UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

63/349

Mwitondere Uburyo Mwumva

Mbega uburyo umutima w’umuntu ushukana ! Mbega uburyo biworohera kumvikana n’ibintu bibi! Nta kintu cyangiriza imigambi y’umutima, ukwera kwawo, uburyo nyakuri kandi bwera umutima wumva Imana ndetse n’ibintu byera kandi by’iteka ryose nko guhora uteze amatwi no guha agaciro ibintu bidakomoka ku Mana. Biroga umutima, kandi bigatuma ubushobozi bwo gusobanukirwa bugabanyuka. Ukuri gutunganye kwaboneka ko gukomoka mu ijuru bigaragariye mu mbaraga yako izahura, igatunganya kandi ikeza imico y’ukwakiriye. Uwashyizeho ukuri kose yasabye Se ati, «Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’Ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe, ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye » (Yohana 17 :20, 21). Hazahora havuka ibintu byo guteza amacakubiri, no kujyana abantu kure y’ukuri. Uku kujya impaka, guhinyura, kunenga, gucira abandi urubanza, ibyo byose si igihamya cy’uko ubuntu bwa Kristo buri mu mutima. Ntabwo bituma habaho ubumwe. Mu minsi yashize, umurimo nk’uyu wagiye ukorwa n’abantu bavugaga ko bafite umucyo udasanzwe kandi bari barashayishije mu byaha. Ubuyobe, kutumvira ndetse n’ibinyoma byose byari bibuzuyemo. UB2 63.2

Igihe turimo ni igihe cy’akaga gakomeye ku bwoko bw’Imana. Imana iyoboye ubwoko bwayo, ntabwo ari umuntu umwe uri hano n’undi uri hariya. Imana ifite itorero ku isi rishikamye mu kuri; kandi iyo tubona abagabo ndetse n’abakobwa bannyega itorero, turabatinya. Tuzi ko Imana itigeze ibatuma, nyamara baragiye, kandi abantu bose batemera ibitekerezo byabo byayobye babafata ko ari abarwanya Umwuka w’Imana. Ibintu byose nk’ibyo biri mu murongo wa Satani ariko umurimo w’Imana uzakomeza nubwo ubu hariho kandi hakazakomeza kubaho abantu bazahora barwanya isengesho rya Kristo mu buryo butaziguye. Umurimo uzatera imbere, abo bantu basigarane ibihimbano byabo... .«Murajye mwitondera uburyo mwumva» (Luka 8 :18) ni yo nama Kristo atanga. Tugomba kumva tugamije kumenya ukuri kugira ngo tukugenderemo. Yesu arongera akavuga ati, «Nimuzirikane ibyo mwumva » (Mariko 4 :24). Mugenzure neza, « mugerageze byose » (1 Abatesalonike 5 :21), « ntimwizere imyuka yose, ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi benshi b’ibinyoma badutse bakaza mu isi » (1 Yohana 4 :1). Iyi ni yo nama y’Imana; mbese tuzayumvira? — Letter 12, 1890. (Ibaruwa 12, 1890) UB2 63.3