INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

49/53

IGICE CYA 25 - KWIGISHA AMAHAME Y’UBUZIMA

UMUGABANE WA I - AMABWIRIZA AGOMBA GUTANGWA KU NSANGANYAMATSIKO Z’UBUZIMA

Akamaro ko Kwigisha Iby’ubuzima

759. Uburezi, mu mahame y’ubuzima, ntibwigeze bukenerwa biruseho nk’uko bimeze muri iki gihe. Nubwo hariho iterambere ritangaje mu nzego nyinshi zigamije kwita no gufata neza ubuzima, ndetse no mu byerekeranye n’isuku hamwe no kuvura indwara, gusigingira kw’imbaraga z’imibiri y’abantu hamwe n’ubushobozi bwo kwihangana biteye agahinda. Ibyo bintu bikeneye kwitabwaho n’abantu bose bahangayitswe n’imibereho myiza ya bagenzi babo. IMN 394.1

Iterambere n’uburyo tubaho by’amajyejuru biha imbaraga ingeso mbi zica amahame mazima. Imigirire n’ibigezweho birwanya gahunda nzima twaremewe. Ibikorwa bigendana n’ibyo hamwe no gushayisha kwihuta, birushaho kugabanya imbaraga z’umubiri n’iz’ubwenge, bikazanira mwenemuntu akaga katavugwa. Usanga ahantu hose hagaragara indwara, imibabaro, ukutirinda, n’ubugizi bwa nabi. IMN 394.2

Benshi bagomera amategeko y’ubuzima bitewe n’ubujiji, bityo bakaba bakeneye kwigishwa. Ariko umubare munini ni uw’ababikora babizi. Bakeneye kumenya akamaro ko kureka ubumenyi bwabo bukabayobora. IMN 394.3

760. Inyigisho yerekeranye n’ivugurura mu mirire irakenewe cyane muri iki gihe. Akamenyero kabi mu mirire no gukoresha nabi ibyokurya bifite uruhare runini mu bikorwa byo kutirinda, imibabaro n’ubugizi bwa nabi byuzuye kuri iyi si. IMN 394.4

[Reba Umurimo w’Ubuvuzi, Ugushyingo-Ukuboza, 1892] IMN 394.5

761. Iyaba twagiraga umuhati wo guteza imbere imico mbonera y’abantu b’ahantu hose duhamagarirwa kujya, twagombye gutangirira ku guhindura ingeso z’imibiri yabo. Imico mbonera iterwa n’ibikorwa byiza by’ubushobozi bw’intekerezo n’umubiri. IMN 394.6

Benshi Bazabona Umucyo

762. Uhoraho yanyeretse ko abantu benshi, benshi cyane bazakira ubuhenebere bw’umubiri, ubwenge, n’intekerezo, bitewe no gushyira mu bikorwa ivugurura ry’ubuzima. Hazabaho ibiganiro by’ubuzima, n’ibitabo by’ubuzima birusheho kwiyongera. Amahame y’ivugurura ry’ubuzima azakirwa neza; kandi benshi bazabona umucyo. Imbaraga zigendana n’ivugurura ry’ubuzima zizakora ku ntekerezo z’abashaka uwo mucyo; kandi bazagenda basobanukirwa intambwe ku ntambwe kugeza ubwo ukuri kw’iki gihe kubagezeho bihagije. Bityo, ukuri no gukiranuka bizaba bihoberanye. … IMN 394.7

Ubutumwa bwiza n’umurimo w’ubuvuzi bigomba kugendana. Ubutumwa bwiza bugomba kuba inkubirane n’amahame nyakuri y’ivugurura ry’ubuzima. Ubukristo buzashyirwa mu bikorwa. Iyobokamana nyakuri rishingiye kuri Bibiliya ryuje urukundo Imana yakunze umuntu wacumuye. Ubwoko bw’Imana bugomba gukataza bukamenyesha abantu bose bakeneye ukuri, bifuza gukora uruhare rwabo uko bikwiriye muri iki gihe giteye ubwuzu. Tugomba kwereka abantu amahame y’ivugurura ry’ubuzima, tugakora ibyo tubasha byose ngo tuyobore abagabo n’abagore kugira ngo babone akamaro k’aya mahame n’ibyiza byo kuyakurikiza. IMN 395.1

