UBUREZI

62/65

IKINYABUPFURA

“Uhane, uteshe, uhugure, ufite ukwihangana kose no kwigisha.”
2 Timoteyo 4:2.

Rimwe mu masomo umwana akeneye kwiga ni isomo ryo kubaha. Mbere y’uko aba mukuru bihagije ku buryo ashobora kwitekerereza, agomba kwigishwa kubaha. Kubw’umuhati urimo ubwitonzi no kudacogora, [umuco wo kubaha] ukwiriye gushimangirwa mu mwana. Ubwo ni bwo buryo bwo gukumira amakimbirane hagati y’ubushake n’ubutegetsi dore ko ari byo bigira uruhare runini mu gukurura urwango no kurakarira ababyeyi n’abarimu kw’abana, ndetse akenshi hakabaho kwigomeka ku buyobozi bwose, ari ubw’abantu n’ubw’Imana. Ub 299.1

Umugambi wo gutoza umwana kubaha n’ikinyabupfura ni ukumwigisha ngo amenyere kwiyobora. Akwiriye kwigishwa kwishakamo ibisubizo by’ibyo akeneye no kwitegeka. Ni cyo gituma igihe azaba ageze mu kigero cyo gusobanukirwa, uzasanga intekerezo ze ziri mu ruhande rwo kumvira. Nimutyo ibyo mugirira umwana byose bibe ibyo kwerekana kubaha, kuba umunyakuri no gutekereza. Nimufashe umwana gusobanukirwa ko ibintu byose bifite amategeko abigenga, kandi ko amaherezo kutumvira amategeko biteza ibyago n’umubabaro. Mu rukundo rwayo, igihe Imana ivuze iti: “Ntuzagire utya,” iba ituburira iby’ingaruka zatugeraho kubwo kutumvira kugira ngo idukize ibyago cyangwa igihombo. Ub 299.2

Nyamuneka nimufashe abana basobanukirwe ko ababyeyi n’abarimu babo bahagarariye Imana, kandi ko mu gihe bakora nk’uko ubushake bwayo buri, amategeko yabo mu rugo ndetse no ku ishuri ni nayo mategeko y’Imana. Nk’uko umwana agomba kubaha ababyeyi n’abarimu, ni ko na bo bagomba kubaha Imana. Ub 299.3

Ababyeyi n’abarezi bakwiriye kwiga uburyo bwo gukuza amajyambere y’umwana hatabayeho kuyabera imbogamizi bakoresha igitsure no kubakumira bikabije cyangwa bidakwiriye. Gukabya mu gukurikirana abana ni bibi kimwe no kubigendamo biguruntege. Gukoresha umuhati mu gucecekesha ubushake bw’umwana ni ikosa rikomeye cyane. Abantu bateye mu buryo butandukanye; nubwo gukoresha imbaraga byatera umwana kumvira cyangwa kuganduka kugaragara inyuma, ariko ingaruka zizaba ku bana benshi ni ukurushaho kwigomeka mu mitima yabo. Nubwo umubyeyi cyangwa umurezi yagera ku mugambi we wo gutegeka umwana nk’uko abishaka, ingaruka ku mwana zizarushaho kuba mbi. Amabwiriza ahabwa umuntu ugeze mu kigero cyo kuba yakwitekerereza akwiriye gutandukana n’uburyo bukoreshwa batoza inyamaswa zitavuga. Nta kindi itungo ryigishwa kitari ukumvira shebuja. Ku itungo, shebuja ni we ufite ubwenge, ibitekerezo n’ubushake. Ubu buryo bukoreshwa rimwe na rimwe mu kwigisha abana, bubacisha bugufi cyane bakajya munsi y’imashimi yikoresha yakozwe n’umuntu. Usanga ubwenge, ubushake n’umutimanama bigengwa n’undi muntu. Si umugambi w’Imana ko ubwenge bw’umuntu uwo ari we wese butegekwa bene ako kageni. Abantu bagwabiza cyangwa bagahonyanga ubumuntu bw’umuntu, baba bihaye inshingano ikomeye ishobora kuzateza akaga gakomeye. Igihe abana bari munsi y’amategeko n’umuntu ubategeka, bashobora kugaragara nk’abasirikare bagendera kuri gahunda; ariko igihe gutegekwa bivuyeho, uzasanga imico yabo ibuze imbaraga no gushikama. Kubera ko urubyiruko ruba rutarize kwiyobora, ntirumenya ibyo rubujijwe gukora uretse ibyo ababyeyi n’umwarimu bavuga. Iyo ubuyobozi bw’umwigisha cyangwa umubyeyi buvuyeho, usanga umwana atazi uko akoresha umudendezo we, maze akenshi akirundurira mu gusayisha kuzamurimbura byanze bikunze. Ub 300.1

