UBUREZI
UBWIRU BWA BIBILIYA
“Mbese wabasha kugenzura Imana ukayimenya?” Yobu 11:7.
Umuntu ugira itangiriro n’iherezo ntashobora gusobanukirwa neza n’imico y’Imana ihoraho ndetse n’imirimo yayo. Nta bushakashatsi twakora ngo tubashe gusobanukirwa n’Imana mu buryo bwuzuye. Byaba ku bantu b’intiti zaminuje, byaba no ku muntu w’umuswa cyangwa w’injiji hanyuma y’abandi, Imana Yera ikomeza kuba ubwiru. Ariko nubwo “ibicu n’umwijima biyikikiza: gukiranuka no guca imanza zitabera ni imfatiro z’intebe yayo.” Zaburi 97:2. Dushobora kuyisobanukirwa tuyirebeye mu byo idukorera, no mu mbabazi zayo zitarondoreka n’ububasha bwayo butagerwa. Dushobora gusobanukirwa myinshi mu migambi yayo dukurikije ubushobozi bwo gusobanukirwa yaduhaye. Ibirenze ibyo, tuba dukwiriye gukomeza kwizera ukuboko kwayo gushobora byose kandi tukizera n’umutima wayo wuje urukundo. Ub 176.1
Ijambo ry’Imana ririmo ubwiru abantu bafite itangiriro n’iherezo badashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye nk’uko batabasha gusobanukirwa n’Uwarihumetse. Ariko mu Byanditswe Byera, Imana yatanze ibihamya bihagije byerekana ko bifite ububasha bikomora ku Mana. Kuba Imana iriho, imico yayo ndetse n’uko ijambo ryayo ari ukuri, bishimangirwa n’ubuhamya bwinjira mu ntekerezo zacu kandi ubwo buhamya ni bwinshi cyane. Ukuri ni uko Imana itadukuriyeho ibishobora gutera gushidikanya. Ukwizera gukwiriye gushingira ku biriho, ntabwo ari ku bishobora gusesengurwa bigasobanurwa. Abifuza gushidikanya, bafite ibyo baheraho; ariko n’abifuza kumenya ukuri bafite ibintu bifatika bashingiraho ukwizera kwabo. Ub 176.2
Nta mpamvu n’imwe dufite twaheraho dushidikanya Ijambo ry’Imana kubera ko tutashobora gusobanukirwa n’ubwiru bwerekeye ubushobozi bwayo. Iyo twitegereje ibyaremwe, dusanga duhora dukikijwe n’ibitangaza tudashobora gusobanukirwa. None se twatangara turamutse mu by’umwuka tuhabonye ubwiru tudashobora gusobanukirwa? Ingorane iri gusa ku ntege nke z’ubwenge bwa muntu bugufi. Ub 176.3
Aho kugira ngo ubwiru buri muri Bibiliya bube ingingo yifashishwa mu kuyirwanya, ibiramambu ni ibihamya bikomeye cyane byerekana ko ari Ijambo ryahumetswe n’Imana. Iyo Bibiliya itaza kubamo ukuri kwerekeye Imana, ahubwo ikavuga ibyo abantu dushobora gusobanukirwa; iyo abantu bagira iherezo basobanukirwa no gukomera kw’Imana n’igitinyiro cyayo, icyo gihe Bibiliya ntiyari kugira ibihamya bidashidikanywaho ko yahumetswe n’Imana nk’uko biri none. Kuba ibyo Bibiliya ivuga ari ibintu bikomeye, bikwiriye gutuma tuyizera ko ari Ijambo ry’Imana. Ub 177.1
Bibiliya itugezaho ukuri mu mvugo yoroheje kandi igahuza n’ubukene bw’abantu n’ibyo umutima wifuza ku buryo byareheje kandi bitangaza abantu b’intiti zo mu rwego rwo hejuru, mu gihe ku bantu bicisha bugufi kandi batize usanga Bibiliya igaragaza inzira igana ku bugingo. “Kandi hazabayo inzira nyabagendwa, iyo nzira izitwa inzira yo kwera. Abanduye imitima ntibazayicamo. Abagenzi naho baba ari abaswa ntibazayiyoba.” Yesaya 35:8. Nta mwana ushobora kuyoba iyo nzira. Ntawe ushakashaka ahinda umushyitsi uzananirwa kugendera mu mucyo wera kandi utunganye. Nyamara ukuri kwavuzwe muri Bibiliya, kurimo inyigisho zikomeye kandi nyinshi zigenda zikagera aho ubushobozi bw’umuntu budashora kugera, ari na ho hahishe icyubahiro cy’Imana, hakaba ubwiru bwahishwe ubwenge bw’abantu, ariko bukaba bwarahishuriwe abashaka ukuri biyoroheje kandi bafite kwizera. Uko turushaho gushakashaka muri Bibiliya, ni ko turushaho kwemera ko ari ijambo ry’Imana nzima, kandi imbere y’igitinyiro cy’Imana yahishuye ijambo ryayo, ibitekerezo bya muntu bicishwa bugufi. Ub 177.2
