UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Gukorera Mu Mijyi Uturutse Hanze Yayo
Uko bishoboka kose ibigo byacu bikwiriye kuba kure y’imijyi. Tugomba kugira abakozi bakora muri ibyo bigo, kandi niba ibi bigo biri mu mujyi, ibyo bisobanuye ko imiryango y’abantu bacu bagomba gutura hafi yabyo. Nyamara ntabwo ari ubushake bw’Imana ko ubwoko bwayo butura mu mijyi ahahora akajagari n’umuvurungano. Abana babo bakwiriye kurindwa ibyo; kubera ko imibereho yabo yose itakaza icyizere bitewe no kwihuta, kutagira umutuzo ndetse n’urusaku. Uhoraho yifuza ko ubwoko bwe bujya mu cyaro, aho babasha gutura mu masambu maze bagahinga imbuto zabo n’imboga kandi abana bakabasha kwibonera imirimo y’Imana mu byaremwe. Ubutumwa mbabwira ni ubu ngo mukure imiryango yanyu mu mijyi. UB2 286.6
U k uri k ugomba k uv ugwa, abant u bak umvira cyangwa batakumvira,imijyi yuzuyemo ibishuko. Dukwiriye gutegura gahunda y’umurimo wacu ku buryo dukora uko dushoboye kose tukarinda urubyiruko rwacu kwanduzwa n’ibi bishuko. UB2 287.1
Imijyi igomba kuburirwa n’abantu baturutse hanze yayo. Intumwa y’Imana iravuga iti, “Mbese imijyi ntizaburirwa? Yego. Nyamara ntabwo izaburirwa n’abantu bayituyemo, ahubwo bazajya bayisura kugira ngo bayiburire ibigiye kuba ku isi.”-Ibaruwa 182, 1902. UB2 287.2