanyabwenge buke kuruta cya gisonga kibi. Umuhanuzi weretswe iby’uwo munsi w’urubanza yaravuze ati “uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n’uducurama. “Yesaya 2:20. IyK 181.1