Imana ishaka ko ukuri kw’Ijambo ryayo kwihishurira abagushakana umutima ukunze. “Ibihishwe ni iby’Uwiteka Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu.” Gutegeka kwa Kabiri 29:28. Kuba muri Bibiliya harimo ibice bimwe bitumvikana, byatumye abantu bamwe batita ku kuri kwayo kw’ingirakamaro cyane. Hari ukuri gukeneye gushimangira kandi kugasubirwamo kenshi. Uko kuri ni ukuvuga ko ubwiru buri muri Bibiliya budaterwa n’uko Imana ishaka guhisha ukuri, ahubwo biterwa n’uko intege nke zacu n’ubwenge bugufi dufite bituma tudashobora gusobanukirwa n’ukuri kandi ngo tugukoreshe. Ntabwo kuba dufite aho tugarukira mu gusobanukirwa bituruka ku mugambi w’Imana, ahubwo bituruka ku bushobozi bwacu buke. Muri ibyo bice by’Ibyanditswe, akenshi duhitaho bitewe n’uko tudashobora kubisobanukirwa, Imana ishaka ko twasobanukirwamo ibishoboka byose ubwenge bwacu bushyikira. “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana,” kugira ngo tube dufite “ibidukwiriye byose; ngo dukore imirimo myiza yose.” 2 Timoteyo 3:6, 7. Ub 178.1
Ntabwo bishoboka ko hari ubwenge bw’umuntu uwo ari we wese bwasobanukirwa n’ukuri kwa Bibiliya ngo bugusesengure bukurangize. Umuntu umwe ashobora kugira icyo akura mu ngingo imwe, undi nawe agakura ikindi mu yindi; nyamara ibyo tubona ni ibirorirori gusa. Kurabagirana kuzuye kurenze ibyo tureba. Ub 178.2
Iyo twitegereje insanganyamatsiko zikomeye zo mu Ijambo ry’Imana, tureba mu isoko yagutse kandi yimbitse irenze ibiri aho tugeza amaso. Ubugari bwayo n’ubujyakuzimu bwayo birenze ubwenge bwacu. Uko tumamaho akajisho, ni ko imirorere yacu yaguka; maze imbere yacu tukahabona inyanja ngari y’ibitekerezo itagira inkombe. Ub 178.3
Bene uko kwiga gufite imbaraga itanga ubuzima. Ubwenge n’umutima byunguka imbaraga nshya, bityo umuntu akagira ubuzima bushya. Iyi mibereho ni igihamya gikomeye cyane cyerekana ko Bibiliya yandikishijwe n’Imana. Twakira Ijambo ry’Imana ngo ritubere ibyokurya bitunga ubugingo, nk’uko twakira ibyokurya bitunga imibiri yacu. Ibyokurya biduha ibyo umubiri wacu ukenera. Tuzi ko ibyokurya ari byo bihinduka amaraso, bigahinduka amagufwa n’ubwonko. Ni ko bimeze no kuri Bibiliya; iyo amahame yayo yahindutse imico y’umuntu, ikivamo ni iki? Ni izihe mpinduka ziba mu buzima bwe? “Ibya kera biba bishize, dore byose biba bihindutse bishya.” 2 Abakorinto 5:17. Binyuze mu mbaraga z’Ijambo ry’Imana, abagabo n’abagore bagiye bacagagura iminyuru ya kamere y’icyaha. Bazibukiriye kwikanyiza. Abari baratwawe n’iby’isi bahindutse abantu bumvira Imana, abasinzi bahinduka abirinda, abari inkozi z’ibibi bahinduka imbonera. Abantu basaga na Satani barahinduwe bagira ishusho y’Imana. Uku guhinduka ubwako ni igitangaza mu bitangaza. Guhinduka gutewe n’Ijambo ry’Imana ni bumwe muri bwa bwiru bwimbitse bw’ijambo ry’Imana. Ntabwo dushobora kubisobanukirwa; icyo dusabwa ni ukubyizera gusa nk’uko byavuzwe n’Ibyanditswe Byera ngo: “Ni bwo Kristo uri muri mwe, ni byo byiringiro by’ubwiza.” Abakolosayi 1:27. Ub 178.4
Kumenya ubwo bwiru ni byo biduha urufunguzo rwo gusobanukirwa n’ubundi bwiru. Kubumenya bikingurira imitima yacu maze ikakira ubutunzi bwo mu isanzure, bigatuma tugira amahirwe yo guhora dukura. Ub 179.1
Uko gukura kugerwaho binyuze mu guhora duhishurirwa imico y’Imana, ukamenya ubwiza bw’ijambo yandikishije n’ubwiru buririmo. Turamutse tugeze ku rugero rwo gusobanukirwa Imana n’Ijambo ryayo mu buryo bwuzuye, nta kundi kuri kurenzeho twavumbura, nta bundi bwenge bushya twakunguka, kandi nta kundi gukura mu by’umwuka kwabaho. Imana ntiyakomeza kugira ubushobozi bw’ikirenga, kandi umuntu nawe nta kundi gutera imbere yagira. Imana ishimwe cyane kuko bitameze bityo. Kubera ko Imana ihoraho, kandi muri Yo akaba ari ho hari ubutunzi bw’ubwenge bwose, mu bihe bitazagira iherezo tuzahora ducukumbura kandi twiga, nyamara ntituzigera turangiza kwiga ubutunzi bw’ubwenge bwayo, ubugwaneza bwayo ndetse n’ubushobozi bwayo. Ub 179.2