UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

285/349

Igice Cya 45 — Guhamagarirwa Gutura Mu Cyaro

Sinashoboye gusinzira kugeza isaa munani z’iri joro ryakeye. Muri iryo joro nari ndi mu nama. Ningingiraga imiryango imwe kwikoreshereza uburyo Imana yashyizeho maze bakava mu mijyi kugira ngo bakize abana babo. Bamwe barazariraga ntibakoreshe imbaraga badakebakeba. UB2 284.1

Abamarayika b’abanyampuhwe bihutishije Loti n’umugore we n’abakobwa be babafashe mu biganza. Iyo Loti aza kuba yarihuse nk’uko Uwiteka yabyifuzaga, ntabwo umugore we aba yarahindutse inkingi y’umunyu. Loti yari afite umwuka wo gutindiganya cyane. Nimucyo twe kuba nka we. Rya jwi ryaburiye Loti kuva muri Sodomu natwe riratubwira riti, «Nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye .kandi ntimugakore ku kintu gihumanye » (2Abakorinto 6 :17). Abantu bumvira uyu muburo bazabona ubuhungiro. Reka buri muntu wese akanguke rwose ku bwe maze agerageze gukiza umuryango we. Reka akenyere kugira ngo ajye ku murimo. Uko intambwe zizajya zisimburana Imana izahishura igikwiye gukorwa ku ntambwe ikurikiraho. UB2 284.2

Nimwumve ijwi ry’Imana rivugira mu ntumwa Pawulo: “Musohoze agakiza kanyu mutinya, muhinda umushyitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira ” (Abafilipi 2:12, 13). Loti yagenze mu kibaya agenda adashaka kandi yikereza. Yari amaze igihe kirekire yarifatanyije n’inkozi z’ibibi ku buryo atashoboraga kubona akaga arimo kugeza ubwo umugore we yahindukiye inkingi y’umunyu mu kibaya.- The Review and Herald, Dec. 11, 1900. UB2 284.3

Nimureke abana be kongera gushyirwa imbere y’ibishuko byo mu mijyi igiye kurimbuka. Imana yatwoherereje imiburo n’inama zo kuva mu mijyi. Ku bw’ibyo nimucyo twe kugira ibyo dushora mu mijyi. Babyeyi ni mu buhe buryo mubonamo imitima y’abana banyu? Mbese muri gutegurira abagize imiryango yanyu guhindurirwa kuzaba mu bikari byo mu ijuru? Mbese muri kubategurira kuba abagize umuryango wa cyami? Abana b’Umwami w’ijuru? “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo ku isi, niyakwa ubugingo bwe?” (Mariko 8:36). Ni mu buhe buryo kubaho ubuzima bworoheje, bunejeje, buhuje n’imigambi yanyu n’ibyo mwifuza byagereranywa n’agaciro k’ubugingo bw’abana banyu? -Manuscript 76, 1905. UB2 284.4