UBUREZI

24/65

INYIGISHO DUKURA MU MIBEREHO

“Uvugane n’isi na yo izakwigisha.” Yobu 12:8.

Umwigisha Mukuru yajyanaga abamuteze amatwi akabigishiriza mu byaremwe kugira ngo babashe gutega amatwi ijwi ryumvikanira mu byaremwe byose. Kandi uko imitima yagendaga yoroha n’ubwenge bwabo bukaba bwiteguye kumva, yabafashaga gusobanura inyigisho z’iby’umwuka ziri mu byo babaga bitegereza. Imigani yakundaga kwigishirizamo ibyerekeye ukuri yerekana uburyo yahaga agaciro ubushobozi bw’ibyaremwe ndetse n’uko yishimiraga gukura ibyigisho by’ibya Mwuka mu bintu byabaga bimukikije mu mibereho ya buri munsi. Ub 105.1

Kristo yifashishaga inyoni zo mu kirere, uburabyo bwo mu mirima, umubibyi n’imbuto, n’umushumba n’intama kugira ngo yerekane ukuri kudapfa. Yakuraga imfashanyigisho no mu bintu bisanzwe biba mu buzima, mu bintu bifatika ababaga bamuteze amatwi bari bamenyereye harimo: Umusemburo, ubutunzi bwahishwe, imaragarita, urushundura, igiceri cyazimiye, umwana w’ikirara, inzu yubatswe ku rutare n’iyo ku musenyi. Mu byigisho bye habaga harimo ikintu kinejeje buri wese kandi kigakora ku mitima ya bose. Uko ni ko aho kugira ngo inshingano ya buri munsi ibe umurimo uhoraho kandi ugoranye, ndetse utarangwamo ibitekerezo byagutse, ibiramambu yabaga inejeje kandi igahabwa agaciro n’ibyahoraga bimwibutsa iby’umwuka n’ibitagaragara. Ub 105.2

Ubwo ni bwo buryo dukwiriye gukoresha mu myigishirize yacu. Nimutyo twigishe abana bacu kurebera urukundo rw’Imana n’ubwenge bwayo mu byaremwe. Nimutyo kureba inyoni n’uburabyo ndetse n’ibiti bihuzwe no gutekereza Imana. Nimureke ibintu byose bigaragara bihindukire abana imfashanyigisho zibasobanurira ibitagaragara, kandi n’ibindi bintu byose bibaho mu buzima bihinduke uburyo bwo kwifashisha mu nyigisho zituruka ku Mana. Ub 105.3

Mu gihe abana bamenya batyo kwigira ku byaremwe byose, ndetse n’ibintu byose biba mu buzima, ujye ubereka ko amategeko agenga ibyaremwe n’ibibaho mu buzima ari na yo agomba kutugenga. Bereke ko ayo mategeko yatangiwe kugira ngo tugubwe neza, kandi ko dushobora kubona umunezero nyakuri no kugera ku byo turangamiye binyuze mu kuyubahiriza gusa. Ub 106.1