Imbaraga z’Abatubanjirije Umurimo wo Kwigisha Amahame y’Ivugurura ry’Ubuzima

763. Ubwo imurikabikorwa rya Leta ryaberaga i Battle Creek [Batoro Kriki], abizera bacu baje kumurika amaziko atatu cyangwa ane ya kizungu, maze berekana uburyo ayo maziko ashobora gutekerwaho ibyokurya byiza cyane bidakeneye inyama. Twabwiwe ko ameza y’abizera bacu ariyo yarushije andi yose gutegura ibintu byiza. Ahantu hose hateraniye abantu benshi, mubasha gufatirana ayo mahirwe mugategura gahunda y’ibyokurya byiza mwageza ku bantu bari aho bose, kandi mugashyira imbaraga mu kwigisha abantu ibyo kwitungira amagara mazima. IMN 395.2

Uhoraho yaduhaye kugirira umugisha ku bantu, kandi dufite amahirwe atangaje yo kwerekana ibintu byose bishobora hakurikijwe amahame y’ubugorozi mu by’ubuzima kugira ngo tugarurire icyizere imibereho y’abantu batagifite ibyiringiro. … IMN 395.3

Mu Materaniro Makuru n’Urugo ku Rugo

Tugomba kurushaho gushyira umwete mwinshi mu kwigisha abantu ukuri kw’ivugurura mu by’ubuzima. Muri buri materaniro makuru, abayobozi bagomba gushyira imbaraga mu kwigisha abantu uburyo bagomba gutegura imirire yuzuye kandi iryoheye abantu igizwe n’ibinyampeke, imbuto, ibinyamisogwe, n’imboga. Ahantu hose hafunguwe inteko cyangwa amashami y’itorero abizera bagomba kwigishwa ukuri, bakigishwa ubumenyi bubafasha gutegura indyo yuzuye kandi ituma bagira amagara mazima. Hakwiriye gutorwa abakozi bashoboye kugenda urugo ku rugo bigisha inyigisho zo kwitungira amagara mazima. IMN 395.4

Gushinga Ihema Ryigishirizwamo iby’Ubuvuzi mu Materaniro Makuru

764. Uko turushaho kwegereza iherezo ry’ibihe, tugomba kurushaho kuzamura ikibazo cy’ivugurura ry’ubuzima no kwirinda bya Gikristo, tubyigisha mu buryo burushaho kuba bwiza kandi bugaragarira bose. Tugomba kurushaho kwigisha abantu, tudakoresha amagambo gusa, tunabibagaragariza no mu bikorwa. Vuga numve hamwe na kora ndebe bifatanyiriza hamwe kwerekana imbaraga ikomeye. IMN 396.1

Mu gihe cy’amateraniro makuru, abantu bagomba kwigishwa ibyigisho by’ubuzima. Mu materaniro twagiriye muri Ositarariya, buri munsi twigishaga ibyigisho by’ubuzima, maze ukabona abantu barabikunze cyane. Hashinzwe ihema ryakoreragamo abaganga n’abaforomo, bagaha abantu inama z’ubuvuzi, kandi benshi cyane bakabyitabira. Abantu ibihumbi bakurikiranaga inyigisho, maze ku iherezo ry’amateraniro makuru abantu bakumva nta kintu na kimwe cyabacika mu byo bigishijwe batagishyize mu bikorwa. Mu migi myinshi aho amateraniro makuru yabereye, abantu bamwe mu bavuga rikijyana basabye bakomeye ko hashingwa amashami y’amavuriro, basezerana ko bazayashyigikira. IMN 396.2

Kuba Intangarugero no Kubyigisha

765. Amateraniro menshi y’abizera bacu akunda kubona amahirwe yo kuba yakwerekana amahame y’ivugurura ry’ubuzima. Mu myaka mike ishize, muri amwe muri ayo materaniro higishirijwe iby’ivugurura ry’ubuzima hamwe n’inyungu zizanwa no kurya ibyokurya bitarimo inyama; nyamara icyo gihe kandi, inyama zaragaburiwe abantu ku meza menshi y’aho abantu bari bateraniye mu mahema ku mugoroba, ndetse n’ibinyamakuru binyuranye bivuga ku mirire mibi bigurishirizwa aho hantu. Ukwizera kutagira imirimo nta kamaro; kandi igihe inyigisho z’ubuzima zigishijwe, nyamara ibikorwa bikanyuranya na zo, ntacyo zibasha guhinduraho abazumva. Igihe cyakurikiyeho, mu materaniro makuru, abayobozi bashinzwe iby’ubuzima bigishije inyigisho zigendana n’ibikorwa. Nta nyama zagabuwe mu mahema, ahubwo abantu bahawe imbuto, impeke, n’imboga kandi bihagije. Ubwo abashyitsi babazaga impamvu hadatanzwe inyama, impamvu yarumvikanye bihagije, ko inyama atari ibyokurya byiza ku buzima. IMN 396.3

