INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

1/53

INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

Iriburiro

Impamvu Yatumye Iki Gitabo Kibaho

Imyaka myinshi mbere y’uko abahanga mu by’imiterere n’imikorere y’umubiri bita ku isano ikomeye iri hagati y’imirire n’ubuzima bwacu, Ellen G. White yari yaragaragaje ku buryo busobanutse isano ikomeye iri hagati y’ibyo turya n’imibereho yacu y’iby’umubiri n’iby’umwuka. Guhera mu mwaka wa 1863 ugakomeza, Ellen G. White yagarutse kenshi mu nyigisho no mu nyandiko ze, ku kamaro k’imirire n’ibyokurya biboneye. Inama ze, nk’uko tuzisanga mu tunyamakuru duto, mu bitabo, mu binyamakuru by’itorero, ndetse no mu buhamya bwe bwite, zazanye impinduka ikomeye ku miterere y’imirire iranga Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi, kandi ingaruka zazo zigera ku buryo buziguye no ku bantu bose. IMN 2.1

Inyandiko za Ellen White zerekeranye n’imirire n’ubuzima buzira umuze zaje gukusanyirizwa hamwe mu mwaka wa 1926 mu gitabo kigizwe n’ingingo zateguriwe gufasha mbere ya byose abanyeshuri bigaga amasomo y’iby’ubuvuzi n’imirire mu Ishuri ryateguraga Ababwirizabutumwa mu by’Ubuvuzi rya Loma Linda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gitabo cy’ikubitiro mu kunyuzwa mu icapiro cyari gifite umutwe uvuga ngo, “Inyigisho z’Ibihamya ku Mirire n’Ibyokurya,” cyahise gitangwa kirashira. IMN 2.2

Ikindi gitabo gishya kandi kinini kuruta icya mbere, cyaje kuboneka mu mwaka wa 1938, cyitwa “Inama ku Mirire n’Ibyokurya.” Ni cyo cyasohotse ari “ingeri ya kabiri,” kandi imirimo yo kugitegura yayobowe n’Inama Nkuru ishinzwe kurinda inyandiko za Ellen G. White. Ingeri ya gatatu, yaje gucapwa mu ngano ntoya kugira ngo igendane n’ingano z’ibindi bitabo bisanzwe bifasha Abakristo mu ngo zabo, maze isohoka mu icapiro mu mwaka wa 1946. Iki twasobanuye mu kinyarwanda ni ingeri ya kane, kandi nticyigeze gihinduka haba mu nyandiko, haba n’uko impapuro zikurikirana. IMN 2.3

Izi ni Inyandiko Zahurijwe Hamwe Uko Zakabaye

Mu guhuriza hamwe inyandiko zikubiyemo Inama ku Mirire n’Ibyokurya, abanditsi bashinzwe kurinda inyandiko za Ellen White bitaye cyane ku kwegeranya inyandiko zose n’amabwiriza yose yatanzwe na Ellen White kugira ngo biboneke mur’iki gitabo. Iki gitabo rero cyahurijwe hamwe ni umwihariko mu bitabo bya Ellen G. White, kuko cyerekana inama zashyizwe hamwe hakurikijwe ingingo zumvikana kandi zishingiye ku ngingo rusange ariko hirindwa ugusubiramo kutari ngombwa. IMN 3.1

Buri mugabane w’iki gitabo ugizwe n’inyandiko Ellen White yanditse mu buryo bwuzuye ku ngingo runaka. Nta kintu na kimwe cy’ingenzi cyirengagijwe. Akenshi, mu nyandiko z’umwimerere, usanga ko ingingo nyinshi z’ibyigisho binyuranye by’ubuzima zavuzweho zose mu gika kimwe. Kugira ngo buri ngingo ivugweho mu buryo burambuye byari gutuma habaho isubiramo ry’amagambo. Mu kwirinda iryo subiramo ry’amagambo ya hato na hato, hakoreshejwe ibisobanuro birambuye biboneka ku migereka y’igitabo. IMN 3.2

Nubwo habayeho inzitizi zitewe n’igihe ndetse no kwirinda isubiramo ritari ngombwa ryo kwandika buri nteruro yose ivugwa kuri buri kibazo cy’imirire, inyigisho zose zatanzwe na Ellen G. White zashyizwe mur’iki gitabo mu buryo bwuzuye. IMN 3.3

Akaga ko Gufata Umugabane Umwe Ukawuha Ubusobanuro Rusange

Imiterere y’imyandikire y’iki gitabo igaragara nk’igitabo cy’inkoranyamagambo, aho usanga ingingo z’ingenzi zaragiye zivugwaho mu buryo bwihariye, bigatuma kugishakamo ibyo ukeneye bigenda byorohera umusomyi. Ariko na none imiterere y’igitabo cy’inkoranyamagambo ibasha no guteza umusomyi kumva no gukoresha nabi amagambo yacyo. Kugira ngo intego y’umwanditsi w’iki gitabo igerweho, ni ngombwa ko cyigwa mu buryo bwuzuye, aho gufata umugabane umwe ukwawo ukawutandukanya n’ibisigaye byose. IMN 4.1

