UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

64/349

Igice Cya 9 — Ibiranga Inyigisho Z’ibinyoma Ubundi Butumwa Kuri Garmire

Ubwo nasuraga umuryango wawe kuwa 23 Kanama ku isabato nyuma ya saa sita, hari ibintu byasigaye mu ntekerezo zanjye nshinzwe kukubwira. Ntabwo nshidikanya kuvuga ko amayerekwa ya Anna adakomoka ku Mana. Inzozi abo mu muryango wawe barose ni ubushukanyi bwa Satani.... Satani yabonye ko ashobora gukorera mu mitekerereze yawe maze wowe n’abandi akabayobora mu mutego we. Mbese Imana ni yo yaguhaye bwa butumwa bwerekeye igihe? Oya ; kuko nta butumwa bumeze butyo bukomoka kuri Soko y’umucyo... Igihe cyagaragaje ko uri umuhanuzi w’ibinyoma, kandi ko n’amayerekwa ya Anna ari ibinyoma. Ntabwo Imana yigera ikora muri ubu buryo. UB2 65.1

Satani afite ubundi buyobe bukomeye yaguteze. Niba utari wabikora, uzavuga ko ufite umurimo ufitanye isano n’amayerekwa ya Anna ugomba gukora, uhuje n’umurimo wa wa mumarayika ukomeye wavuye mu ijuru maze isi ikamurikirwa n’ubwiza bwe. Satani abona ko intekerezo zawe ziteguye gutwarwa n’ibyongorero bye, kandi azagukoresha wizanire kurimbuka, keretse gusa mu izina ry’Uwiteka nuca ingoyi zikuboshye.... Incuro nyinshi, mu kiganiro twagiranye aho warushijeho kumaramaza, wasubiraga muri iyi nteruro ngo, «Mbega uburyo kugira ukuri ntahinduka ari iby’igiciro ! » Nongeye kugusubiriramo nkomeje. Uvuga ko amayerekwa ya Anna avuga ko ikimenyetso cy’inyamaswa kizabaho nyuma y’uko igihe cy’imbabazi kirangira. Ibyo si ko bimeze. Uvuga ko wemera ibihamya ; reka biguhe umucyo kuri iyi ngingo. Uwiteka yanyeretse neza ko ikimenyetso cy’inyamaswa kizaremwa mbere y’uko igihe cy’imbabazi kirangira ; kuko kigomba kubera ubwoko bw’Imana ikigeragezo gikomeye. Ni cyo kizafatirwaho umwanzuro w’iherezo ry’iteka ryose ku bwoko bw’Imana. UB2 65.2

Uruhande uhagazemo ni urudubi rw’ibintu bidahamye ariko abantu bake nibo bazashukwa….. UB2 65.3

Wafashe amateka y’umuhanuzi utumviraga Imana nk’uko avugwa mu Isezerano rya Kera, maze uyakoresha kuri Ellen G. White. Uvuga ko ari inyangamugayo rwose ariko ko ari umuhanuzi wayobye. Kubera iyi mpamvu ibihamya bya Mwuka w’Imana ntibishobora kugira icyo biguhinduraho. Mbese Uwiteka yigeze aguhishurira ukutumvira kwa Ellen. G. Wite, cyangwa yabihishuriye umukobwa wawe cyangwa abana bawe? Niba yaragenze mu buryo buhabanye n’uko Imana ishaka, uzabyerekanira ku ki? Inshingano yanjye ni ukugusobanura neza n’ibihamya uruhande mpagazemo; kubera ko ugoreka ubuhamya bwanjye, ukabwambura ubusobanuro bwabwo nyakuri, kandi ukavuga izina ryanjye igihe cyose utekereza ko riributume ibyo uvuga byose byemerwa. Nyamara igihe ibihamya bidahuje n’inyigisho zawe, ntabwo umvuga kubera ko ndi umuhanuzi w’ibinyoma ! Hari uburyo bwinshi bwo kwirengagiza ukuri. UB2 65.4

Usa n’ufitiye uburakari bwinshi Uriah Smith ndetse n’abandi bo muri bene data kandi ibyo wabiganiriye n’abo mu muryango wawe maze ku bw’ibyo urabanduza. Uwiteka yabonye ko kugira Uriah Smith inama bikwiriye ndetse no kumubwira amagambo yo kumucyaha kubera ko yari yarayobye ; ariko se iki ni igihamya cyerekana ko Uwiteka yamuretse?- Oya. « Abo nkunda bose ndabacyaha, nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane » (Ibyahishuwe 3 :19). Uwiteka acyaha amakosa yo mu bwoko bwe, ariko se iki ni igahamya ko yaburetse ? — Oya. Mu itorero harimo amakosa kandi Uwiteka ayagaragaza akoresheje abakozi be yitonirije, ntabwo iteka akoresha ibihamya. None se tuzafata uko gucyaha maze tugushingireho tuvuge ko Imana itagiha abantu bayo umucyo cyangwa ngo ibakunde?- Oya. UB2 66.1

Imana yavuze ikwerekejeho ko ibyo wita umucyo uturuka mu ijuru ari umwijima, kandi amayerekwa yavuye muri iki kinyoma iyita ubuyobe. UB2 66.2

Mbese uzemera iki gihamya ? Mbese uzumvira ibyo Imana yavugiye muri mushiki wawe White, cyangwa uzatera umugongo Ijambo ry’Imana? Mbese uzavuga iki gihamya nk’aho nta kibazo gifite, kandi ugushingireho nk’uko wabigenje ku bihamya byo gucyaha byahawe bene so bari barayobye mu bintu bimwe na bimwe ? Mbese uzavuga uti, UB2 66.3

« Mbegau buryo kugira ukuri ntahinduka ari iby’igiciro!» -Letter 11, 1890. UB2 66.4