UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

275/349

Igice Cya 42 — Inama Yerekeye Gushyingiranwa Kw’abadahuje Ibara 16

Turi abavandimwe. Icyo twaba twunguka cyangwa duhomba cyose, tugomba gukorana ishema n’ubutwari imbere y’Imana n’Umukiza wacu. Nk’abakristo bemera ihame ry’uko abantu bose, baba abera n’abirabura, bafite umudendezo kandi bangana, nimucyo dushyigikire iri hame kandi twe kuba ibigwari mu maso y’ab’isi n’abatuye ijuru. Dukwiriye gufata umwirabura tumwubashye nk’uko tubigenzereza umwera. Kandi ubu, kubwo kubigira ihame no kubitangaho urugero dushobora gutuma abandi nabo bajya mu ruhande rwacu. UB2 275.1

Nyamara hari ukudashyigikira gushyingiranwa k’umwera n’umwirabura. Bose bakwiriye kuzirikana ko badafite uburenganzira bwo gushyira urubyaro rwabo mu bizabateza ingorane. Nta burenganzira bafite bwo kubaraga umurage uzatuma bagira imibereho yo kugira ipfunwe. Abana bavuka muri uko gushyingiranwa kw’abadahuje ibara bumva batanezerewe ababyeyi babaraze uwo murage w’ubuzima bwose. Kubera iyi mpamvu, niba nta yindi ihari, ntabwo hari hakwiriye kubaho gushyingiranwa hagati y’umwera n’umwirabura.-Manuscript 7, 1896. UB2 275.2