UBUREZI

2/65

IRIBURIRO

Mu by’ukuri, si kenshi igitabo nk’iki cyibanda ku byerekeye uburezi gisomwa n’abantu benshi cyane cyangwa ngo gikomeze kwihagararaho mu isuzumwa n’ijorwa bizanwa n’imihindagurikire y’ibihe nk’uko byagendekeye iki gitabo mubona ubu mu ngano yacyo nshya kandi izwi na benshi cyane. Amahame shingiro avugwa muri iki gitabo mu buryo bweruye yatumye mu myaka myinshi iki gitabo kiba igitabo gihora mu ntoki z’ababyeyi n’abarezi ibihumbi byinshi mu myaka amagana ashize. Muri iki gihe, kugira ngo kirusheho gukwirakwizwa no gusomwa cyane, byabaye ngombwa ko gisohorwa mu icapiro ari kimwe mu bitabo byagenewe Urugo rwa Gikristo, ariko nta mpinduka zakozwe ku myandikire yacyo cyangwa impapuro zikigize. Ub 7.1

Byanze bikunze, umuntu wese agomba guhura n’ibibazo bifatika biranga amateka y’ubuzima n’imibereho. Muri byo twavuga: Amahirwe aba mu buzima, inshingano zibubamo, gutsindwa ndetse n’intsinzi biburangwamo. Uko uwo muntu agomba guhangana n’ibyo, yashobora gutegeka ibimubaho cyangwa se bikaba byamwiganzura, byose bishingira cyane ku myiteguro yagize kugira ngo abashe guhangana na byo. Iyo myiteguro ni uburere yahawe. Ub 7.2

Uburezi nyakuri busobanurwa neza ko ari uburezi butuma ubushobozi ngiramuntu bwose bukura neza kandi bugakorana mu bwuzuzanye. Uburezi nyakuri ni ukwitegura iby’ubu buzima n’iby’ubugingo buhoraho bwo mu gihe kizaza mu buryo bwuzuye kandi bunonosoye. Ikindi kandi, birazwi neza ko gukura mu byerekeye ubwenge cyangwa imitekerereze, kubana n’abandi ndetse no kugira imico mbonera, umuntu abyiga akiri muto, akabyigira mu muryango no mu ishuri. Ub 7.3

Kubera gusobanukirwa neza agaciro gafitanye isano kandi karamba k’ibigize uburezi nyakuri mu busobanuro bwabwo bwagutse, umwanditsi w’iki gitabo yerekana inzira ugomba kunyuramo kugira ngo ubigereho. Muri iki gitabo havugwamo neza iby’uburezi butuma ubushobozi ngengamitekerereze bukura mu buryo bukwiriye. Muri cyo kandi, umwanditsi ashimangira cyane uburezi bwigisha gukoresha amaboko agahinduka ibikoresho by’ingirakamaro. Uburezi buzirikana ko Imana ari yo sōko y’ubwenge bwose no gusobanukirwa kose ni bwo bushimangirwa kandi bugomba gukurikizwa. Ub 8.1

Impamvu shingiro yatumye umwanditsi w’iki gitabo yandika byinshi ku nsanganyamatsiko y’uburezi, ni uko yarebye agasanga urubyiruko rugitangira ubuzima rugomba kuba rwiteguye guhagarara mu mwanya warwo nk’abaturage b’ingirakamaro, bateguriwe neza ibyo bazanyuramo bifatika mu buzima, baratejwe imbere ku gihagararo mu buryo bwuzuye, bubaha Imana, barangwa n’imico izira amakemwa kandi imitima yabo ntiteshuke ku mahame y’ukuri. Iki gitabo ni igitabo cy’agahebuzo mu bitabo byose byanditswe biri muri iri tsinda, ahavugwa amahame yose y’ingenzi yafasha abafite inshingano yo kuyobora urubyiruko mu mashuri no mu miryango yabo ngo barusheho gusobanukirwa n’inshingano bafite. Ub 8.2

Umwanditsi w’iki gitabo yahoze ari incuti y’urubyiruko rw’abasore n’inkumi. Yamaze imyaka myinshi akorana cyane n’ibigo by’amashuri kandi yari asobanukiwe neza ibibazo by’urubyiruko mu rwego rwo kurutegurira umurimo rugomba gukora mu kubaho kwarwo. Ikiruseho ni uko yari afite ubumenyi n’ubuhanga budasanzwe nk’umwanditsi n’umuntu wari uzi kuvugira mu ruhame. Ub 8.3

Kubera ko iki gitabo cyibanda cyane ku mahame ngenderwaho akomeye ntikijye mu gusesengura integanyanyigisho cyangwa ibyagezweho na gahunda zagutse z’uburezi, imbaraga n’ububasha by’iki gitabo byakwiriye hirya no hino ku isi, kandi ingeri zitari nke zacyo zagiye zicapwa mu ndimi nyinshi zikoreshwa cyane mu yindi migabane y’isi. Icyifuzo gikomeye cyane cy’abacapyi n’abagize itsinda rishinzwe kurinda ubusugire bw’inyandiko za Ellen G. White, ni uko iki gitabo cyakomeza kurushaho gukwirakwiza amahame akomeye y’uburezi buboneye. Ub 9.1