UBUREZI
Imbaraga iba mu ndirimbo
Amateka y’indirimbo dusanga muri Bibiliya yuzuyemo inama z’ingirakamaro zerekeye imikoreshereze y’umuziki n’indirimbo. Akenshi umuziki uteshurwa intego yawo ahubwo ugakoreshwa mu gusohoza imigambi y’ikibi, kandi iyo bigenze bityo, umuziki uhinduka kimwe mu bikoresho bikomeye birehereza umuntu mu kujya mu bishuko. Ariko iyo ukoreshejwe neza, usanga ari impano itangaje Imana yatanze ngo izamure ibitekerezo by’abantu bityo byerekere ku ngingo z’ingirakamaro kandi zubahwa. Ikindi kandi, umuziki watangiwe kugira ngo wungure abantu ibitekerezo bishya kandi ubazahure. Ub 173.4
Nk’uko igihe Abisirayeli bazereraga mu butayu buzuzaga ibyishimo mu nzira yabo bakoresheje injyana y’indirimbo zera, ni ko muri iki gihe Imana irarikira abana bayo kuzuza ibyishimo mu buzima bwabo bw’abagenzi n’abimukira. Uburyo bwiza cyane bukoreshwa mu gufata mu mutwe amagambo y’Imana ni buke cyane ugereranyije no kuyasubiramo mu ndirimbo. Kandi bene iyo ndirimbo iba ifite imbaraga ikomeye yo gucecekesha kamere irangwa n’ikinyabupfura gike n’ubujiji. Bene iyo mbaraga ikangura intekerezo n’umwuka w’impuhwe, igateza imbere gukorera kuri gahunda, kandi igahagarika ukwiheba n’igishyika kuko ari byo bigwabiza ubutwari bw’abantu kandi bikabaca intege. Ub 174.1
Indirimbo ni bumwe mu buryo bwiza cyane bukoreshwa mu gucengeza ukuri kw’iby’umwuka mu mutima. Mbega ukuntu akenshi kwibuka indirimbo yo mu bwana umuntu aba amaze igihe yaribagiwe bihumuriza umutima usobetse amaganya ndetse wihebye, bityo ibigeragezo bigahinduka ubusa! Ubuzima burahembuka, bukagira imigambi mishya kandi ubutwari n’umunezero bikagera ku bandi. Ub 174.2
Agaciro k’indirimbo nk’uburyo bukoreshwa mu burezi ntigakwiriye kwibagirana. Nimureke indirimbo zinyuze umutima kandi zitagira amakemwa ziririmbwe mu miryango, bityo bizatuma humvikana amagambo make yo guhinyura, ahubwo humvikane amagambo menshi y’ibyishimo, ibyiringiro n’umunezero. Nimureke mu mashuri habe igihe cyo kuririmba, bityo abigishwa bazarushaho kwegerezwa Imana no gusabana n’abigisha babo ndetse na bo ubwabo. Ub 174.3
Nk’umugabane umwe wa gahunda y’iby’idini, kuririmba ni igikorwa cyo kuramya kimwe no gusenga. Mu by’ukuri, indirimbo nyinshi ni isengesho. Iyo umwana yigishijwe kuzirikana ibi, azarushaho gutekereza ku busobanuro bw’amagambo aririmba kandi azarushaho gucengerwa n’imbaraga iyarimo. Ub 175.1
Ubwo Umucunguzi wacu atuyobora mu nzira itujyana ku rurembo rw’Imana ihoraho, tukagenda tumurikiwe n’ubwiza bwayo, natwe dukwiriye gufatanya n’abamarayika bakikije intebe y’ubwami kuririmba indirimbo zo gusingiza no gushima. Bityo ubwo kwirangira kw’amajwi y’indirimbo z’abamarayika kuzasakara mu ngo zacu hano ku isi, imitima yacu izarushaho kwegerezwa abaririmbyi bo mu ijuru. Erega gusabana n’ijuru bitangirira hano ku isi! Aha ku isi ni ho twigira gusingiza Imana kubera mu ijuru. Ub 175.2