UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
UBUTUMWA Bwandikiwe J.M. Garmire
Satani yateguye ingoyi kugira ngo akugushe mu mutego. Ubwaka, ubushukanyi, n’ubuyobe bukomeye byakugize imbata. Ibitekerezo byawe wabibwiye ab’umuryango wawe, ugoreka Ibyanditswe, urwanya Ijambo ry’Imana uryaka ubusobanuro bwaryo nyakuri, maze ku bw’ibyo utera ab’umuryango wawe kwemera ko imyumvire ifitwe kandi ishyigikiwe n’abantu bacu atari iy’ukuri. Uburyo usobanura Ibyanditswe ntabwo buhuje n’uruhande Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bahagazemo Urugero wahaye intekerezo z’abana bawe rukomoka ku binyoma byangije intekerezo zawe bwite. Wabigishije kubona ubwandu n’ibizinga ku bandi, ndetse no kubanenga. Kubera amagambo yawe n’urugero utanga mu kuvuga nabi abavandimwe bawe no gukusanya amakosa yabo, watangije ibintu byaje kubyara amayerekwa y’umukobwa wawe binyuze mu mbaraga zawe bwite zifatanyije n’abakozi ba Satani. Uku gushaka amakosa n’uku kurega abavandimwe bawe byose bikomoka kuri Satani. UB2 59.1