UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Imbaraga Ziyobya
Akenshi Satani abona igikoresho gikomeye cyo gukoresha ibibi mu mbaraga umuntu umwe ashobora gukoresha ku ntekerezo z’undi. Iyi mbaraga ni iyo gushukana ku buryo akenshi umuntu ugenda ahindurwa na yo atamenya ibyayo. Imana yantegetse gutanga imiburo ndwanya iki kibi kugira ngo abagaragu bayo batazagwa mu mbaraga y’ubushukanyi bwa Satani. Umwanzi ni umukozi ukomeye, kandi niba ubwoko bw’Imana budahora iteka buyobowe na Mwuka w’Imana, buzagwa mu mutego bufatwe. UB2 282.3
Mu gihe cy’imyaka myinshi Satani yagiye akora igerageza ku miterere y’intekerezo z’umuntu, kandi yabashije kuzimenya neza. Yifashishije imikorere ye yihishe yo muri iyi minsi iheruka, ahuza intekerezo z’umuntu n’ize bwite,akazuzuza ibitekerezo bye; kandi uyu murimo awukora mu buryo bw’ubushukanyi ku buryo abemera kuyoborwa na we batamenya ko bari kuyoborwa na we bagendera mu bushake bwe. Uko ni ko umushukanyi ukomeye yiringira kuyobya intekerezo z’abagabo n’abagore ku buryo nta rindi jwi rishobora kuzumvikana uretse irye gusa. Igihe Kristo yahishuriraga Petero igihe cy’umubabaro no kugeragezwa byari imbere ye, maze Petero agasubiza ati, “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato” (Matayo 16:22), Umukiza yaramutegetse ati, “Subira inyuma yanjye Satani” (Matayo 16:23). Satani yavugiraga muri Petero, akamutera gukora umurimo w’umushukanyi. Ntabwo Petero yabashaga gukeka ko Satani ari kumwe na we, nyamara Kristo we yabashaga kumenya ko umushukanyi ahari, kandi mu gucyaha Petero kwe yabwiraga umwanzi nyawe. UB2 283.1
Igihe kimwe ubwo umukiza yavuganaga n’abigishwa cumi na babiri kandi akerekeza kuri Yuda yaravuze ati, “Umwe muri mwe ni umwanzi” (Yohana 6:70). Inshuro nyinshi mu minsi y’umurimo we ku isi, Umukiza yahanganaga n’umwanzi we yitwikiriye ishusho y’umuntu igihe Satani yihangaga mu bantu mu buryo bw’umwuka mubi. Muri iyi minsi Satani yigarurira intekerezo z’abantu. Mu mirimo nakoze nkorera Imana, nagiye mpura kenshi n’ababaga bahanzweho na Satani muri ubwo buryo, kandi nacyashye umwuka mubi mu izina ry’Umwami Yesu. UB2 283.2
Ntabwo Satani yigarurira intekerezo z’umuntu akoresheje imbaraga. Iyo abantu basinziriye, umwanzi abiba urukungu mu itorero. Igihe abantu basinziriye mu bya Mwuka, umwanzi asohoza umurimo we w’ubugome. UB2 283.3
Iyo umuntu yumvise ijambo rya Kristo “ntarimenye” ni ho umwanzi atoragura imbuto yabibwe mu mutima. Iyo abagabo n’abagore bameze batya, iyo imibereho yabo y’ibya Mwuka idahora igaburirwa na Mwuka w’Imana, Satani ashobora kubuzuza umwuka we kandi akabatera gukora imirimo ye.... UB2 283.4
Ndasaba ninginga ngo mu mibereho yacu habeho kuzibukira igikorwa cyose kitemewe n’Imana. Twegereje iherezo ry’amateka y’isi kandi buri munsi urugamba rurushaho gukomera.- Ibaruwa 244, 1907. UB2 283.5