Kubera ko kureka ubushake bw’umuntu usanga birushaho gukomerera cyane abanyeshuri bamwe ugereranyije n’abandi, umwarimu akwiriye gukora uko ashoboye kose kugira ngo kumvira ibyo asaba abana byorohe cyane. Ubushake bw’umwana bukwiriye kuyoborwa no kugororwa, ariko ntibwirengagizwe cyangwa ngo butsikamirwe. Ni ngombwa kurinda ubusugire bw’imbaraga z’ubushake [bw’umwana] kuko izo mbaraga zizakenerwa mu rugamba rw’ubuzima. Ub 300.2

Umwana wese akwiriye gusobanukirwa n’imbaraga nyakuri y’ubushake. Akwiriye gufashwa kugira ngo asobanukirwe neza ugukomera kw’inshingano afite kubw’iyi mpano y’ubushake yahawe. Ubushake ni bwo mbaraga itegeka muri kamere y’umuntu, ni bwo mbaraga ikora mu gufata icyemezo, cyangwa guhitamo. Ku bw’ibyo rero, kubera ko umuntu wese afite ubwenge, afite n’ubushobozi bwo guhitamo icyiza. Mu bintu byose dukora cyangwa duhura na byo muri ubu buzima, Imana iratubwira aya magambo ngo: “Uyu munsi nimwitoranyirize uwo muzakorera.” Yosuwa 24:15. Umuntu wese ashobora kwerekeza ubushake bwe mu ruhande rw’ubushake bw’Imana, ashobora guhitamo kuyubaha, kandi kubwo kwifatanya n’abaturage b’ijuru muri ubwo buryo, ashobora guhagarara aho nta kintu na kimwe cyamukura mu byimbo ngo akore icyaha. Kubwo gufashwa n’Imana, buri mwana na buri musore n’inkumi bifitemo imbaraga yo kurema imico mbonera kandi bakabaho ubuzima bw’ingirakamaro. Ub 301.1

Umubyeyi cyangwa umurezi wita kuri aya mabwiriza maze akigisha umwana kwitegeka, azaba ingirakamaro cyane kandi abe ageze ku ntsinzi by’iteka ryose. Umuntu witegereza ibintu mu buryo bw’amajyejuru gusa, azabona uwo murimo w’uwo mubyeyi cyangwa umurezi usa n’udafite agaciro; ntuhambwe agaciro cyane nk’umurimo ukorwa n’umuntu utwaza igitugu ubwenge n’ubushake by’umwana. Nyamara nyuma y’imyaka runaka, hazagaragara umusaruro w’uburyo bwiza bwo kwigisha [budatwaza igitugu.] Ub 301.2

Mu byo agirira abo yigisha, umurezi w’umunyabwenge azashaka uko abashishikariza kwigirira icyizere kandi abakomereze mu kwiyumvamo kubaha no kubahwa. Abana benshi n’urubyiruko bakunda cyane ko umuntu abagirira icyizere. Ndetse na benshi mu bana bato usanga bakunda icyubahiro; bose bifuza kugirirwa icyizere ndetse bakubahwa kandi ibyo ni uburenganzira bwabo. Ntibakwiriye kumvishwa ko batashobora kugira aho bajya ngo baze kugaruka batari kumwe n’ubakurikirana. Urwikekwe ruca intege maze rugatuma habaho bya bibi rwashakaga gukumīra. Aho kugira ngo bahoze ijisho ku bana nk’aho babakeka ikibi, abarimu basabana n’abo bigisha bazasobanukirwa neza n’imikorere y’abo bana bagira ibitekerezo bidahama hamwe, bityo bitume bafata ingamba zikumira ikibi. Fasha urubyiruko kumva ko rufitiwe icyizere, bityo hazaboneka bake cyane batazaharanira kugaragaza ko bakwiriye kugirirwa icyizere koko. Ub 301.3

Ukurikije iryo hame kandi, ni byiza kugeza icyifuzo ku mwana aho kumutegeka; kuko uwo muvuganye muri ubu buryo aba ahawe amahirwe yo kugaragaza ko agendera ku mahame atunganye. Kumvira kwe ni imbuto iva ku guhitamo aho kuba yabihatiwe. Ub 302.1

