UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

345/349

Umuryango Umwe Mu Iremwa No Mu Gucungurwa

Imana ntiyita ku itandukaniro rishingiye ku bwenegihugu, ubwoko cyangwa amatsinda atandukanye. Ni yo Muremyi w’inyokomuntu yose. Abantu bose bahuje umuryango kubw’irema kandi bose ni bamwe binyuze mu gucungurwa. Kristo yaje gusenya inkuta zose zitandukanya abantu, gukingura ibyumba byose by’ingoro y’Imana kugira umuntu wese abashe kugera ku Mana nta nkomyi. ...Muri Kristo nta Muyahudi cyangwa Umugiriki, imbata n’uw’umudendezo. Abantu bose bigijwe hafi n’amaraso y’agaciro kenshi ya Kristo. — Christ’s Object Lesson, p.386. UB2 395.5

Umwami wacu yarebanye umubabaro ubwoko bwirabura bwari mu buretwa buteje imbabazi kurusha abandi. Yifuza ko mu murimo dukorera ubwo bwoko dukwiriye kwibuka gucungurwa kwabwo mu buretwa ndetse n’uburenganzira bufite ku migisha yo kugira umudendezo.- Testimonies, vol. 7, p. 223. UB2 396.1