UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

51/349

Ubutumwa Wagenewe Abanyalawodokiya

Imana iyoboye ubwoko bwayo, ihitamo ishyanga ryayo ari ryo itorero ku isi yose, iryo yaragije amategeko yayo. Yabahaye inshingano yera n’ukuri kw’iteka ryose kugomba gutangarizwa abatuye ku isi bose. Ishaka kubacyaha no kubakosora. Ubutumwa bwahawe Abanyalawodokiya bukwiriye Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi bahawe umucyo ukomeye ariko ntibawugenderamo. Abongabo ni abahamije ukwizera mu buryo bukomeye, ariko batakomeje kugendana n’Umuyobozi wabo ku buryo azabaruka keretse baramutse bihannye. Ubutumwa buvuga ko Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi Karindwi ari Babuloni kandi bagahamagarira abantu kurisohokamo, ntabwo bukomoka ku ntumwa iyo ari yo yose yatumwe n’ijuru, cyangwa umuntu uhumekewemo na Mwuka w’Imana. UB2 53.3

Umuhamya w’ukuri aravuga ati, “Dore ndakugira inama: ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, knadi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusiga ku maso yawe kugira ngo uhumuke. Abo nkunda bose ndabacyaha nkabahana ibihano. Nuko rero gira umwete wihane. Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva jwi ryanjye agakingura urugi, nzinira iwe dusangire. Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye. ” (Ibyahishuwe 3:18-21). UB2 53.4