Umusomyi w’iki gitabo akwiriye kwiyumvisha ko interuro imwe mu nyandiko za Ellen White ku ngingo runaka y’iby’imirire idahagije kumvikanisha ibyo yari agendereye kwigisha n’ubusobanuro bwa rusange ku byerekeranye n’ibyo umubiri ukeneye mu mirire. Nk’urugero, amagambo dusanga ku gika cya 488 mur’iki gitabo, mu nteruro yakuwe mu gitabo cye cyitwa “Ibihamya by’Itorero,” umuzingo wa 2, urupapuro rwa 352, aragira ati, “Ibinyampeke n’imbuto byateguwe bitarimo amavuta, kandi mu buryo bworoheje bushoboka, ni byo byokurya by’abavuga ko bitegura kwimurirwa kuba mu ijuru.” Mu mucyo w’ayandi magambo yanditse ahandi, byagaragaye ko umugambi wa Ellen White atari uwo kwigisha ko abazimurirwa mu ijuru bagomba gukoresha ibyokurya birangwa n’ “ibinyampeke n’imbuto.” Mu nyandiko ye yanditse mu 1869 atanga inama zo kureka gukoresha inyama, iriya nteruro igaragaza “ibinyampeke n’imbuto” nk’ibyokurya bitarimo inyama. Iyo nteruro ntivugwamo ubunyobwa, imboga, cyangwa ibikomoka ku matungo, ibyo Ellen White yemeraga ko bifite akamaro ko kuba bigize gahunda y’imirire yuzuye. IMN 4.2

Indi nteruro dusanga ku gika cya 487 cy’urwo rupapuro, yanditswe hashize imyaka makumyabiri [iki gitabo cyanditswe], ivuga ku byerekeranye n’imirire itanga intungamubiri, ugukomera n’imbaraga ubwonko bukeneye, ivuga “imbuto, ibinyampeke, n’imboga” byateguranywe n’ “amata cyangwa amavuta.” Nta bunyobwa buvugwamo. Ku yindi subi y’urwo rupapuro, yanditswe mu 1905, “ibinyampeke, ubunyobwa, imboga, n’imbuto” bivugwa nk’ibyokurya bisimbura inyama. Mur’iyi nteruro, amata ntabwo avugwamo. Nyamara kandi, amata ayavugamo mu nteruro yanditse mu 1909 ku rupapuro rwa 355, aho agira ati, “Imboga zikwiriye guteguranwa n’amata make cyangwa amavuta make cyangwa ikindi kimeze nka byo kugira ngo bitange uburyohe. … Abantu bamwe, bitewe no kwirinda gukoresha amata, amagi, n’amavuta, bananiwe kubona ibibisimbura umubiri ukeneye ngo ube wujuje indyo iboneye, maze kubwo ingaruka z’ibyo, barangwa n’intege nke ntibashobore gukora umurimo. Bityo ibyo bizanira inzitizi ivugurura mu by’ubuzima.” IMN 5.1

Hari izindi ngero nyinshi zisa nk’izo zavuzwe mbere dusanga ko Ellen White atavuga mu nteruro imwe ibintu byose uko byakabaye biranga indyo iboneye. Ni ngombwa rero kwitonda kugira ngo twumve neza igitekerezo cye kuri buri ngingo. Ntidukwiriye gukoresha uko twishakiye interuro dufashe ahantu runaka, kugira ngo tudafata umugabane umwe tukawutandukanya n’ubusobanuro rusange. IMN 5.2

Buri Wese Arararikirwa Kwiga

Icyifuzo cya Ellen White ni uko inyandiko ze ku by’imirire zatera abantu kurushaho kugira umwete wo kwiga no gushakashaka iby’imirire irushijeho kuba myiza, kugira ngo zinafashe abandi kugira ubumenyi n’ubunararibonye no kwiyongera k’ubushakashatsi. Yaranditse ati: IMN 5.3

“Imibereho yacu ikwiriye kurangwa no guhora twiga uburyo bwo kwita ku mibiri yacu ikaba mitaraga, kugira ngo ingingo zose z’umubiri wacu zikore zuzuzanya.” IMN 6.1

“Ni inshingano yacu idasubirwaho kwiga amategeko yo mu byaremwe tubyitondeye. Dukwiriye kwiga ibyo ayo mategeko adusaba bigendanye n’imibiri yacu maze tukayubahiriza. Kubigiramo ubujiji ni icyaha.” IMN 6.2

Madame White yiyumvishaga neza ko buri muntu akwiriye kugira ubumenyi bwuzuye, abukomoye kw’iterambere rya siyansi ku by’ubushakashatsi mu by’imirire, igihe cyose imyanzuro yuzuzanya n’inama zatanzwe binyuze mu nyandiko zahumetswe. IMN 6.3

