UBUREZI

10/65

AMASHURI Y’ABAHANUZI

“Bicaye imbere y’ibirenge byawe, umuntu wese wo muri bo azemera amagambo yawe.” Gutegeka kwa kabiri 33:3.

Muri Isirayeli ahantu hose gahunda y’Imana yerekeye uburezi yashyirwaga mu bikorwa, umusaruro yatangaga wahamyaga ubuhanga bw’Uwayihanze. Nyamara mu miryango myinshi uburyo bwo kurera bwashyizweho n’Ijuru ndetse n’imico yakomokaga muri ubwo burezi byari inkehwe. Umugambi w’Imana wasohojwe by’igice no mu buryo budatunganye. Kubera kutizera ndetse no gusuzugura amabwiriza y’Imana, Abisirayeli bigotesheje ibishuko bikomeye ku buryo bake cyane ari bo bashoboraga kubitsinda. Bamaze gutura mu gihugu cy’i Kanāni, “ntibarimbura amahanga Uwiteka yategetse kurimbura: Ahubwo bivanga n’amahanga, biga ingeso zayo. Bakoreraga ibishushanyo by’ibigirwamana byayo, bibahindukira ikigoyi. Imitima yabo ntiyari itunganye imbere y’Imana.” “Kuko imitima yabo itayitunganiye, kandi batari abanyamurava mu isezerano ryayo. Ariko yo kuko yuzuye imbabazi, ibabarira gukiranirwa kwabo, ntiyabarimbura, kandi kenshi isubiza inyuma uburakari bwayo, ntikangure umujinya wayo wose: Nuko yibuka ko ari abantu buntu, n’umuyaga uhita ntugaruke.” Zaburi 106:34-36; Zaburi 76:37-39. Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore muri Isirayeli babaye ba ntibindeba mu byerekeye inshingano yabo ku Mana no ku bana babo. Kubera kutubaha Imana mu miryango yabo ndetse n’ibyabareherezaga gusenga ibigirwamana byari ahabazengurutse, benshi mu rubyiruko rw’Abaheburayo rwafashe uburere butandukanye by’ihabya n’ubwo Imana yari yarabageneye. Bize gukurikiza inzira z’abapagani. Ub 45.1

Mu rwego rwo guhangana n’icyo cyago cyarushagaho kwiyongera, Imana yashyizeho ubundi buryo bwo gufasha ababyeyi mu murimo w’uburezi. Kuva mu bihe bya kera, byari bizwi ko abahanuzi ari abigisha bashyizweho n’Imana. Mu mvugo yumvikana cyane, umuhanuzi yari umuntu wavugaga ibyo yeretswe n’Imana, akabwira abantu ubutumwa yahawe n’Imana. Ariko iryo zina ry’abigisha ryahabwaga n’abandi bantu, nubwo batabaga bahishuriwe n’Imana mu buryo butaziguye, babaga barahamagawe n’Imana kugira ngo bigishe ubwoko bwayo iby’imirimo n’inzira zayo. Kugira ngo itsinda rya bene abo bigisha ritozwe, Samweli abibwirijwe n’Imana, yashinze amashuri y’abahanuzi. Ub 45.2

Ayo mashuri yashyiriweho kuba uruzitiro rukumira kononekara kwagendaga kuba gikwira, no kugira ngo asigasire imibereho myiza mu by’ubwenge n’iby’umwuka ku rubyiruko, kandi ateze imbere kugubwa neza kw’ishyanga binyuze mu kuriha abantu bujuje ibyangombwa byo gukora imirimo neza bubaha Imana nk’abayobozi n’abajyanama b’ishyanga. Kugira ngo ibyo bigerweho, Samweli yashyize hamwe urubyiruko rugizwe n’abasore bubahaga Imana, b’abahanga kandi bakunda kwiga. Abo basore bitwaga abana b’abahanuzi. Iyo bigaga Ijambo ry’Imana n’iby’imirimo yakoze, ububasha bwayo butanga ubugingo bwakanguraga imbaraga z’ubwenge n’ubugingo, bityo abigishwa bakakira ubwenge buva mu ijuru. Ntabwo abigisha babaga baracengewe n’ukuri kw’Imana gusa, ahubwo na bo ubwabo basabanaga n’Imana, kandi barasukiwe Mwuka Wera mu buryo budasanzwe. Abantu barabubahaga kandi bakabizera bitewe n’ubwenge babaga bafite ndetse no kubaha Imana. Mu gihe cya Samweli hariho amashuri abiri y’abana b’abahanuzi: Rimwe ryari i Rama irindi riri ahitwa Kirijati-Yerima. Hanyuma haje gushingwa n’andi mashuri. Ub 46.1