[Kugurisha ibiribwa bikize ku masukari, za kreme, n’ibindi nkabyo mu gihe cy’amateraniro makuru — 529, 530]. IMN 397.1

Mu Bigo byacu by’Ubuzima

766. Nahawe umucyo werekeranye n’ukuntu ikigo cy’ubuzima kigomba gushingwa, kandi ko muri icyo kigo hatagomba gutangirwamo imiti y’ibinini, ahubwo hagakoresha uburyo bwo kuvura bworoheje, bushyize mu gaciro, kugira ngo indwara zibashe kuvurwa. Muri icyo kigo, abantu bagomba kwigishwa uburyo bw’imyambarire, guhumeka umwuka mwiza, no kurya bikwiriye, n’uburyo bwo kwirinda indwara binyuze mu kubaho imibereho iboneye. IMN 397.2

767. Ibigo byacu by’ubuzima bigomba kuba inzira yo kugeza umucyo ku babigana baje kwivuza. Abarwayi bagomba kwerekwa uburyo bashobora kubaho bakoresheje indyo igizwe n’ibinyampeke, amatunda, ibinyamisogwe, n’ibindi biribwa byera mu butaka. Nahawe amabwiriza ko mu bigo byacu hagomba gutangwa inyigisho za buri gihe zerekeranye n’iby’ubuzima. Abantu bagomba kwigishwa kureka kurya ibyokurya bicogoza umubiri kandi bikagabanya imbaraga z’abo Kristo yatangiye ubugingo. Bagomba kwerekwa akaga kazanwa no kunywa icyayi n’ikawa. Abarwayi bagomba kwigishwa uburyo bwo kureka ibyo byokurya byangiza ingingo z’urwungano ngogozi. … Abarwayi niberekwe akamaro ko gushyira mu bikorwa amahame agenga ivugurura ry’ubuzima, kugira ngo bibashoboze kongera kugira amagara mazima. Umurwayi yerekwe uburyo abasha gukira uburwayi bwe bitewe no kwirinda mu mirire hamwe no guhora buri gihe akora imyitozo ngororamubiri yo hanze. … Binyuze mu murimo wo mu bigo byacu by’ubuzima, ububabare bugomba kuvaho maze abantu bagasubirana amagara mazima. IMN 397.3

Abantu bagomba kwigishwa uburyo bagomba kumererwa neza bitewe no kwitonda mu mirire n’iminywere yabo. … Kureka inyama bizazanira inyungu abirinda. Ikibazo cy’imirire ni ingingo ifitiye inyungu nyinshi imibereho yacu. … Ibigo byacu by’ubuzima byashyiriweho impamvu idasanzwe, yo kwigisha abantu ko tutabereyeho kurya, ahubwo ko turya kugira ngo tugire amagara mazima. IMN 397.4

Kwigisha Abarwayi Kwivura mu Ngo Zabo

768. Mujye mutera umwete abarwayi ngo basohoke bajye hanze uko bishoboka kose, muganire na bo ibiganiro binejeje, bigendana no kubasomera ibyigisho bya Bibiliya byoroshye kumva, kandi bifasha ubugingo bwabo. Mubabwire iby’ivugurura ry’ubuzima, kandi mwenedata, ntimubabere umutwaro ngo mubabwire byinshi ku buryo mudashobora kwigisha ibyigisho byoroheje by’ivugurura ry’ubuzima. Abava mu bigo byacu by’ubuzima bakwiriye kugenda bigishijwe neza ku buryo na bo babasha kwigisha abandi uburyo bwo kwita ku miryango yabo. IMN 398.1

Hari akaga ko gutagaguza amafaranga menshi mu kugura imashini n’ibikoresho abarwayi batazigera na gato bakoresha mu ngo zabo. Ibiri amambu, bakwiriye kwigishwa uburyo bwo gutegura uko bikwiriye imirire yabo, ku buryo imikorere y’ingingo zose z’umubiri zikorana neza. IMN 398.2

Amabwiriza yo Kwirinda Akwiriye Gutangwa

769. Mu bigo byacu by’amavuriro, hagomba gutangwa amabwiriza yumvikana yerekeranye n’ibyo kwirinda. Abarwayi bagomba kwerekwa akaga ko gukoresha ibinyobwa byangiza umubiri, hamwe n’umugisha wo kubireka burundu. Bakwiriye gusabwa kureka ibintu byangije ubuzima bwabo, kandi mu mwanya wabyo bakabisimbuza amatunda menshi. Amacunga, indimu, ibinyomoro, marakuja cyangwa intababara, hamwe n’ubundi bwoko butandukanye bushobora kuboneka. Kuko Uwiteka yaturemeye isi yuzuye uburumbuke, igihe tugize umwete wo kuyikorera. IMN 398.3