Akaga k’Ubwaka bwo Gukabya

Ellen White ntiyatindaga kwerekana akaga kazanwa n’ubwaka bwo gukabya mu bintu bihutiyeho, bidatekerejweho, cyangwa bihubukiwe mu gutegura ibyokurya biboneye ku muryango. Ibi yabigaragarije mu magambo yavuze agira ati, “kubwo gutegura nabi, hagategurwa indyo ituzuye” umubyeyi abasha “kubangamira ndetse akaba yakwica ubuzima bw’abantu bakuru n’iterambere ry’umwana.” Muri ayo magambo na none, ararikira ababyeyi “gutanga indyo igendanye n’ibyo umubiri ukeneye, bishimishije kandi biryoshye.” IMN 6.4

Mu gihe bamwe badasobanukirwa n’impamvu indyo yuzuye kandi itunganye igendana no gukoresha ibintu bimwe bikomoka ku mata ku rugero, Ellen White arabishyigikira, kandi akarwanya igitekerezo cyo kureka kubikoresha. Ibi turushaho kubisobanukirwa cyane muri iki gihe, aho ubumenyi bwerekana ko zimwe mu ntungamubiri ntoya zifitiye umumaro ukomeye imikorere y’umubiri. Zimwe muri izo ntungamubiri, nubwo zisa nk’izitaboneka mu byokurya by’imboga, dusanga ziganje mu mvange y’indyo igizwe n’amata, amagi n’imboga. Iyi ndyo ni ingenzi cyane ku bana bakeneye gukura neza kandi nk’uko Ellen White abivuga, bakwiriye kurindwa “indyo iteguwe nabi kandi ituzuye.” IMN 6.5

Ahagana mu mpera z’ikinyejana, Ellen White yatangiye kwandika ko bitewe no kwiyongera kw’indwara ziboneka mu matungo, ibyokurya byose biva ku matungo, hamwe n’amata, bigomba kuzagera igihe bikarekwa (reba ingingo 605-608). Muri icyo gihe kandi, yihanangirije kenshi ibyo kwihutira guhubukira gufata icyo cyemezo, maze mu mwaka wa 1909 atangaza ko igihe kizagera ubwo ibyo bizaba ngombwa, ariko yihanangiriza abantu kwirinda gutera abandi ubwoba bashyiraho “ibyemezo by’imburagihe n’amategeko akabije.” Yatanze inama avuga ko tugomba “gutegereza kugeza ubwo ibihe bizabidutegeka, n’Imana ikadutegurira inzira yo kubyinjiramo.” IMN 7.1

Ibyokurya bigizwe n’amata, amagi n’imboga ni byo byakomeje gufasha Ellen White ubwo yari akiri mu murimo kugeza agize imyaka 88 y’ubukuru. IMN 7.2

Kurikiza Amahame y’Ingenzi Igihe Wiga Iki Gitabo

Mu gihe wiga inama ku mirire ziboneka muri iki gitabo, ugomba kubikora ukurikiza amwe mu mahame y’ingenzi. Amabwiriza yose akwiriye kwiganwa ubwenge n’ibitekerezo byagutse, hakoreshejwe kumva inama mu buryo rusange, budahabanye, kandi bwuzuye. Hakwiriye kubaho ubushishozi mu gihe usoma interuro yose ivugwa mu ngingo runaka y’iki gitabo. Bityo, kugira ngo usobanukirwe icyo umwanditsi yari agamije kuvuga, ukwiriye kugenzuza interuro iyindi nteruro. Niba amagambo y’interuro imwe asa nk’aho anyuranya n’ayandi, umwigishwa w’iki gitabo aba akwiriye kugereranya amagambo y’iyo nteruro cyangwa akagereranya aya zombi n’amagambo aboneka mu mwimerere. IMN 7.3

Umwigishwa kandi akwiriye gukurikiza urugero rwa Ellen White akemera kugendera ku mahame y’ibanze atatu nk’uko yayavuzeho mu mpapuro ziri imbere, agira ati: IMN 8.1

1. “Guhindura imirire bikwiriye gukorwa buhoro buhoro;” IMN 8.2

2. “Nta murongo runaka ngenderwaho tugamije gutanga ngo ukurikizwe mu by’imirire;” IMN 8.3

3. “Nta muntu n’umwe ukwiriye kumfatiraho urugero” IMN 8.4

Imyanzuro ku Ivugurura mu by’Ubuzima

Ivugurura mu by’imirire ni ikintu kivugira ubwacyo kuko gifite akamaro. Imbuto zacyo zizagaragazwa n’uko tuzagira ubuzima buzira umuze, imbaraga, umwuka mwiza, no kumva tubayeho neza. Ndetse n’imibereho y’ibya Mwuka ibasha kunganirwa n’ingeso twimenyereje mu by’ubuzima bwiza. Binyuze mu iterambere rigikomeje kugerwaho n’abahanga mu bya siyansi, ni ibintu bishimishije guhamya yuko amenshi mu mahame y’ingenzi ndetse n’inyigisho zoroheje, byahishuriwe Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi biturutse ku nyandiko za Ellen White zahumetswe n’Imana. IMN 8.5

Turasabira cyane kandi twifuriza abazasoma iki gitabo bose kugira ngo kizabafashe biruseho kugira ubuzima buzira umuze, bwaba ubw’umubiri n’ubw’umwuka. IMN 8.6

Abashinzwe Kurinda Inyandiko za Ellen White
Washington, D.C.
September 17, 1976