UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

273/349

Ikibazo Kitakemurwa No Gutana K’umugabo N’umugore Babana.

[Iyi ni inama yatanzwe kubera umuhati umugabo umwe yari afite wo gutanya umuhungu we n’umugore we wa kabiri bari bamaranye igihe kirekire kubera ko mu myaka myinshi yari ishize uwo muhungu yari yaratanye n’umugore we wa mbere, nta shingiro rya Bibiliya afite, kugira ngo abashe kurongora bwa kabiri mu buryo bwemewe n’amategeko- ABAKUSANYIJE INYANDIKO] UB2 272.5

Nasomye ibaruwa yawe ku byerekeye M. Ikibazo nkibona nk’uko ukibona, kandi ngifata ko ari ubugome bukomeye kubona se wa M abasha gukora ibyo ari gukora.... Ndashaka kuvuga ko ibye bitarushaho kugenda neza ari uko atandukanye n’umugore babana ubu. Gusubirana na wa mugore wundi nabyo ntibyatuma ibintu bigenda neza. UB2 273.1

Mfata imikorere y’uwo mubyeyi nk’imikorere yihariye, kandi ku munsi w’Imana kubona ibyo akora ntabwo bizaba binejeje. Akeneye kwihana umwuka we n’amagambo ye imbere y’Imana. Ikintu cyiza kurushaho akwiriye gukora ni ukurekera aho guteza amakimbirane.... Nimureke uwo mubyeyi n’umuhungu we bakore umurimo usaba ubushishozi n’umuhati. Bombi bakeneye imbaraga ihindura y’Imana. Ndasaba ngo Imana ifashe abo banyantege nke gukura umwanda n’ikizinga biri mu mico yabo, bihane ibyaha byabo maze bwana M asigarane n’Imana. UB2 273.2

Mbabajwe cyane n’uwo mugabo; kubera ko ibyo akora biteye ku buryo bitazagira icyo bihindura kuko atabishinzwe, ahubwo byazateza ingorane ziyongera ku zindi. Nshaka kuvuga ko Uhoraho asobanukiwe neza n’icyo kibazo, kandi bwana M namushakana umutima we wose, azamubona. Nakora ibimushobokera byose, Imana izamubabarira kandi izamwakira. UB2 273.3

Mbega uburyo ari iby’agaciro kumenya ko dufite Imana izi byose kandi isobanukiwe, ndetse izafasha ba bandi b’impezamajyo bari hanyuma y’abandi. Nyamara gucyaha kw’ Imana kuri kur’ uwo mubyeyi na mwene data bashobora kurimbuza no kuzimiza umuntu uri mu ruhande rwayo kandi udaciriweho iteka nka bo. Nyamara bazakoresha impano zabo zo kuvuga kugira ngo bababaze,bace intege kandi batere bwana M kwiheba. UB2 273.4

Bwana M ashobora kwiringira Imana kandi agakora ibyo ashoboye byose ngo akorere Imana afite kwicisha bugufi mu mutima, maze umutima we w’umunyantege nke akawutura Umukiza. Ntabwo nandikiye uwo mubyeyi cyangwa umuhungu we ijambo na rimwe. Nashimishwa no kugira icyo nkora ngo mfashe bwana M gukemura ibibazo nyamara nk’uko ibintu bimeze ubu ntabwo ibi bishobora gukorwa kandi nta muntu wariganyijwe. — Ibaruwa 175, 1901. UB2 273.5