UBUREZI

13/65

Abantu b’abanyakuri kandi b’inyangamugayo

Kubera ubwenge bwabo no kuba intabera, ubutungane n’ubugwaneza byarangaga ubuzima bwabo bwa buri munsi, kubera kwitangira inyungu za rubanda bayoboraga kandi abo bantu basenga ibigirwamana, Yosefu na Daniyeli bahamije ko badateshuka ku mahame y’uburere bahawe bakiri bato, kandi ko ari indahemuka ku Mana bari bahagarariye. Abo bantu bombi, bubahwaga n’abaturage bose b’ibihugu barimo, haba muri Egiputa n’i Babuloni, kandi abaturage b’abapagani bo mu ishyanga ryose bakoreragamo, bababonagamo icyitegererezo cy’ineza y’Imana no kugira neza kwayo, kandi bakababonamo ishusho y’urukundo rwa Kristo. Ub 58.1

Mbega umurimo utangaje wakozwe n’abo Baheburayo b’abanyacyubahiro! Igihe basezeraga aho barerewe mu buto bwabo, mbega ukuntu batashoboraga gutekerezaga cyane ku mibereho irushaho kuba myiza bazagira mu minsi iri imbere! Bari indahemuka kandi barangwaga no gushikama, biyeguriraga Imana ngo ibayobore kugira ngo isohoreze imigambi yayo muri bo. Ub 58.2

Ukuri gukomeye nk’uko kwahishuriwe mu mibereho ya Yozefu na Daniyeli, Imana irashaka kuguhishurira mu rubyiruko n’abana bo muri iki gihe turimo. Amateka ya Yosefu na Daniyeli ni urugero rw’icyo Imana izakorera abayiyegurira kandi bagashaka gusohoza umugambi wayo n’umutima wabo wose. Ub 58.3

Muri iki gihe, icyo isi ikeneye cyane kurusha ibindi ni abagabo nyabagabo, abagabo badashobora kugurwa cyangwa ngo bagurishwe, abagabo b’abanyakuri n’indahemuka imbere mu bugingo bwabo, abagabo badatinya kuvuga icyaha mu izina ryacyo, abagabo bafite umutimanama udateshuka ku nshingano bahawe nk’uko urushinge rwa dira1 rugenza, abagabo bahagararira ukuri nubwo ijuru ryagwa. Ub 58.4

Ariko imico nk’iyo ntipfa kwizana; kandi ntizanwa n’amahirwe adasanzwe cyangwa impano Imana itanga. Imico y’ubupfura ni imbuto iva ku kwitegeka, ku kwemera ko kamere yasigingiye igengwa n’Imana- ku kuzibukira inarinjye ikegurirwa gukorera Imana n’abantu mu rukundo. Ub 59.1

Urubyiruko rukeneye gusobanukirwa ukuri kuvuga ko impano rufite atari umutungo warwo bwite. Imbaraga zarwo, igihe n’ubwenge bwabo, byose ni ubutunzi batijwe. Izo mpano ni umutungo w’Imana, kandi ni cyo gituma buri musore n’inkumi bakwiriye kwiyemeza kuzikoresha iby’agaciro gahanitse. Buri wese ni ishami Imana itezeho amatunda; ni igisonga cyaragijwe umutungo ugomba kunguka; ni umucyo ugomba kumurikira mu mwijima ubundikiye isi. Ub 59.2

Umusore wese n’inkumi ndetse n’umwana wese, bose bafite umurimo bagomba gukora kugira ngo baheshe Imana icyubahiro kandi bazahure ikiremwamuntu. Ub 59.3