770. Abarwana no kunesha imbaraga z’irari mu mirire n’iminywere bagomba kwigishwa amahame yo kwitungira amagara mazima. Bagomba kwerekwa ko kugomera amategeko y’ubuzima bwiza, bituma habaho guha urwaho inzira zinjiza indwara mu mubiri, ibyifuzo bibi, no kumenyera ibinyobwa bifite alukoro bikigarurira umubiri. Kumvira amahame y’ubuzima bwiza ni byo gusa bibasha kubaha icyizere cyo gutsinda inyota y’ibinyobwa bidasanzwe bikabura umubiri. Niba bishingikirije ku mbaraga mvajuru kugira ngo ibashoboze guca imigozi y’irari, bagomba gukorana n’Imana bumvira amategeko yayo, yaba ay’ubwenge n’ay’umubiri. IMN 398.4

Akamaro ko Kugira Ivugurura Rikenewe

771. Ni uwuhe murimo w’ingenzi twahamagariwe gukora mu bigo byacu by’ubuzima? Aho gutanga urugero mu magambo n’ibikorwa, twigisha kandi tugashyigikira irari n’umururumba, tugomba kwigisha abantu kubireka. Mu nzego zose, tugomba guteza imbere ivugurura ry’ubuzima. Intumwa Pawulo atera ejuru agira ati, “Nuko bene Data, ndabinginga kubw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose” (Abaroma 12:1, 2). IMN 399.1

Ibigo byacu by’ubuzima byashyiriweho kwerekana amahame yo kubaho kurangwa n’imirire iboneye, itunganye, kandi ihesha abantu amagara mazima. Ubwo bwenge bugomba kwigishwa hose kugira ngo abantu bige kwiyanga no kwitegeka. Yesu, waremye umuntu akanamucungura, agomba kwamamazwa akamenywa n’abantu bose baza mu bigo byacu. Kwigishwa inzira zihesha ubugingo, amahoro, n’amagara mazima bigomba gukorwa umurongo ku murongo, ihame ku ihame, kugira ngo abantu bose, abagabo n’abagore, bamenye akamaro k’ivugurura. Bagomba kuyoborwa mu nzira ituma bareka ingeso n’imigirire mibi byagiye biranga abatuye isi mbere y’umwuzure, n’abaturage ba Sodomu, Imana yarimbuye bitewe n’ibicumuro byabo (Matayo 24:37-39). … IMN 399.2

Abasura ibigo byacu bose bagomba kuhakura ubumenyi. Bose bakwiriye kumenyesha iby’inama y’agakiza, baba abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene. Inyigisho ziteguranywe ubwenge zigomba gutangwa, kugira ngo abantu babone ububi bw’irari n’umururumba wo kutirinda mu mirire n’iminywere, byo ntandaro y’indwara, imibabaro, n’ibikorwa bibi bigendana na byo. IMN 399.3

[Uburyo bwo kugeza ku bantu ivugurura mu mirire — 426]. IMN 399.4

Amababi y’Igiti cy’Ubugingo

772. Neretswe ko umurimo ugendana n’ivugurura ry’ubuzima ugomba gukorwa bidatindiganije. Ni wo uzatuma tugera ku bantu bo mu mihanda minini n’abo mu mayira mato. Nabwiwe by’umwihariko ko abantu benshi bazemera ukuri bitewe n’ibigo byacu by’ubuzima. Ahongaho abagabo n’abagore bazahamenyera uburyo bwo kuvura imibiri yabo, kandi bahungukire kwizera. Bazahamenyera icyo kurya umubiri no kunywa amaraso y’Umwana w’Imana bisobanuye. Kristo agira ati: “Amagambo mbabwiye ni yo afite umwuka n’ubugingo.” Yohana 6:36. Ibigo byacu by’ubuvuzi bigomba kuba ahantu higishirizwa inyigisho z’umurimo w’ibwirizabutumwa mu by’ubuvuzi. Nimuzanire abanyabyaha amababi y’igiti cy’ubugingo azabahesha kubona amahoro, ibyiringiro, no kwizera Yesu Kristo. IMN 400.1

Imyiteguro y’Isengesho ryo Gukiza Indwara

773. Kwigisha abantu kumenya Imana nk’Umuganga w’ikirenga ntacyo byaba bimaze niba ibyo bitagendanye no kubigisha kwirinda imigenzereze mibi. Mbere y’uko Imana isubiza amasengesho yabo, ishaka ko abarwayi bareka ingeso mbi bimenyereje, bakiga kugenza neza, bagakosora amakosa yabo kandi bagakurikiza ibyo amategeko yo mu byaremwe n’ay’ibya Mwuka abasaba. IMN 400.2