Abigishwa bo muri ayo mashuri bikenuzaga ibivuye mu byo bakoraga ubwabo: Barahingaga cyangwa bagakora indi mirimo y’amaboko. Muri Isirayeli, bene ibyo ntibyari inzaduka cyangwa ngo bibe bigayitse; ahubwo kureka abana bagakura batazi gukora umurimo w’amaboko ufite akamaro byafatwaga ko ari icyaha. Buri mwana wese wo mu kigero cy’urubyiruko, nubwo yabaga afite ababyeyi bakize cyangwa se bakennye, byabaga ngombwa kumwigisha umwuga runaka. Nubwo umwana yagombaga kwigishwa ngo azakore umurimo wera, kumenya imirimo yo mu buzima busanzwe byabaga ari ingenzi kugira ngo azarusheho kuba ingirakamaro. Ndetse ba benshi mu bigisha batungwaga n’imirimo y’amaboko bikoreraga. Ub 46.2

Mu miryango no mu mashuri, inyigisho nyinshi zatangwaga mu magambo gusa; ariko kandi urubyiruko rwigishwaga gusoma inyandiko z’Igiheburayo, kandi babaramburiraga n’imizingo y’Ibyanditswe byo mu Isezerano rya Kera kugira ngo babyige. Mu mashuri y’abana b’abahanuzi, amasomo y’ingenzi yari aya: Amategeko y’Imana, amabwiriza Mose yahawe, amateka yera, indirimbo zisingiza Uwiteka n’ibisigo. Mu nyandiko zavugaga iby’amateka yera hagaragaragamo ibimenyetso byerekana intambwe z’Uwiteka. Bibutswaga ukuri gukomeye kwagaragarizwaga mu byashushanywaga mu mihango yakorerwaga mu buturo bwera, kandi ukwizera kwabo kwasingiraga intego shingiro y’iyo gahunda yose ari yo: Ntama w’Imana wagombaga gukuraho ibyaha by’abari mu isi. Bamenyerezaga abigishwa kugira umutima wo kwiyegurira Imana. Ntibigishwaga inshingano bafite yo gusenga gusa, babigishaga n’uko basenga, uko begera Umuremyi wabo, uko bakwitoza kumwizera, ndetse n’ukuntu basobanukirwa kandi bakumvira inyigisho za Mwuka w’Imana. Ubwenge bwabaga bwejejwe bwavomaga mu nzu y’ubutunzi y’Imana bugakuramo ubumenyi bwa kera n’ubushya, kandi Mwuka w’Imana yigaragarizaga mu buhanuzi no mu ndirimbo zera. Ub 47.1

Ayo mashuri yagaragaye ko ari bumwe mu buryo butanga umusaruro cyane mu kwimakaza kwa gukiranuka “gushyira ubwoko hejuru.” Imigani 14:34. Ayo mashuri yafashije cyane mu gushinga urufatiro rwa kwa kugubwa neza gutangaje kwaranze ingoma ya Dawidi n’iya Salomo. Ub 47.2

Amahame yigishwaga muri ayo mashuri y’abahanuzi ni yo yatunganyije imico ya Davidi kandi igorora imibereho ye. Ijambo ry’Imana ryamubereye umwigisha. Yaravuze ati: “Amategeko wigishije ampesha guhitamo ... Nshyize umutima wanjye ku gusohoza amategeko yawe.” Zaburi 119:104, 112. Ibi ni byo byateye Uwiteka guhamagarira Dawidi kwima ingoma akiri umusore, kandi akavuga ko ari ” umuntu umeze nk’uko umutima [we] ushaka.” Ibyakozwe n’Intumwa 13:22. Ub 48.1

Imyigishirize yo mu mashuri yahanzwe n’Imana igaragarira mu buzima bwa Salomo akiri muto. Salomo akiri umusore yahisemo nk’uko Dawidi yahisemo. Yasabye Imana umutima w’ubwenge no gusobanukirwa abirutisha ibindi bintu byiza byose byo ku isi. Nuko Imana nayo ntiyamuha ibyo yasabye gusa, ahubwo imwongereraho n’ibyo atayisabye: imuha ubutunzi n’icyubahiro. Ubwenge bwe, kwamamara k’ubumenyi bwe n’icyubahiro yagize ari ku ngoma, byahindutse ibitangarirwa mu bitangaza byo ku isi. Ub 48.2

Ku ngoma y’umwami Dawidi no ku ya Salomo, Isirayeli yageze ku rwego ruhanitse rwo gukomera ihinduka ikirangirire ku isi. Isezerano Imana yahaye Aburahamu kandi rikaza gusubirwamo rinyujijwe muri Mose ryasohoye uko ryakabaye. Iryo sezerano ryaravugaga riti: “Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose, mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, mugendere mu nzira ibayoboye zose, mwifatanya na yo akaramata; Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindure amahanga abarusha gukomera kandi abarusha amaboko. Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu, rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate, rugeze ku Nyanja y’iburengerazuba. Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere. Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye, uko yababwiye.” Gutegeka 11:22-25. Ub 48.3

