UBUREZI
Itegeko ryo gukorera abandi
Ibintu byose byaba ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi bihamya ko itegeko rikuru rigenga ubuzima ari itegeko ryo gukorera abandi. Imana Data wa twese ihoraho yita ku buzima bw’ibintu byose bifite umwuka. Kristo yaje ku isi ari “umuhereza” Luka 22:27. N’abamarayika ni “imyuka iyikorera, itumwa gukora umurimo wo gufasha abazaragwa agakiza?” Abaheburayo 1:14. Iryo tegeko kandi ryo gukorera abandi ryanditswe ku bintu byose biri mu byaremwe. Inyoni zo mu kirere, inyamaswa zo mu gasozi, ibiti byo mu ishyamba, ibibabi, ibyatsi n’uburabyo, izuba n’inyenyeri zitanga umucyo; ibyo byose bifite umurimo wabyo bigomba gusohoza. Ibiyaga n’inyanja, imigezi n’amasōko y’amazi, ibyo byose byakira amazi bigahindukira bikayatanga. Ub 106.2
Uko ikintu cyose kiri mu byaremwe gikora gityo ngo kibungabunge ubuzima ku isi, ni ko nacyo ubwacyo kiba cyigirira neza. “Mutange, namwe muzahabwa” (Luka 6:38), iryo ni ryo somo ryanditswe mu byaremwe nk’uko ryanditswe mu Byanditswe Byera. Ub 106.3
Iyo amabanga y’imisozi n’ibabaya bihaye inzira utugezi dutemba tuva mu misozi tukajya mu Nyanja, icyo bitanga kibigarukira incuro zisaga ijana. Akagezi gatemba karirimba gasiga inyuma yako impano yako y’ubwiza n’uburumbuke. Igihe imirima yumishijwe n’izuba ryo ku mpeshyi, umurongo w’ubwatsi butoshye ni wo uranga aho umugezi utemba unyura; kandi igiti cyose cy’inganzamarumbu, buri mugondoro na buri rurabyo, byose biba ibihamya bigaragaza ingororano ubuntu bw’Imana bugenera abantu bose bahinduka imiyoboro ibugeza isi yose. Ub 106.4