Muganga Afite Inshingano yo Kwigisha Abarwayi

774. Mu bigo by’ubuzima ni ho hantu heza bihebuje hashobora kwigishirizwa abarwayi gukurikiza amategeko agenga ibyaremwe, no kureka ingeso bimenyereje mu mirire n’imyambarire, byica ubuzima kandi bikagendera ku migirire y’ab’isi, igihe baba barwanya amahame mvajuru. Ibyo bigo bifite umurimo wo kumurikira abatuye iyi si. … Muri iki gihe, ni ngombwa rwose ko abaganga hamwe n’abafasha babo bagerageza kugira umwete mwinshi bagatunganya umurimo wabo, bikorera ubwabo kandi banakorera n’abo bagomba kwigisha baba babiringiye kugira ngo babasuzume indwara barwaye n’ikizitera. Bagomba guha umwanya udasanzwe amategeko Imana yatanze adashobora kwicwa ngo biterere aho gusa. Bagomba by’umwihariko kwita ku ngaruka y’uburwayi, ariko ku buryo rusange, bagomba kwita bihagije ku mategeko agomba gukurikizwa mu kuri no mu bwenge, kugira ngo arinde abantu indwara. Birashoboka kandi by’umwihariko ko umuganga yaba adakurikiza imigenzereze myiza mu by’imirire, irari rye mu mirire rikaba ritaratojwe gukoresha indyo yoroheje kandi iboneye, akaba arangwa no gukunda inyama, akaba kandi yarimenyereje kurya ibyokurya bibi ku mubiri. Arangwa n’ibitekerezo bibogamye, maze agatangira kwigisha no kumenyereza abarwayi kugira irari nk’iry’ibintu akunda, akabizeza ko abazaniye amahame nyakuri y’ivugurura ry’ubuzima. Azategekera abarwayi kurya inyama, kandi ibyo ari amakosa akomeye, kuko zikabura ariko ntizongere imbaraga. Bene abo baganga ntibahangayikwa no kumenya ingeso abo barwayi bimenyereje mu mirire n’iminywere, bagakomeza gukora amakosa, kandi uko imyaka itaha, bakaba barihamagariye indwara. Igikwiriye ni uguhugura abaganga bafite umutimanama kugira ngo bigishe abadasobanukiwe kandi babategekere ibyokurya bidafite ibishobora kwangiza imibiri yabo. Bagomba kwerekena neza ibintu binyuranye n’amategeko y’ubuzima, bagafasha abarwayi gushyira mu bikorwa n’umutimanama wabo ikintu cyose gikwiriye gutuma imibereho yabo igendana n’amategeko y’ubuzima no kwitungira amagara. IMN 400.3

[Inshingano y’abaganga n’abafasha babo ni ugutoza irari ryabo — 720] IMN 401.1

[Inshingano ya muganga yo kwigisha akoresheje amagambo n’inyandiko, ku byo guteka bikwiriye — 382] IMN 401.2

[Abarwayi bo mu “bigo byo kwiherera” bagomba kwigishwa akamaro ko kureka inyama — 720]. IMN 401.3

Inshingano y’Ingenzi

775. Igihe umuganga abona ko umurwayi ababara mu mubiri kubera uburibwe butewe no kurya no kunywa nabi, nyamara agakerensa kubimubwira yirengagije akamaro k’ivugurura, aba amuteje ikibazo gikomeye. Abasinzi, abanyamurengwe, n’ababaswe n’umururumba bose ni ingero zigaragariza umuganga ko umubabaro ari ingaruka y’icyaha. Twabonye umucyo ukomeye werekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Ni kuki se tutarushaho kurwanya dukomeje kandi twitanze ngo twirinde impamvu zose zitera indwara? Ni buryo ki abaganga bakomeza kwicecekera mu gihe babona intambara z’urudaca zo guhangana n’imibabaro? Mbese bareka kuzamura ijwi ryabo ngo baburire abantu? Mbese bakomeza kuba abantu beza b’abanyampuhwe bakirengagiza kwigisha inyigisho z’ingenzi zo kwirinda nk’umuti w’indwara? IMN 401.4

