UBUREZI

63/65

Imyitwarire mu buzima

Uretse ikinyabupfura kigomba kugaragarizwa imuhira no ku ishuri, abana bose bagomba kumenyeshwa imyitwarire idakebakeba isabwa mu buzima. Uburyo bwo kwitwara burangwa n’ubwenge ni isomo umwana wese n’urubyiruko bagomba gusobanurirwa neza. Ni iby’ukuri Imana iradukunda kandi ihora ikora ibintu byose byatuzanira umunezero. Ni iby’ukuri kandi ko iyo amategeko yayo aza kuba yarumviwe, ntabwo tuba twaramenye umubabaro icyo ari cyo. Na none kandi ni ukuri kumvikana ko, kuri iyi si, umubabaro, amakuba no kuremererwa bigera ku muntu wese kuko ibyo ari ingaruka z’icyaha. Dukwiriye gukorera abana n’urubyiruko ikintu cyiza kizabafasha mu buzima bwabo bwose tubigisha ingamba zo guhangana n’ingorane no kwihanganira imitwaro bakabikorana ubutwari. Nubwo dukwiriye kubagaragariza impuhwe, reka twe kubagira ba bajeyi. Icyo abana n’urubyiruko bakeneye ni ikibakangura kandi kikabongerera imbaraga aho kubaca intege. Ub 307.2

Bakwiriye kwigishwa ko iyi si atari urubuga rw’imyidagaduro ko ahubwo ari isibaniro ry’urugamba. Bose bahamagarirwa kwihanganira ibirushya nk’abasirikare beza. Bakwiriye kugira imbaraga kandi bakitwara kigabo. Bakwiriye kwigishwa ko isuzumwa nyakuri ry’imico riri mu bushake bagira bwo kwikorera imitwaro, kujya mu mwanya uruhije no gukora umurimo ugomba gukorwa nubwo ibyo bitabahesha gushimwa cyangwa ingororano byo ku isi. Ub 308.1

Uburyo nyakuri bwo guhangana n’ikigeragezo si ugushaka uburyo bwo kucyitaza, ahubwo ni ugushaka uburyo bwo kugihindura. Ibi bijyana n’imyitwarire iyo ari yo yose, yaba iyo mu myaka y’ubuto cyane cyangwa iyo mu myaka yisumbuye. Gusuzugura gutoza umwana akiri muto cyane maze bikaza kumubyarira imico mibi, bene ibyo bituma uburere bwe buzakurikiraho burushaho gukomera, kandi akenshi kumutoza ikinyabupfura bikaba inzira iruhanije cyane. Ni koko nk’uko bigenda, iyo umuntu asabwa kureka ibyifuzo bya kamere n’ibyo kamere ibogamiramo, kamere irababara; ariko umubabaro ushobora kwibagirana igihe umuntu ageze ku munezero wo mu rwego rwo hejuru. Ub 308.2

Nimutyo abana n’urubyiruko bigishwe ko ikosa ryose, ifuti ryose n’ingorane yose batsinze bihinduka amabuye yo gukandagiraho banyuraho bagana ku bintu byiza bihebuje kandi bihanitse. Inzira nk’izo ni zo abantu bose babaye ingirakamaro mu mibereho yabo bagiye banyuramo bakagera ku ntsinzi. Ub 308.3

“Impinga z’ahirengeye abakomeye bagezeho bakahashinga ibirindiro, Ub 308.4

Ntibahageze kubwo kwirasa rimwe nk’umurabyo,
Ahubwo, igihe bagenzi babo babaga bagona,
Abandi bo babaga bagenda ijoro ryose bibaruhije”

Tuzamukira ku byo duhagazeho;
Kubyo twamenye ku byerekeye icyiza n’inyungu ;
Ku bwibone twimuye n’amarangamutima mabi twatsinze,
Ndetse n’ibibi tunesha dusakirana nabyo buri saha.

“Ibintu byose bisanzwe, n’ibiba buri munsi,
Bitangirana n’isaha kandi bikayisoza,
Ibitunezeza n’ibitubabaza byose,
Ni ibirundo dushobora kuzamukiraho.”
Ub 309.1

Natwe “ntitureba ku biboneka, ahubwo tureba ku bitaboneka kuko ibiboneka ari iby’igihe gito, naho ibitaboneka bikaba ari iby’iteka ryose.” 2Abakorinto 4:18. Inguranwa dutanga twanga ibyifuzo byo kwikunda n’ibyo kamere irarikira, ni inguranwa y’ibitagira agaciro n’iby’igihe gito bisimbuzwa iby’agaciro kenshi kandi bizaramba. Ntabwo ibi ari ukwigomwa, ahubwo ni uguharanira inyungu itazagira iherezo. Ub 309.2

“Icyiza gihebuje” ni yo ntego n’intero y’uburezi, kandi ni itegeko rigenga imibereho nyakuri yose. Ikintu cyose Kristo adusaba kureka, mu mwanya wacyo aduha ikirushijeho kuba cyiza. Akenshi urubyiruko rukunda ibintu, imirimo n’ibinezeza bidashobora kugaragara ko ari bibi, ariko wabigenzura ugasanga bidashyikira icyiza gihebuje. Bateshura ubuzima ku ntego yabwo ikomeye cyane. Ingamba zo kubatwaza igitugu cyangwa kubamagana udaciye iruhande bishobora kutagira icyo bigeraho mu gutera urubyiruko kuzibukira icyo rwakundaga. Nimwerekeze urubyiruko ku kintu cyiza kiruta kwiyerekana, kurarikira no kwishakira ibinezeza. Nimubahuze n’ubwiza nyakuri buzira amakemwa, bahure n’amahame ahanitse, kandi bamenye amateka y’abantu baranzwe n’ubupfura mu buzima bwabo. Nimubatere gutumbira Umukiza ufite ubwiza butagereranywa. Iyo bamwitegereje, ubuzima bwabo buba bubonye ipfundo ryabwo. Aho ni ho ubwuzu, ubwitange burangwa no kugira neza ndetse n’umwete wabo bibonera intego yabyo nyakuri. Icyo gihe bishimira gusohoza inshingano bahawe kandi kwitanga bikabanezeza. Intego ihebuje izindi mu buzima kandi ikaba n’ibyishimo byabwo biruta ibindi, ni ukubaha Kristo, guhinduka nka we no kumukorera. Ub 309.3

“Urukundo rwa Kristo ruraduhata.” 2 Abakorinto 5:14. Ub 310.1