UBUREZI

14/65

Elisa, Umwizerwa mu tuntu duto

Umuhanuzi Elisa yamaze imyaka ibanza y’umirimo we yibereye ahantu hatuje kandi hatekanye mu cyaro, yigishwa n’Imana n’ibyaremwe, akanigira mu murimo w’ingirakamaro yakoraga. Mu gihe cy’ubuhakanyi bwasaga n’ubwari bwarakwiriye gihugu cyose, umuryango wa se wari mu mubare w’abantu batigeze bapfukamira ikigirwamana Bāli. Mu muryango wabo bubahaga Imana kandi kuba umwizerwa ku nshingano uhawe ni ryo ryari itegeko bagenderagaho mu buzima bwabo bwa buri munsi. Ub 59.4

Elisa yari umwana w’umuhinzi-mworozi w’umukungu, kandi yari yaratangiye kujya akora umurimo wakorerwaga hafi y’iwabo. Nubwo yari afite ubushobozi bwo kuyobora abandi, yari yarigishijwe gukora imirimo isanzwe ikenerwa mu mibereho y’abantu. Kugira ngo ashobore kuyoborana ubwenge, byari ngombwa ko yiga kubaha. Kubwo kuba umwizerwa mu tuntu duto, byamuteguriye guhabwa inshingano ziremereye. Ub 59.5

Nubwo Elisa yari umugwaneza kandi akiyoroshya, yari afite n’imbaraga kandi ashikamye. Yihatiraga gukunda Imana no kuyubaha, kandi mu mirimo yakoraga buri munsi yicishije bugufi yagwizaga imbaraga mu ntego agira ndetse n’ubupfura, akarushaho gukurira mu buntu bw’Imana no kuyimenya. Iyo yabaga afatanya na se mu nshingano za buri munsi z’imuhira, yabaga yiga gufatanya n’Imana. Ub 60.1

Elisa yahamagariwe kuba umuhanuzi igihe yari mu murima ahinga, ari kumwe n’abagaragu ba se. Igihe Eliya yagendaga ashorewe n’Imana ashaka uzamusimbura, akanaga umwitero we ku bitugu bya Elisa wari ukiri umusore, Elisa yasobanukiwe iby’uwo muhamagaro kandi arawumvira. “Aherako arahaguruka, akurikira Eliya, akajya amukorera.” 1 Abami 19:21. Elisa akigera kwa Eliya, ntiyahereyeko asabwa gukora imirimo ikomeye, ahubwo imirimo yo mu buzima bwa buri munsi ni yo yakomeje kwigiramo. Ibyanditswe bitubwira ko yajyaga asukira shebuja Eliya amazi mu ntoki igihe yabaga akaraba. Nk’umuntu wihariye wari ushinzwe kwita ku muhanuzi Eliya, Elisa yakomeje kugaragaza umurava n’ubudahemuka mu tuntu duto, ari nako kubwo kugambirira kunguka imbaraga buri munsi yirunduriye gukora umurimo yari yarahawe n’Imana. Ub 60.2

Ubwo Elisa yahamagarwaga bwa mbere, gufata umwanzuro kwe kwarageragejwe. Igihe yahindukiraga ngo akurikire Eliya, umuhanuzi Eliya yamusabye kwisubirira imuhira. Elisa yagombaga kureba icyo bimusaba akifatira umwanzuro w’icyo yakorakwaba kwemera uwo muhamagaro cyangwa kuwanga. Nyamara Elisa yahereyeko asobanukirwa agaciro k’amahirwe yari agize. Nta nyungu y’iby’isi uko yaba imeze kose yari gutuma yivutsa kuba intumwa y’Imana cyangwa ngo yivutse amahirwe yo gukorana n’umugaragu wayo. Ub 60.3