Abagorozi mu by’Imirire Bagomba Kurangwa n’Ubutwari

776. Hari ibintu byiza byinshi tubasha gukora byafasha abantu bose duhura na bo, by’uburyo bwiza butari ubwo kubavura indwara gusa, harimo ndetse no kubigisha uburyo bwo kwirinda ibibatera uburibwe n’indwara. Umuganga wihatira gufasha abarwayi be abamenyesha imiterere n’intandaro y’indwara barwaye akanabigisha uburyo bwo kuzirinda, abasha kugira umurimo utamworoheye; ariko igihe abikorana umutimanama w’ubugorozi, azabamenyesha neza ingaruka mbi zizanwa no gushaka guhaza irari cyangwa kugira umururumba mu mirire, iminywere, imyambarire, ndetse no mu gukora ubutaruhuka, byatumye abarwayi bamera batyo. Azirinda kubongerera akaga abandikira ibinini bituma umubiri ugera aho ucika intege burundu ntube ugishobora kurwana, ahubwo azigisha abo barwayi uburyo bwo guhindura bakarangwa n’imigenzereze myiza, kandi bagafasha imikorere y’imibiri yabo ngo yongere kwiyubaka, kubwo gukoresha neza uburyo bworoheje bwo mu byaremwe bubafasha gukira indwara. IMN 402.1

Mu bigo byacu byose by’ubuzima, gahunda z’imirimo ihakorerwa igomba kuba ikubiyemo n’inyigisho z’amategeko yo kwitungira amagara mazima. Amahame y’ubugorozi mu by’ubuzima agomba kwigishwa mu buryo bwumvikana kandi bwuzuye ku bantu bose, baba abarwayi n’abakozi. Bene uwo murimo usaba kugira ubutwari, kuko uramutse ugize bamwe bawungukiramo, abandi wabakomeretsa. Ariko umwigisha nyakuri wa Kristo, urangwa no gukoreshwa n’imbaraga mvajuru, azahora iteka ashaka kwigisha abandi kandi na we yiyigisha, agerageza kuzamura intekerezo zabo mu byiza, bityo akabafasha gutandukana n’imigenzereze mibi yuzuye iyi si. IMN 402.2

Ubufatanye Hagati y’Ibigo by’Ubuvuzi n’Amashuri

777. Neretswe neza ko amashuri yacu agomba kugirana ubufatanye bukomeye n’ibigo byacu by’ubuvuzi, aho ariho hose bishoboka. Umurimo w’ibyo bigo byombi ni magirirane. Biranshimisha rwose kuba dufite ikigo cy’ishuri rya Loma Linda. Ubuhanga mu myigishirize bw’abaganga babifitiye ubushobozi burakenewe cyane mu mashuri kugira ngo bategure ababwirizabutumwa bagomba gusohoza inshingano y’umurimo w’ivugabutumwa mu by’ubuvuzi. Abanyeshuri bagomba kwigishwa kugira ngo babe abagorozi nyakuri mu by’ivugurura ry’ubuzima. Ibyigisho bitangwa ku byerekeranye n’indwara n’ibizitera ndetse n’uburyo bwo kuzirinda, kimwe n’uburyo bwo kwita ku barwayi, bifite agaciro katagereranywa, kandi bigomba kwigishwa abanyeshuri bose bo mu mashuri yacu. IMN 402.3

Uyu murimo w’ubufatanye hagati y’ibigo by’amashuri yacu n’amavuriro yacu uzatanga inyungu nyinshi mu nzego nyinshi. Kubwo inyigisho zizatangirwa mu mavuriro yacu, abanyeshuri baziga uburyo bwo kurwanya ingeso zizanwa no kutirinda no kudaha agaciro imirire. IMN 403.1

Ivugabutumwa mu Bigo by’Umurimo wacu

Nk’ubwoko bw’Imana, twahawe umurimo wo kwamamaza amahame y’ivugurura ry’ubuzima. Hariho abantu bibwira ko ikibazo cy’imirire kidafite agaciro ku buryo cyashyirwa muri gahunda y’umurimo w’ivugabutumwa. Abo baribeshya bikomeye. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Namwe iyo murya, cyangwa munywa, cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31). Insanganyamatsiko yo kwirinda, hamwe n’ibiyikubiyemo byose, ifite umwanya w’ingenzi mu murimo w’agakiza. Ku byerekeranye n’ibigo byacu by’ivugabutumwa dufite mu mijyi, tugomba gushaka ibyumba bikwiriye aho duhuriza kandi tukigishiriza abantu twakanguriye ibyo kwirinda. Uwo murimo w’ingenzi ntugomba gukorwa ujenjekewe ku buryo utuma abantu batekereza ko udafite agaciro. Ikintu cyose gikorwa kigomba kubera igihamya Inkomoko y’ukuri, kandi kikerekana uko bikwiriye ukwera n’akamaro k’ukuri k’ubutumwa bwa marayika wa gatatu. IMN 403.2

