UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

52/349

Ndacyaha Kandi Ngahana

Yesu agiye kuza ahe imigisha ikomeye abagize itorero nibaramuka bamukinguriye urugi. Ntiyigera na rimwe agira ubwo abita Babuloni kandi ngo abahamagarire kuyisohokamo. Ahubwo aravuga ati, “Abo nkunda bose ndabacyaha” ( akoresha ubutumwa bwo gucyaha no kuburira) (Ibyahishuwe 3:19). Ntabwo nyobewe uko gucyaha. Natanze imiburo bitewe n’uko Mwuka w’Imana yari yarantegetse gukora ntyo, kandi nanavuze amagambo yo gucyaha kubera ko Uwiteka yayampaye. Ntabwo nigeze ndeka kuvuga inama zose Imana yampaye ngo nzibwire itorero. UB2 54.1

Nzavuga nshikamye kubaha no gukunda Imana kuko nzi ko Imana itekereza iby’urukundo n’imbabazi kugira ngo ivugurure kandi ikize ubwoko bwayo ugusubira inyuma kwabwo kose. Ifite umurimo itorero ryayo rigomba gukora. Ntabwo ubwoko bwayo bugomba kwitwa Babuloni, ahubwo bugomba kuba umunyu w’isi, umucyo w’isi. Bugomba kuba intmwa nzima kugira ngo bwamamaze ubutumwa buzima muri iyi minsi iheruka. UB2 54.2