UBUREZI

11/65

IMIBEREHO Y’ABANTU BABAYE IBIRANGIRIRE

“Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo.” Imigani 11:30

Amateka yera atwereka ingero nyinshi z’umusaruro wakomotse ku burezi nyakuri. Atwereka ingero nyinshi zikomeye z’abantu bari bafite imico yaremwe hakurikijwe amabwiriza y’Imana, abantu bari bafite imibereho yari umugisha kuri bagenzi babo kandi babaye mu isi bahagarariye Imana. Muri bo twavuga: Yosefu na Daniyeli, Mose, Elisa na Pawulo. Yosefu na Daniyeli babaye abategetsi bakomeye ku isi, Mose yabaye umunyamategeko w’umuhanga uhebuje, Elisa yabaye umwe mu bagorozi b’indahemuka, kandi uretse Imana yonyine, Elisa yavuze ibirenze uko abandi bantu bigeze bavuga, naho Pawulo we yabaye umwigisha w’ikirangirire ku isi kurenza abandi babayeho. Ub 52.1

Yosefu na Daniyeli batandukanijwe n’imiryango yabo bakiri bato maze bajyanwa mu bunyage mu bihugu by’abapagani. By’umwihariko, Yosefu we yahuye n’ibigeragezo bijyana n’impinduka zikomeye z’amahirwe umuntu agira. Akiri kwa se, yari umwana ukunzwe cyane; ariko mu rugo rwa Potifari yari inkoreragahato, nyuma abitswa amabanga ye kandi aba igisonga. Yabaye umwe mu bategetsi, yari ajijutse kubera kwiga, kwitegereza ndetse no kubana n’abantu. Hanyuma yaje gufungirwa muri gereza ya Farawo, akatirwa kandi arengana, adafite ibyiringiro byo kurengerwa cyangwa kuzafungurwa. Yaje guhamagarirwa kuyobora igihugu igihe cyari kiri mu kaga gakomeye k’inzara. None se ni iki cyamushoboje gukomeza kuba inyangamugayo? Ub 52.2

Nta muntu ushobora kuzamuka ngo agere mu rwego rwo hejuru ngo abure guhura n’akaga. Nk’uko umuyaga w’ishuheri urimbura ibiti mu mpinga y’umusozi, ariko ntugire icyo utwara uburabyo bwo mu kibaya, ni na ko ibigeragezo bikomeye bica ku boroheje ntibigire icyo bibatwara ariko byagera ku bantu bari mu myanya ikomeye y’icyubahiro ku isi, bikabacogoza. Ariko Yesefu we yihanganiye ikigeragezo cyo kwangwa n’icyo kugubwa neza. Yaranzwe no kuba indahemuka haba mu ngoro y’umwami Farawo ndetse no mu kumba ka gereza yafungiwemo. Ub 52.3

Yosefu akiri muto yari yarigishijwe gukunda Imana no kuyubaha. Akenshi iyo yabaga yicaye mu ihema rya se cyangwa yitegereza inyenyeri zihundagaye ku ijuru rya Siriya, bamutekererezaga iby’inzozi se Yakobo yarose mu ijoro ubwo yari i Beteli. Bakamubwira iby’urwego rwavaga ku ijuru rukagera hasi ndetse n’abamarayika bajyaga barumanukiraho bakongera kuruzamukiraho. Bamubwiye kandi iby’uwavuye ku ntebe y’ubwami mu ijuru maze akihishurira Yakobo. Yari yarabwiwe iby’amateka y’ukuntu uwo mukambwe yakiranye na marayika ku cyambu cya Yaboki, ubwo yihanaga ibyaha yari yarihambiriyeho, maze Yakobo agahagarara atsinze, bityo bigatuma yitwa “igikomangoma cy’Imana.” Ub 53.1

Ubwo Yosefu yari akiri muto aragira imikumbi ya se, ubuzima bwera kandi bworoheje yagiraga bwatumye akuza imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge. Kubwo gusabanira n’Imana mu byaremwe no kwiga ibyerekeye ukuri gukomeye nk’indagizo yera ababyeyi baragaga abana babo, Yosefu yari yarungutse imbaraga z’ubwenge kandi bimuhesha gushikama mu mahame y’ukuri. Ub 53.2

