UBUREZI

1/65

UBUREZI

“Kugira ngo abahungu bacu babe nk’ibiti byikuririza bakiri abasore. N’abakobwa bacu bamere nk’amabuye akomeza imfuruka, abajwe nk’uko babaza amabuye arimbisha inyumba.”
Zaburi 144: 12,13.

ABO DUTUYE IKI GITABO

Iki gitabo tugituye ababyeyi, abarezi n’abigishwa bose bigira mu ishuri ryo ku isi ritegurira abayituye gutaha ijuru. Turifuza ko cyazabafasha kugera ku nyungu ntagereranywa mu buzima, bakagera ku iterambere n’ibyishimo kuri iyi si, bityo bakaba abantu bakwiriye kuzakora wa murimo wagutse cyane uzakorerwa mu “ISHURI RY ‘IKIRENGA” rikinguriwe buri muntu wese mu ishuri ryo mu buzima buzaza.