Imigani ya Kristo (Igitabo Cya 1-2)

97/114

Igice Cya 26 - Guhitamo Incuti Nyakuri

(Ibiri muri iki gice bishingiye muri Luka 16 :l-9).

Igihe Yesu yazaga mu isi abantu bari bahuze. Abagabo n’abagore bari barirunduriye mu by’icyo gihe aho gushaka iby’igihe kizaza. Satani yatumye barangarira iby’ubu bugingo gusa, biba ari byo bibatwara umutima. IyK 178.1

Kristo yazanywe no gukuraho icyo gihe cyari cyarabari-ndagije. Yashatse ko batekereza iby’igihe kizaza aho gutekereza iby’icyo gihe. Yaravuze ati «Hariho umutunzi wari ufite igisonga cye, bakimuregaho ko gitagaguza ibintu bye.» Umutunzi yari yareguriye ibye byose igisonga kibi, ariko baza kukimuregaho ko cyiba ibintu bye. Nuko aragihamagara arakibwira ati “ibyo nkumvaho ni ibiki? Murikira ibyo nakubikije, kuko kuva ubu utagikomeje kumbera mu bintu!” IyK 178.2

Uwo muntu yumvise ko yirukanywe ku kazi, abona hari ibintu bitatu agomba gukora: guhinga, gusabiriza, cyangwa se kwemera akicwa n’inzara. Ni ko kwibwira ati”ndagira nte ko databuja ari bunyage ubutware bwanjye, nkaba ntashobora guhinga kandi nkagira n’isoni zo gusabiriza? Have, nzi icyo nzakora kugira ngo nimara kunyagwa abantu bazajye banyakira! Nuko ahamagara abafite umwenda wa shebuja bose, abaza uwa mbere ati harya databuja akwishyuza iki? Aramusubiza ati inshuro ijana z’amavuta ya elayo. Na we ati enda urwandiko rwawe, wicare vuba wandike mirongwitanu. Abaza n’undi ati harya wishyuzwa iki? Aramusubiza ati inshuro ijana z’amasaka. Aramubwira ati enda urwandiko rwawe, wandike mirongwinani.” IyK 178.3

Icyo gisonga kibi cyateye abandi gufatanya na cyo gukora ibidakwiriye, kandi ku bwo kubyemera bibashyira aho bagomba kumwakira mu ngo zabo nk’abakira inshuti. “Shebuja yashimye icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby’ubwenge.” IyK 178.4

Umuntu w’isi yashimagije ubuhanga bw’umuntu wamwibye. Ariko Kristo ntiyigeze amushima. Yakoresheje igikorwa cy’ibyabaye bose bazi kugira ngo agisobanuze icyigisho yifuzaga kwigisha. “Ubutunzi bubi mubushakisha inshuti, kugira ngo nibushira bazabakire aho muzibera iteka.” IyK 179.1

Umukiza yabonye yuko imirimo y’abasoresha n’abanyabyaha yugarijwe n’ibishuko by’umubi. Intambwe ya mbere mbi iroroha kandi ikamanuka vuba igana ku bugome bukomeye. Umugambi Umukiza yari afite akoresha igitekerezo cy’igisonga kibi kwari ukugira ngo abagarure ku mahame y’ukuri. Igihe Kristo yavugaga ayo magambo abasoresha bari bamuteze amatwi basobanukiwe n’ibikorwa byabo bibi. Uwo mugani wigishije benshi ukuri kw’ Imana. IyK 179.2

Umugani waciriwe abigishwa ba Kristo. Ni bo bagombaga kugeza ukuri ku bandi. Ariko Umukiza yabwiraga n’Abafarisayo. Bagerageje kumuvuga nabi bamurega ko yifatanya n’abasoresha n’abanyabyaha. Ubwo rero kwari ugucyaha abo bamuregaga. Ibyo byabaye ku basoresha Kristo akabivugira mu ruhame rw’Abafarisayo, kwari ukugira ngo abereke inzira imwe rukumbi bari bakwiriye gukoresha kugira ngo bakosore amafuti yabo. IyK 179.3

Shebuja w’igisonga kibi yagihaye ubutunzi bwe afite umugambi wo kubukoresha ibikorwa by’ubugiraneza, ariko igisonga kibi cyarabwikoreshereje. Ni ko biri no ku Bisrayeli. Imana yabahaye umucyo ngo bawugeze ku bandi. Ariko ibyo bisonga by’Imana byakoresheje izo mpano mu byo kwihimbaza. Abafarisayo bakoresheje nabi ubutunzi Imana yabatije igira ngo bayiheshe ikuzo. IyK 179.4