UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II

272/349

Nta Burenganzira Uwateje Ikibazo Afite Bwo Kongera Gushyingirwa

Nagiye nzirikana ibyawe na L, kandi nta yindi nama mfite yo gutanga iruta iyo natanze. Ndabona ko nta burenganzira ufite bwo gushyingirwa L; kandi nawe nta bwo afite bwo kukurongora. Yataye umugore we amaze kumubabaza cyane. Yataye uwo yari yararahiriye imbere y’Imana ko azamukunda kandi akamukundwakaza igihe cyose bombi bazaba bakiriho. Mbere y’uko umugore we abona ubutane, ubwo yari akiri umugore we wemewe n’amategeko, umugabo yaramutaye amara imyaka itatu bityo amukura mu mutima we akugaragariza urukundo. Wagiranye umushyikirano mu buryo burambuye n’umugabo ufite umugore igihe mu buryo bwemewe n’amategeko yari agihambiriye ku mugore babyaranye abana babiri. UB2 272.2

Nta kantu na gato kabacira akari urutega kari mu Byanditswe ngo mushyingiranwe nubwo umugore we yasabye ubutane. Uhereye ku bushotozi yagiriye umugore we, imikorere ye bwite ni yo yateje izi ngaruka kandi ntabwo nshobora kubona umucyo na muke umwemerera kugira uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo gufatanya inyungu ze n’izawe cyangwa ngo wowe ufatanye izawe n’ize UB2 272.3

Ntangajwe n’uko washyira mu ntekerezo zawe ikintu nk’icyo n’akanya gato, maze ukegurira urukundo rwawe umugabo wataye umugore we n’abana akabasiga mu bibazo bimeze bityo. Ndakugira inama yo kureka ibitekerezo byawe n’imigambi yawe ku byerekeye iki kibazo nk’uko biri imbere y’abavandimwe bacu bafite inshingano kugira ngo ubashe kwakira inama baguha, kandi ubareke bakwereke mu mategeko y’Imana ikosa waguyemo. Wishe amategeko ndetse no kuba waratekereje ko ukwiriye gushyingiranwa na we. Wari ukwiriye kuba warirukanye icyo gitekerezo kikikugeraho bwa mbere. -Ibaruwa 14, 1895. UB2 272.4