UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

290/349

Mu Mijyi Hakwiriye Kuba Insengero Mu Mwanya W’ibindi Bigo

Inshuro nyinshi Uhoraho yaduhaye amabwiriza ko tugomba kuburira imijyi duturutse hanze yayo. Tugomba kugira amazu yo gusengerwamo muri iyo mijyi, kugira ngo abe inzibutso z’Imana; ariko ibigo by’amacapiro y’inyandiko zacu, ibigo bivurirwamo abarwayi n’ibyo abakozi bigishirizwamo bigomba gushingwa hanze y’imijyi. By’umwihariko ni ingenzi ko urubyiruko rwacu rugomba kurindwa ibishuko by’imibereho yo mu mujyi. UB2 287.3

Kuba amazu yo guteraniramo yaraguzwe kandi akongera kwegurirwa Imana muri Washington no muri Nashville bihuje n’aya mabwiriza, mu gihe amacapiro ndetse n’ibigo by’ubuvuzi byo muri iyo mijyi byakuwe hagati muri yo, bigashingwa aho bikorera hanze y’umujyi. Iyi ni yo gahunda yakurikijwe mu gukura andi macapiro n’amavuriro bikajyanwa mu cyaro, kandi ubu iyo gahunda iri gukurikizwa mu Bwongereza ku byerekeye icapiro ry’i London ndetse n’ishuri ryaho. Ubu dufite amahirwe yo kujya mbere aho ubuntu bw’Imana budukinguriye inzira dufasha abavandimwe bacu bari muri iyo mijyi ndetse no mu yindi myinshi ikomeye kugira ngo dutangize umurimo tuwushinge ku rufatiro rukomeye ku buryo ubasha gutera imbere utanyeganyega.-Special Testimonies, Series B, No. 8, pp. 7,8 (1907). UB2 287.4

Mu mihati yacu yo kugira imitungo mu cyaro ikaba ku rugero rudakabije, tugomba kuba inyaryenge nk’inzoka kandi tukaba abanyamahoro nk’inuma, ndetse tugomba kujya gukora mu mijyi duturutse mu cyaro. Ibid., No.14, p.7 (1902). UB2 287.5