Uko byashoboka kose, amabwiriza akurikizwa mu ishuri akwiriye kuba agaragaza icyo ishuri rivuga. Ihame ryose riri muri ayo mabwiriza rikwiriye kubwirwa abanyeshuri kugira ngo bemere ko ritabogamye. Muri ubwo buryo, abanyeshuri bazumva ko bafite inshingano yo kureba niba amategeko bo ubwabo bafashije gutunganya yubahirizwa. Ub 302.2

Amabwiriza akwiriye kuba make ndetse agatunganywa neza, kandi igihe amaze gushyirwaho aba akwiriye kubahirizwa. Itegeko ryose rigaragaye ko bidashoboka ko ryahindurwa, abigishwa n’abandi bireba basabwa kuryemera no kurikurikiza uko riri; ariko kuba habaho kureka abana bagakabya kwishyira no kwizana byatera kugira icyifuzo, ibyiringiro no kudatekana bityo ingaruka zabyo zikaba kubura amahwemo, uburakari no gusuzugura. Ub 302.3

Bikwiriye gusobanurwa neza ko ubutegetsi bw’Imana butigera bubererekera ikibi. Haba mu muryango cyangwa ku ishuri, gusuzugura ntigukwiriye kwihanganirwa. Nta mubyeyi cyangwa umurezi uzirikana imibereho myiza y’abo ashinzwe kwitaho uzabererekera kamere yo kwinangira isuzugura ubuyobozi cyangwa yifashisha amayeri, cyangwa kwirengagiza kugira ngo umuntu adakurikiza amabwiriza yashyizweho. Ntabwo urukundo ari rwo rwatera gukingira ikibaba, ngo rushake kubererekera ikibi binyuze mu koshoshya no gutanga ruswa ngo amaherezo umuntu yemere ikintu gisimbura icyasabwaga kandi cyari ngombwa. Bene ibyo biterwa no gutwarwa n’amarangamutima. Ub 302.4

“Abapfapfa bahinyura igitambo cy’ibyaha.” Imigani 14:9. Dukwiriye kwirinda ntidufate icyaha nk’akantu koroshye. Imbaraga zacyo mu kwiganzura ugikora zirakomeye biteye ubwoba. “Umunyabyaha azafatwa no gukiranirwa kwe, kandi azakomezwa n’ingoyi z’icyaha cye.” Imigani 5:22. Ikibi gikomeye cyane gikorerwa umwana cyangwa urubyiruko ni ukumukundira kwibohera mu bubata bw’ingeso mbi. Ub 303.1

Urubyiruko rufite kamere umuntu avukana yo gukunda umudendezo. Bifuza ubwigenge; kandi bakeneye gusobanukirwa ko iyo migisha itagira akagero yishimirwa gusa igihe umuntu yumvira amategeko y’Imana. Aya mategeko ni yo arinda umudendezo n’ubwigenge nyakuri. Amategeko atunga urutoki kandi akabuzanya ibintu bisigingiza umuntu kandi bikamugira imbata, bityo kubwo kuyumvira akarinda umuntu imbaraga z’ikibi. Ub 303.2

Umunyezaburi aravuga ati: “Kandi nzagendana umudendezo; kuko njya ndondora amategeko wigishije.” “Kandi nishimira ibyo wahamije, ni byo bingira inama.” Zaburi 119:45, 24. Ub 303.3

Mu muhati tugira wo gukosora ikibi, tugomba kwirinda gushaka amakosa ku bandi cyangwa kujora abandi. Guhora ujora umuntu umunenga bituma ayoberwa iyo ava n’iyo ajya nyamara ntabimugorora. Ku bantu benshi, cyane cyane abarakazwa n’ubusa, umwuka wo kubajora utarangwamo kwifatanya nabo no kubabarana nabo utuma bacika intege. Muzirikane ko uburabyo budashobora kubumbura mu gihe cy’umuyaga utarimo amahumbezi. Ub 303.4

Umwana unengwa kenshi kubw’ikosa rimwe runaka, agera aho abona ko iryo kosa ari umwihariko we, akaba ari ikintu rimwe na rimwe kurwanya ari uguta igihe. Uko ni ko gucika intege no kwiheba biremwa mu mwana, kandi akenshi bikaba bihishwe mu myitwarire igaragarira mu kutagira icyo yitaho cyangwa se akiyemera. Ub 304.1

