UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

276/349

Igisubizo Ku Kibazo Cyabajijwe

Ku ncuti nkunda: UB2 275.3

Mu rwego rwo gusubiza ibibazo byabajijwe ku byerekeye gushyingiranwa hagati y’abasore b’Abakristo b’abera n’abirabura, nshaka kuvuga ko mu byo nahuye nabyo kera nigeze nzanirwa iki kibazo kandi umucyo nahawe n’Imana wari uko iyi ntambwe idakwiriye guterwa kubera ko iteza amakimbirane n’urujijo. Igihe cyose nagiye ntanga iyo nama. Nta gushyigikira ugushyingiranwa nk’uko gukwiriye kuba mu bizera bacu. Nimutyo mwene data w’umwirabura ashyingiranwe na mushiki wacu w’umwirabura bakwiranye, ukunda Imana kandi wubahiriza amategeko yayo. Nimutyo mushiki wacu w’umwera ugambiriye gushyingiranwa na mwene data w’umwirabura areke gutera iyi ntambwe kubera ko Uhoraho atamuyoboye muri iyi nzira. UB2 276.1

Igihe gifit’ agaciro kenshi cyane ku buryo kidakwiye gutabwa mu makimbirane azavuka kuri iki kibazo. Nimutyo ibibazo byo muri uru rwego bye guhamagaza abagabura bacu ngo bave ku murimo wabo. Gutera iyo ntambwe bizatera urujijo n’imbogamizi. Ntabwo bizateza umurimo imbere cyangwa ngo biheshe Imana ikuzo. -Ibaruwa 36, 1912. UB2 276.2

Uhoraho arebana impuhwe ibiremwa yaremye atitaye ku bwoko bishobora kuba bibarizwamo. Imana “yaremye amahanga yose y’abantu ngo bature ku isi ibaremye mu maraso amwe.”... Ubwo Umukiza yavuganaga n’abigishwa be yaravuze ati, “Mwese muri abavandimwe.” Imana ni Data wa twese, kandi buri wese muri twe ni umurinzi w’umuvandimwe we. — The Review and Helard, Jan. 21, 1896. UB2 276.3