UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Igice Cya 24 — Gukomezaabageze Mu Za Bukuru
Izuba Ry’igicamunsi- Riroroha Cyane, Ariko Rifite Agaciro
Umugabura nyakuri wa Kristo akwiriye guhora atera imbere. Izuba ry’igicamunsi ry’imibereho ye rishobora kuba ryoroheje ariko rikera imbuto kurusha izuba ry’agasusuruko. Rishobora gukomeza kwiyongera mu bunini ndetse rikanamurika kugeza igihe rirengeye mu misozi y’iburengerazuba. Musaza wanjye dufatanije umurimo, ni byiza ndetse ni byiza cyane gupfa wishwe no gukora cyane haba mu murimo w’ivugabutumwa mu turere tumwe tw’iwanyu cyangwa mu mahanga, kuruta kugwa umugese ugashengurwa no kwicara ubusa. Ntubabazwe n’ingorane; ntukishimire kwicara utiga kandi utivugurura. Iga Ijambo ry’Imana ubishishikariye ushaka ingingo zizahugura abaswa kandi zikagaburira umukumbi w’Imana. Uzura ubwenge kugira ngo uzabashe gukura mu nzu y’ubutunzi y’Ijambo ryayo ibintu bishya n’ibya kera. UB2 175.1
Ntabwo ubunararibonye bwawe bukwiriye kuba ubw’imyaka icumi, makumyabiri cyangwa mirongo itatu, ahubwo wari ukwiriye kugira ubunariribonye bwa buri munsi kandi buhoraho kugira ngo ubashe gushobora guha buri muntu wese umugabane w’ibyokurya bye mu gihe gikwiriye. Reba imbere nturebe inyuma. Ntuzigere na rimwe ukururwa n’ibyo wibuka kugira ngo uvuge bimwe mu byabaye kera. Mbese ibyo ubu bikongereyeho iki cyangwa abandi? Nubwo waha agaciro ibintu byose byiza mu byakubayeho mu gihe cyashize, ukeneye ibyo uhura nabyo bishya kandi bimurika uko ubinyuramo. Ntukirate ibyo wakoze mu gihe cyashize, ahubwo erekana ibyo ushobora gukora ubu. Reka ibikorwa byawe abe ari byo biguhesha icyubahiro mu mwanya w’amagambo yawe. Hamya isezerano ry’Imana rivuga ko “ubwo batewe mu rugo rw’Uwiteka, bazashishira mu bikari by’Imana yacu. Bagumya kwera no mu busaza, bazagira amakakama menshi n’itoto, kugira ngo byerekane yuko Uwiteka atunganye, ni we gitare cyanjye, ntarimo gukiranirwa na guke” (Zaburi 92:13-15). Rinda umutima wawe n’intekerezo zawe bikomeze kuba nk’iby’umusore witangiye kubikoresha ubudasiba. — The Review and Herald, April 6, 1886. UB2 175.2