UBUTUMWA BWATORANYIJWE - IGITABO CYA II
Umugabane Wa Gatandatu — Guhumuriza No Gukomeza Abanyantege Nke.
Ijambo Ry’ibanze
Ellen G. White, intumwa y’Imana yari asobanukiwe icyo umubabaro ari cyo. Ibyiringiro yari afite mu bwana bwe byangijwe n’impanuka afite imyaka icyenda, kandi iyi mpanuka yendaga kumuhitana. Yanyuze mu bihe bigoye by’umubyeyi incuro enye. Incuro ebyiri yapfushije abana b’abahungu. Hafi kimwe cya kabiri cy’ubuzima bwe yakimaze ari umupfakazi. Yari azi ubusobanuro bwo kubana n’uburwayi igihe kirekire. UB2 174.1
Ubutumwa bwo gukomeza abantu bari bafite umubabaro, ababaga bapfushije, abari bageze mu za bukuru ndetse n’abari bashavujwe n’ababo bapfuye byamukoraga ku mutima kubw’ibyamubayeho ku giti cye. UB2 174.2
Nta muntu n’umwe ushobora amayobera y’Imana, ariko abantu bayiringira mu bihe bikomeye no mu mibabaro bazi ko Imana isohoza umugambi wayo. Ibi Ellen White yari abizi kandi yabigaragarizaga mu kanyamakuru ke ka buri munsi mu mwaka wa 1892, aho mu magambo make ababaje yavuzemo ku mezi icumi y’umubabaro yagiriye mu gihugu cy’amahanga. Ugucika intege kwe bitewe no kuba atarakize uburwayi nyuma yo gusenga no gusigwa amavuta, ndetse no kwiringira Imana kwe kutagwaguza haba mu buzima cyangwa mu rupfu byose bigaragazwa muri aka kanyamakuru. UB2 174.3
Ubutumwa bwihariye bwanditswe na madame White ari mu bihe bitandukanye kandi bukaba bwaratanzwe kugira ngo buhumurize abantu bahura n’umubabaro, buzasubiza ibibazo bikurikira: Niba Imana ari Imana y’urukundo ni mpamvu ki abantu bayo bagomba kubabazwa n’uburwayi igihe kirekire? Ni mpamvu ki abantu bayo bababarira mu gitanda barwaye? Guhumuriza no gukomeza bizaba ku muntu unyura mu mibereho imeze nk’ivugwa muri izi mpapuro zikurikira. Gusubira mu magambo amwe uko ari ko kose kwabaho, ni kubwo guhumuriza abantu mu byo banyuramo byinshi bishoboka bihariye. UB2 174.4
Abashinzwe Kurinda Inyandiko Za Ellen G.White.