Umugambi nyakuri wo gucyaha uba wagenzweho igihe gusa uwakoze ikibi ubwe abashishijwe kubona ikosa rye kandi umutimanama we ukiyemeza kurikosora. Igihe ibi bigezweho, ereka uwo muntu isoko y’imbabazi n’imbaraga. Shaka uko wabungabunga ukwiyubaha k’uwo muntu ntiguhungabane kandi umwongeremo ubutwari n’ibyiringiro. Ub 304.2

Uyu murimo [w’uburezi] ni wo murimo mwiza uhebuje indi, ni nawo kandi ukomeye cyane kurenza indi mirimo yahawe abantu. Uyu murimo usaba gukoranwa ubwitonzi n’ubushishozi bukomeye, ugasaba ubwitonzi no kwiyoroshya cyane, kumenya kamere muntu, kandi uwukora akarangwa no kwizera no kwihangana bikomoka mu ijuru, afite ubushake bwo gukora, kuba maso no gutegereza. Ni umurimo utagira uwurusha kuba ingirakamaro. Ub 304.3

Abantu bifuza kuyobora abandi bakwiriye kubanza kwiyobora ubwabo. Kuvugisha umwana cyangwa gukorera umwana cyangwa urubyiruko ikintu ufite umujinya nta kindi bizazana uretse kubyutsa kamere yabo mbi. Iyo umubyeyi cyangwa umurezi adashoboye kwihangana maze bikaba byatuma avuga amagambo mabi, ibyiza ni uko yakwicecekera. Burya, mu guceceka harimo imbaraga itangaje. Ub 304.4

Umwigisha agomba kuba yiteze guhangana n’imico mibi n’imitima inangiye birangwa mu bana. Ariko igihe akora ibyo, ntabwo akwiriye kwibagirwa na rimwe ko na we ubwe yigeze kuba umwana ukeneye kugororwa. Ndetse n’ubu, kubw’amahirwe afite kubera ubukuru bwe, amashuri yize n’ubunararibonye afite, usanga akenshi na we akora amakosa kandi akaba akenera kugirirwa imbabazi no kwihanganirwa. Igihe yigisha urubyiruko, akwiriye kuzirikana ko ari kwigisha abantu bafite kamere ibogamira mu bibi nk’iyo nawe afite. Abo bana baba bagomba kwiga ibintu hafi ya byose, kandi usanga kuri bamwe kwiga bibakomerera kurusha abandi. Umwana udasobanukirwa kandi ngo afate vuba, umwigisha akwiriye kumwihanganira, ntamutonganyirize kutajijuka kwe, ahubwo akwiriye gukoresha amahirwe yose afite akamutera umwete. Naho abigishwa barakazwa n’ubusa cyangwa bakomeretswa n’akantu gato, akwiriye kujya abagaragariza ineza n’ubwitonzi bwinshi. Kumva ko na we ubwe adatunganye bikwiriye kumutera guhora agaragariza impuhwe no kwihanganira cyane cyane abana bafite ingorane mu myigire. Ub 304.5

Itegeko ry’Umukiza wacu ngo: “kandi uko mushaka yuko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe” (Luka 6:31), rikwiriye kuba itegeko rigenga abantu bose bakora umurimo wo kwigisha abana n’urubyiruko. Abo bana n’urubyiruko ni bamwe mu bagize umuryango w’Uwiteka ariko bakiri bato. Ni abaragwa dusangiye ubuntu dukesha ubugingo. Iri tegeko rya Kristo rikwiriye gukurikizwa mu buryo butunganye mu bigirirwa abadafite ubwenge bukerebutse, abakiri bato cyane, ndetse n’abakosa n’abigomeka. Ub 305.1

Iri tegeko twahawe n’Umukiza wacu, rizatera umwigisha gukora uko ashoboye kose maze yirinde gushyira ku mugaragaro amafuti n’amakosa y’umunyeshuri. Azashaka uko yirinda gucyaha cyangwa guhanira umwana mu ruhame imbere y’abandi. Ntabwo azirukana umwana atarabanza gushyiraho ake ngo akore uko ashoboye kose amugorore. Ariko igihe bigaragaye ko umwana ntacyo ari kwiyungura, igihe gusuzugura ubuyobozi kwe kuganisha ku gutesha agaciro ubuyobozi bw’ishuri, kandi imico ye mibi akaba ari kuyanduza abandi, icyo gihe niho biba ngombwa ko yirukanwa. Nyamara ku bana benshi ikimwaro kivuye ku kuba yirukaniwe mu ruhame gishobora kumugira igicamuke ndetse bikazanamurimbuza. Akenshi niba bibaye ngombwa ko umwana yirukanwa, ntibikwiriye gukorerwa mu ruhame. Kubwo kujya inama no gukorana n’ababyeyi, umwigisha akwiriye kubikora mu ibanga. Ub 305.2