Uko iminsi yahitaga kandi Eliya yitegura kujyanwa mu ijuru, ni ko Elisa na we yabaga yiteguye kumusimbura. Ariko na none ukwizera kwe n’icyemezo yafashe byongeye kugeragezwa. Ubwo yari aherekeje Eliya igihe yazengurukaga ngo arebe aho umurimo ugeze n’aho usigaye, kandi Elisa azi n’impinduka zari zigiye kubaho bidatinze, aho bageraga hose umuhanuzi Eliya yamurarikiraga gusubirayo. Eliya yaramubwiye ati: “Ndakwinginze, sigara hano, kuko Uwiteka antumye i Beteli.” 2 Abami 2:2. Nyamara mu mirimo yo kuyobora inka zihinga yakoze akiri muto, Elisa yari yarize kudacogora cyangwa ngo acike intege; kandi noneho ubwo yari yafashe isuka mu kindi cyerekezo cy’inshingano, ntabwo yashoboraga guteshurwa ku ntego ye. Igihe cyose umuhanuzi Eliya yamusabaga gusubira imuhira, yaramusubizaga ati: “Nkurahiye Uwiteka n’ubugingo bwawe, sinsigara.” 2 Abami 2:2. Ub 61.1

“Nuko barajyana bombi... Ariko ubwabo bombi bageze kuri Yorodani barahagarara. Eliya yenda umwitero we, arawuzinga, awukubita amazi, yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo, bombi bambukira ahumutse. Bageze hakurya, Eliya abwira Elisa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusubiza ati: “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri y’umwuka wawe.” Eliya aramusubiza ati: “Uransaba ikiruhije cyane! Icyakora, numbona nkigukurwaho, birakubera bityo; ariko nutambona, si ko biri bube.” Bakigenda baganira haboneka igare ry’umuriro n’amafarashi y’umuriro birabatandukanya. Nuko Eliya ajyanwa mu ijuru muri serwakira. Ub 61.2

“Elisa abibonye arataka ati: “Data, data, wabereye Isirayeli amagare n’amafarashi!” Nuko ntiyongera kumubona ukundi. Maze afata umwambaro, we awutaburamo kabiri. Atoragura n’umwitero Eliya ataye, asubirayo; ageze ku nkombe ya Yorodani, arahagarara. Yenda wa mwitero Eliya ataye, awukubita amazi, aravuga ati: “Uwiteka Imana ya Eliya iri he?” Amaze gukubita amazi, yigabanyamo kabiri, amwe ajya ukwayo, ayandi ukwayo. Elisa aherako arambuka, maze ba bana b’abahanuzi b’i Yeriko bari bamwitegeye, bamubonye baravuga bati: “Umwuka wa Eliya wari muri Elisa.” Nuko baza kumusanganira, bamugezeho bamwikubita imbere.” 2 Abami 2: 6-15. Ub 61.3

Guhera uwo mwanya Elisa asimbura Eliya ku nshingano ye y’umuhanuzi. Nuko wa muntu wakiranutse ku nshingano zoroheje agaragaza ko ari indahemuka no mu nshingano zikomeye. Ub 62.1

Eliya, yari umuntu ufite ububasha, yari yarabaye igikoresho cy’Imana mu kurimbura ibibi bikabije [byakorerwaga mu bwoko bwa Isirayeli]. Umuco wo gusenga ibigirwamana wari warashyigikiwe na Ahabu n’umugore we w’umupagani Yezeberi, kandi wari waratumye igihugu cyose kigwa mu bishuko, umuhanuzi Eliya ni we wawuhangamuye. Abahanuzi ba Bali bari barishwe. Ishyanga ry’Abisirayeli ryose ryari ryarakangaranye bikomeye kandi benshi muri bo bahindukiriraga kuramya Imana. Mu gusimbura Eliya, hari hakenewe umuntu washoboraga kuzayobora Abisirayeli mu nzira nziza akoresheje kubaha amabwiriza adahubuka kandi abihanganira. Uko Elisa yatojwe akiri muto, yigishwa hakurikijwe amabwiriza y’Imana byari byaramuteguriye kuzakora uyu murimo. Ub 62.2

Aya mateka ni icyigisho ku bantu bose. Nta muntu n’umwe wamenya igishobora kuba umugambi w’Imana mu byo imucishamo imwigishwa; ariko icyo twese dukwiriye kumenya tudashidikanya ni uko kuba umwizerwa mu tuntu duto ari ikimenyetso cyererekana ko umuntu yujuje ibyangombwa byo guhabwa n’inshingano zikomeye kurushaho. Icyo umuntu akora cyose mu buzima bwe kigaragaza imico ye, kandi ugaragariza mu nshingano nto ko ari “umukozi udakwiriye kugira ipfunwe,” (2 Timoteyo 2 :15), Imana izamwubahisha imuha inshingano ziremereye kurutaho. Ub 62.3