779. Ahari ibyicaro by’umurimo wacu w’ivugabutumwa hose, hagomba kuba abagore b’abanyabwenge bashinzwe kuyobora imirimo yo guteka, kandi bakaba bashobora gutegura ibyokurya ku buryo bwiza kandi buteye ipfa. Bagomba gutegura ku meza ibyokurya bihagije kandi byiza cyane. Nihaba hari abantu bafite umururumba bakumva bakeneye icyayi, ikawa, urusenda n’ibyokurya bitaboneye, mubahe umucyo. Mugerageze gukangura imitimanama yabo. Mubigishe amahame y’isuku nk’uko aboneka muri Bibiliya. IMN 403.3

Abagabura Bacu Nibihatire Kwigisha Amahame y’Ivugurura

780. Ntitugomba kwiyigisha ubwacu imibereho igendana no gukurikiza amategeko agenga ubuzima ngo bibe ibyacu gusa, tugomba no kwigisha abandi uburyo bwiza bwo kubigeraho. Ndetse no mu bavuga ko bizera ukuri kwahishuriwe iki gihe turimo, hari benshi usanga bari mu bujiji buteye agahinda ku byerekeranye n’insanganyamatsiko y’ubuzima no kwirinda. Bakeneye kwigishwa ijambo ku ijambo, n’ihame ku ihame. Bagomba gusobanurirwa neza iby’iyo nsanganyamatsiko. Ntabwo iyi ngingo igomba gusuzugurwa nk’idafite agaciro; kuko abagize umuryango bose bakwiriye kubisobanukirwa bakabyumva. Umutimanama ugomba gukangurwa kugira ngo umuntu wese yite ku nshingano yo gushyira mu bikorwa amahame agenga ivugurura nyakuri. Imana ishaka ko abantu bayo barangwa no kwirinda muri byose. Umuntu udakurikiza amahame nyakuri y’ubugorozi ntazashaka, cyangwa ngo abashe kugerwaho n’imbaraga nyakuri yo kwezwa. IMN 404.1

Abagabura bacu bagomba kugira ubwenge kuri iki kibazo. Ntibagomba kubigiramo ubujiji, cyangwa ngo bacibwe intege n’ababita abahezanguni. Nibagire umwete wo gushaka ikintu cyose kigize ivugurura nyakuri ry’ubuzima, bigishe amahame yaryo,binyuze mu nyigisho n’imibereho yabo ituje kandi idahinduka. Mu materaniro yacu y’abantu benshi, hagomba gutangirwa ibyigisho by’ubuzima no kwirinda. Mujye mukangura ubwenge n’umutimanama w’abantu. Mugerageze gukangurira abizera gushyira hamwe impano zabo zose, kandi mukomeze umurimo mukoresha n’ibitabo bivuga kuri iyo nsanganyamatsiko. “Mwigishe, mwigishe, mwigishe,” ni bwo butumwa bwankoze ku mutima nahawe kubagezaho. IMN 404.2

781. Uko tugenda twegereza iherezo ry’ibihe, tugomba kurushaho guha agaciro gasumbyeho ikibazo cy’ivugurura ry’ubuzima no kwirinda kwa Gikristo, twerekana icyo kibazo mu buryo bwiza biruseho. Tugomba gukoresha umwete wacu wose twigisha abantu tudakoresheje amagambo yacu gusa, ahubwo tukabigaragariza no mu bikorwa byacu. Igihe imvugo ifatanyije n’ingiro, imbaraga ziriyongera. IMN 404.3

Irarika Rireba Abagabura, Abayobozi ba za Konferanse na Filidi, n’Abandi Bayobozi

782. Abapasitoro bacu bagomba kuba abahanga ku byerekeranye n’ivugurura ry’ubuzima. Bakwiriye gusobanukirwa ibyerekeranye n’imikorere y’umubiri n’iby’isuku; bagomba gusobanukirwa n’amategeko agenga ubuzima, hamwe n’ingaruka zayo ku mubiri, umwuka, n’ubugingo. IMN 405.1

Abantu ibihumbi byinshi ntibasobanukiwe bihagije n’ibyiza by’umubiri Imana yabahaye cyangwa ngo bamenye uburyo bagomba kuwitaho; nyamara usanga baha agaciro ingingo zidafite akamaro cyane. Aha ni ho abapasitoro bafite umurimo bagomba gukora. Iyo basobanukiwe neza iki kibazo, hari byinshi bishobora kugerwaho. Bagomba kubahiriza ayo mategeko mu mibereho yabo no mu ngo zabo, bakarangwa no gukurikiza amahame nyakuri no kubaho ubuzima buzira umuze. Bityo icyo gihe bashobora kwigisha no kuvuga ibyo bazi neza, bakayobora abandi ku rwego rwo hejuru mu murimo w’ivugurura. Igihe ubwabo barangwa no gukurikiza uwo mucyo, babasha gutwara ubutumwa bufite agaciro gakomeye bakabushyira abakeneye ubwo buhamya. IMN 405.2

