UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

344/349

Umugereka Wa 3 — Ubuvandimwe Bw’abagize Inyokomuntu

Kristo Ntiyigeze Avangura

Kristo ntiyigeze agira ivangura ry’ubwene gihugu cyangwa urwego umuntu ariho cyangwa imyizerere...Kristo yaje gusenya inkuta zose zitandukanya abantu. Yaje kwerekana ko impano ye y’imbabazi n’urukundo itagira umupaka kimwe n’umwuka, umucyo cyangwa imvura inetesha ubutaka. UB2 395.1

Imibereho ya Kristo yashyizeho idini itarangwamo ivangura. Ni idini Abayahudi n’abanyamahanga, imbata n’abumudendezo bose bahurizwa hamwe mu buvandimwe kandi bareshya imbere y’Imana. Nta tandukaniro yashyize hagati y’abaturanyi ba hafi n’abantu baturutse kure, incuti n’abanzi. Icyari gihangayikishije umutima we ni ubugingo bufitiye inyota amazi y’ubugingo.... UB2 395.2

Yashakaga kuzuza ibyiringiro abagome b’impezamajyo, akabashyira ibyiringiro ko babasha guhinduka ntibabeho umugayo kandi bakaba abanyamahoro, bakagera ku mico ituma bagaragara ko ari abana b’Imana. -The Ministry of Healing, pp.25, 26. UBUVANDIMWE UB2 395.3

Kristo yaje kuri iyi si azanye ubutumwa bw’ubuntu no kubabarira. Yashinze urufatiro rw’idini Abayahudi n’abanyamahanga, abirabura n’abera, imbata n’ab’umudendezo bose bafatanyirizwa hamwe mu buvandimwe, bakaba bangana mu maso y’Imana. Umukiza afitiye buri muntu wese urukundo rutagerwa. Buri muntu wese amubonamo ubushobozi bwo kugera ku rugero rwiza biruseho. Abo yatangiye ubugingo bwe abakirana imbaraga mvajuru n’ibyiringiro. Igihe bari mu mbaraga ze bashobora kugira imibereho ikungahaye ku mirimo myiza, bakuzura imbarag ya Mwuka. — Testimonies, vol. 7, p.225. UB2 395.4