UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Ibihamya Byo Kwemerwa N’imana
Uko uvuga cyane ko wizera ibihamya kandi ukabiha agaciro ntacyo bimfasha ho cyangwa umurimo wanjye, kubera ko ushyira amayerekwa y’ibinyoma y’umukobwa wawe ku rwego rumwe n’urw’ayo Imana ijya impa, maze ku bw’ibyo ugatesha agaciro imiterere yera kandi y’isumbwe by’umurimo Imana yampaye gukora. UB2 59.2
Imana yanyeretse yeruye ko ibyo ufata ko ari ubutumwa Imana ikoherereza ndetse n’abandi binyuze mu mukobwa wawe Anna, ntabwo buba buyiturutseho. Nta bihamya bufite ko buturuka ku Mana. Ahubwo ni uwundi mwuka utegeka umwana wawe. Umwanzi niwe umukoreramo. Ukwigaragaza nk’uko kuzarushaho kuba rusange muri iyi minsi ya nyuma. Ntabwo biyobora ku bumwe, mu kuri kose ahubwo bijyana abantu kure y’ukuri. UB2 59.3
Igihamya ntashidikanywa dufite ko ibyo bikorwa bidakomoka ku Mana, ni uko bihuza n’ibitekerezo byawe tuzi ko ari iby’ubuyobe. Ibintu avuga ko abona mu iyerekwa ntabwo bishyigikiwe n’Ijambo ry’Imana, ahubwo bihabanye naryo. Satani ahora akora ubudatuza kugira ngo amwuzuze umwuka we bwite, kugira ngo binyuze muri uwo mukobwa witwikiriye umwenda w’ubutungane, abashe guhuriza hamwe ubuyobe no kwandura. Ubwo ufata ko ibyo avuga bikomoka ku Mana, ukwizera ibihamya nyakuri kwawe nta gaciro gufite; bityo Satani yiringiye ko wowe ubwawe ndetse n’abandi bose bizera ibitekerezo byawe, azabatandukanya n’abakozi Imana yatoranyije kugira ngo mukomeze kwizera ikinyoma. Ibyanditswe bivuga mu bantu bashutswe kandi bari gushukwa. Ibi nibyo bikubaho. Ushuka umukobwa wawe nawe akagishuka. Impumyi iyoboye indi mpumyi. Umwanzi ashaka gusohoza imigambi ye akoresheje inzira zitandukanye zizahuza neza n’ibihe ndetse n’uko abo abona ko ashobora gukuruza igishuko bamerewe. UB2 59.4
Ndakubwira nkomeje ko ubutumwa bw’umukobwa wawe Anna budakomoka ku Mana. Ibi nibyo Imana yanyeretse kandi ntizabeshya. Umukobwa wawe ashobora kuvuga ibintu byiza byinshi, ashobora kuvuga byinshi by’ukuri, nyamara uko ni ko umwanzi w’abantu akora. Mu buryo bwinshi icyiganano kizaba gisa n’icy’ukuri. Imbuto cyera niyo ihamya kamere yacyo.... UB2 60.1