Ariko hari akaga kari kihishe muri uko kugubwa neza. Icyaha umwami Dawidi yakoze hanyuma, nubwo yacyihannye abikuye ku mutima kandi akagihanirwa bikomeye, cyatije ubwoko bw’Abisirayeli umurindi bituma bica amategeko y’Imana. Nyuma yo gutangirana ingoma isezerano rikomeye rityo, ubuzima bwa Salomo bwaje guhindanywa n’ubuhakanyi. Inyota yo kugira ububasha bukomeye mu bya politiki ndetse no kwishyira hejuru byamuteye kwifatanya n’amahanga y’abapagani. Nuko areka ubupfura bwe maze agambanira ibyera yaragijwe kugira ngo aronke ifeza z’i Tarushishi n’izahabo nziza ya Ofiri. Kwifatanya n’abasenga ibigirwamana no gushaka abagore b’abapagani byahindanyije ukwizera kwe. Uko ni ko inzitiro Imana yari yarubatse kugira ngo ikingire ubwoko bwayo zasenyutse maze Salomo yiyegurira gusenga ibigirwamana. Mu mpinga y’umusozi w’Imyelayo, ahateganye n’Ingoro y’Uwiteka, hari hubatswe amashusho manini cyane ndetse n’ibicaniro byagenewe imihango yo gusenga ibigirwamana by’abapagani. Ubwo Salomo yarekaga kubaha Imana, yananiwe kwitegeka. Ibyari imitekerereze ye myiza byaje guhinduka ibihuri. Umwuka w’ubushishozi no kwigengesera waranze itangira ry’ingoma ye waje guhinduka. Ubwibone, kurarikira, kwaya umutungo no gutwarwa n’ibyo ararikira byaje kubyara gusharirira abaturage no kubakoresha agahato. Umuntu wari warigeze kuba umuyobozi w’umunyakuri, umugwaneza kandi wubahaga Imana, yaje guhinduka utoteza ubwoko bwe ari na ko abutegekesha igitugu. Uwari warasabiye ubwoko bwe ko imitima yabwo yakwegurirwa Uwiteka burundu igihe batahaga ingoro y’Imana, ni we waje guhinduka umushukanyi w’ubwo bwoko yatakambiraga. Salomo yitesheje agaciro, asuzuguza Isirayeli ndetse n’Imana. Ub 48.4

Ishyanga yari yarigeze kwishimira akarirata, ryaje gukurikiza inzira yariyoboye. Nubwo hanyuma yaje kwihana, ntibyabujije ko ikibi yabibye mu bantu cyera imbuto. Umurongo ngenderwaho Imana yari yarahaye Isirayeli wagombaga gutuma, mu mibereho yabo yose, Abisirayeli baba ubwoko butandukanye n’andi mahanga. Uku kuba abantu badasanzwe b’umwihariko byagombaga kuba byarafashwe nk’amahirwe adasanzwe n’umugisha ariko ntibakwakiriye. Kwicisha bugufi no kwitegeka byo rufatiro rw’iterambere rihanitse, bashatse kubigurana kwiyerekana, kwishyira hejuru no gusayisha byarangwaga mu moko y’abapagani. Umugambi wabo wari uwo “kuba nk’andi mahanga.” (Reba 1 Samweli 8:5). Umugambi w’Imana werekeye uburezi warirengagijwe, kandi ubutware bwayo barabugandira. Ub 49.1

Kugwa kwa Isirayeli kwatangiriye mu kwanga inzira z’Uwiteka bagahitamo gukurikirainzira imigenzereze y’abantu. Byakomeje bityo, kugeza ubwo ubwoko bw’Abayuda buhinduka umuhīgo w’amahanga bwari bwarahisemo gukurikiza imigenzo yayo. Ub 50.1

Nk’ishyanga, abana b’Isirayeli bananiwe kwakira imigisha Imana yashakaga kubaha. Ntabwo bashimishijwe n’umugambi yari ibafitiye cyangwa ngo bakorane na Yo mu kuwushyira mu bikorwa. Ariko nubwo abantu bamwe na bumwe (cyangwa amahanga atari amwe) bahitamo kwitandukanya na Yo, umugambi Imana ifitiye abayiringira ntuhinduka. “Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose.” Umubwiriza 3:14. Ub 50.2

Nubwo hari intera zitari zimwe z’iterambere hakaba no kwigaragaza gutandukanye k’ububasha bw’Imana kugira ngo ikemure ubukene bw’abantu bo mu bihe bitandukanye, mu bihe byose umurimo w’Imana ntiwigeze uhinduka. Umwigisha aracyari wa wundi. Imico y’Imana n’imigambi idufitiye ni bimwe. Yakobo yavuze ibye ati: “Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire igicucu cyo guhinduka,” Yakobo 1:17. Ub 50.3

Ibyabaye ku Bisirayeli byandikiwe kugira ngo bitwigishe. “Ibyo byabereyeho kutubera akabarore kandi byandikiwe kuduhugura, twebwe abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.” 1 Abakorinto 10:11. Haba kuri twe kimwe n’uko byari bimeze ku Bisirayeli ba kera, kugera ku ntego mu burezi bishingira ku budahemuka mu gukurikiza umugambi w’Imana. Gukurikiza amahame y’ijambo ry’Imana bizatuzanira imigisha myinshi nk’uko byari kuyihesha ishyanga ry’Abaheburayo. Ub 50.4