Igihe yari mu kaga, ubwo yakoraga rwa rugendo ruteye ubwoba, avuye mu rugo yarerewemo mu gihugu cy’i Kanāni, ajyanwe mu bucakara bwari bumutegereje muri Egiputa, maze akanaga akajisho bwa nyuma ku misozi yari ikingirije amahema y’ab’umuryango we, Yosefu yibutse Imana ya se. Yibutse ibyo yigishijwe mu bwana bwe, bituma umutima ufata umwanzuro wo kuzagaragaza ko ari indahemuka akazahora yitwara nk’umugaragu w’Umwami w’ijuru. Ub 53.3

Mu buzima butoroshye Yosefu yarimo ari umwimukira n’umuretwa, agoswe n’ibyo yabonaga n’amajwi byavugaga iby’imico mibi ndetse n’ibyamureherezaga gusenga kwa gipagani, aho basengaga bagoswe n’ibintu byiza byose bikurura, birimo ubukungu, umuco n’ikuzo rya cyami, Yosefu yakomeje gushikama. Yari yarigishijwe kumvira mu nshingano ahawe. Kuba inyangamugayo mu mirimo yose yabaga ashinzwe uhereye ku murimo woroheje cyane kugera ku ukomeye cyane, imbaraga ze zose zari zaratojwe gukora umurimo wo mu rwego ruhanitse. Ub 53.4

Igihe Yosefu yahamagarwaga ngo ajye ibwami kwa Farawo, igihugu cya Egiputa cyari igihugu cy’igihangange. Mu byerekeye isanzuramuco, ubugeni, ubukorikori n’ubumenyi, nta kindi gihugu cyari gihwanye na Egiputa. Mu bihe by’ibibazo bikomeye n’akaga katavugwa, Yosefu ni we wari ushinzwe ubuyobozi bw’igihugu, kandi ibyo yabikoze mu buryo bwiza bwatumye umwami na rubanda bamugirira icyizere. Farawo yamugize “umutware w’urugo rwe, amubitsa ibintu bye byose. Ngo abohe abakomeye be uko ashaka. Yigishe abakuru be ubwenge.” Zaburi 105:21-22. Ub 54.1

Ibyanditswe Byera bitubwira ibanga ry’imibereho ya Yosefu. Yakobo yahesheje abana be umugisha akoresheje amagambo afite imbaraga n’ubwiza mvajuru, maze ageze ku mwana we yakundaga cyane aravuga ati: Ub 54.2

“Yosefu ni ishami ry’igiti cyera cyane,
Ishami ry’igiti cyera cyane kiri hagati y’isōko.
Amashami yacyo arenge inkike z’igihome.
Abarashi bamugiriye iby’urwango,
Bamurasa imyambi y’akarengane.
Ariko umuheto we nturakabāngūka,
Amaboko ye n’intoki ze bikomezwa
N’amaboko ya ya ntwari ya Yakobo.
Ni yo yakomotsweho n’umushumba, Igitare cy’Abisirayeli.
Ibyo byakozwe n’Imana ya so, izagufasha,
Byakozwe n’Ishoborabyose, izagufasha, izaguha umugisha;
Imigisha iva hejuru mu ijuru, N’ imigisha iva mu mazi y’ikuzimu,
N’ imigisha iva mu mabere n’iyo mu nda.
Imigisha so ahesha irenze iyaheshejwe na data na sogokuru.
Igera ku rugabano rw’imisozi ihoraho
Izaba ku mutwe wa Yosefu.
Mu izingiro rye ni wo mutwe wa bene se.”
Ub 54.3

Itangiriro 49:22-26.

Kuyoboka Imana no kwizera Itabonwa, ni byo byatsikaga imibereho ya Yosefu. Iryo ni ryo ryari ibanga ry’imbaraga ze. Ub 55.1

“Amaboko ye n’intoki ze bikomezwa n’amaboko ya ya ntwari ya Yakobo.” Itangiriro 49:24. Ub 55.2