Muri ibi bihe birangwa n’amakuba adasanzwe ku basore, ibishuko bibakikije impande zose; kandi ubwo byoroshye kuri bo guteraganwa hirya no hino, harasabwa gukoresha umuhati ukomeye cyane kugira ngo tubatabare. Ishuri ryose ryagombye kuba “umudugudu w’ubuhungiro” ku bana n’urubyiruko bibasiwe n’ibishuko, kandi kubwo kwihangana no gukoresha ubwenge, rikaba ahantu havurirwa ibitekerezo byabo byatannye. Abigisha basobanukiwe n’inshingano zabo bazihatira gukura mu mitima yabo no mu mibereho yabo ikintu cyose gishobora kubabuza kugera ku ntego mu byo bagirira umwana winangira n’umunyagasuzuguro. Iteka ryose urukundo n’ubugwaneza, kwihangana no kwitegeka bizaba itegeko rigenga amagambo y’abo bigisha. Imbabazi n’impuhwe bizavangwa n’ubutabera. Igihe bizaba bibaye ngombwa ko bakebura umwana, ntabwo imvugo yabo izarangwa n’umushiha, ahubwo izaba yoroheje. Bafite umwuka wo kwiyoroshya, bazagaragariza uwakoze nabi amakosa ye kandi bamufashe kwikosora ubwe. Umwigisha nyakuri azajya azirikana ko bishobotse ko yakosa, ibyiza ari ugukosa agira impuhwe aho gukosa atanga ibihano bikakaye. Ub 306.1

Urubyiruko rwinshi abantu batekereza ko ari inyangaguhanwa, ntabwo mu by’ukuri imitima yabo yinangiye nk’uko abantu babireba. Ibiri amambu, abenshi muri bo bafatwa ko nta garuriro bafite bashobora kugororwa bagakosorwa hakoreshejwe uburyo bwiza bwo kubatoza ikinyabupfura. Akenshi bene abo ni bo baba biteguye guca bugufi bakumvira kubwo kubagaragariza ineza. Nimutyo umwigisha agirirwe icyizere n’umwana wakosheje, bityo kubwo kubona icyiza mu mico y’uwo mwana no kugerageza guteza imbere icyo cyiza, akenshi uzasanga uwo mwana ashobora gukosora ibibi yakoraga bidasabye kumuhozaho ijisho. Ub 306.2

Umwigisha waturutse mu ijuru yihanganira abacumura mu bibi binangiriramo ibyo ari byo byose. Urukundo rwe ntirwigera rukonja; kandi umuhati akoresha kugira ngo abagarure ntujya ucogora. Ahora ateze amaboko, yiteguye kwakira impabe, abagome ndetse n’abahakanyi. Umutima we ushengurwa n’amakuba y’umwana muto ufatwa nabi. Ntiyumva gutaka gutewe n’umubabaro ngo yice amatwi. Nubwo abantu bose ari ab’agaciro kenshi mu maso ye, amahane y’abantu, intimba ibatera ikiniga ndetse n’imitima yinangiye bitsikamira impuhwe ze n’urukundo rwe kuko amenya nyirabayazana w’iyo myitwarire. Umukiza wacu ahoranira igishyika umuntu ushukika kandi ushobora guteshuka inzira mu buryo bworoshye. Ub 306.3

Umubyeyi wese n’umwigisha wese bari bakwiriye gukunda no gufata imico y’Umwigisha Mukuru we wifatanya n’abashavura, abababazwa n’abageragezwa. Bakwiriye kuba abantu babasha “kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko na [bo] bagoswe n’intege nke.” Abaheburayo 5:2. Yesu adufata neza birenze uko byari bidukwiriye; bityo natwe tugomba gufata abandi nk’uko natwe Yesu atugenzereza. Mu bihe runaka, nta mikorere y’umubyeyi cyangwa iy’umwigisha yaba ifite ishingiro igihe cyose idahuje n’icyo Umukiza wacu yakora aramutse ari muri bene ibyo bihe. Ub 307.1