Igihe abapasitoro bahurije hamwe umurimo wo kwerekana ikibazo cy’ubuzima n’indi mirimo bakora mu matorero yabo, ibyo bibazanira imigisha n’ubunararibonye bwinshi. Abantu bagomba guhabwa umucyo ku ivugurura ry’ubuzima. Uyu murimo wakomeje gukerenswa, kandi benshi bari mu nzira yo gupfa bazira kuba bakeneye umucyo bagombye guhabwa cyangwa kuba barabonye mbere y’uko barundumukira mu gutwarwa n’umururumba. IMN 405.3

Abayobozi ba za Konferense na Filidi zacu bakeneye kumenya ko iki ari igihe cy’ingenzi bagomba ubwabo kuba ku ruhande nyakuri rw’iki kibazo. Abagabura n’abarimu bagomba kugeza ku bandi umucyo bakiriye. Umurimo wabo mu byiciro byose urakenewe. Imana izabafasha; Izongerera imbaraga abagaragu bayo bashikamye, kandi badashaka gutandukira ngo bareke ukuri kugira ngo bahaze irari ryabo. IMN 405.4

Umurimo wo kwigisha mu by’ivugurura ry’ubuzima werekana iterambere n’intambwe y’ingenzi igamije gukangura umutimanama wa muntu ku nshingano ze. Iyaba abagabura bitaga cyane ku guteza imbere uyu murimo mu byiciro byawo byose binyuranye, bagakurikiza umucyo Imana yatanze kuri iyo nsanganyamatsiko, haboneka ivugurura risesuye mu mirire, iminywere, n’imyambarire. Ariko bamwe barwanyije iterambere ry’ivugurura ry’ubuzima. Batumye abizera basubira inyuma bitewe no kuba ba ntibindeba, abarwanya umurimo, abawerekana nabi, cyangwa abawusekesha. Bo ubwabo, kimwe n’abandi bantu benshi, bahuye n’indwara zibageza kure, ariko habura n’umwe ubikuramo isomo ngo arusheho gutekereza neza. IMN 405.5

Byasabye ko hakoreshwa intambara itoroshye kugira ngo hagende haboneka iterambere muri uyu murimo. Abizera ntibagize ubushake bwo kwerekana ko biteguye kwiyanga ngo begurire intekerezo zabo ubushake bw’Imana; maze mu mibabaro yagiye ibageraho no guha abandi urugero rubi, basaruye ingaruka zitewe n’iyo myifatire yabo. IMN 406.1

Itorero ryubaka amateka. Umunsi wose ugira urugamba n’urugendo. Dukikijwe impande zose n’abanzi bataboneka, kandi tubashishwa kunesha kubwo ubuntu Imana iduha, cyangwa tukaneshwa. Ndasaba abigira ba ntibindeba kuri iyi ngingo y’ivugurura ry’ubuzima kwihana. Uyu mucyo twahawe ni uw’agaciro gakomeye, kandi Umwami Imana yampaye ubutumwa bwo kwihanangiriza abantu bose bafite inshingano mu byiciro byose by’umurimo w’Imana gufata iya mbere bakerereza ukuri mu mitima yabo n’imibereho yabo. Ubu buryo gusa ni bwo buzashoboza buri wese guhangana n’ibishuko agomba guhura na byo kuri iyi si. IMN 406.2

KUNANIRWA GUKURIKIZA IVUGURURA RY’UBUZIMA BITUMA UMUNTU ABA UDAKWIRIYE GUKORA UMURIMO

Ni kuki bamwe muri benedata mu murimo bagaragaza ubushake buke mu murimo w’ivugurura ry’ubuzima? Ni uko ibyigisho byo kwirinda muri byose bibangamira imikorere yabo irangwa n’irari. Mu bice bimwe, ibi byabaye intambamyi ikomeye yatumye abizera bacu badashaka gusobanukirwa no gushyira mu bikorwa, no kwigisha iby’ivugurura ry’ubuzima. Nta muntu ugomba kwerezwa kuba umwigisha w’abizera mu gihe imyigishirize ye cyangwa urugero atanga binyuranya n’ubuhamya Imana yahaye abagaragu bayo ku byerekeranye n’imirire, kuko ibyo byazana umuvurungano. Ukudaha agaciro k’ivugurura ry’ubuzima bituma adakwiriye kuba intumwa y’Imana. IMN 406.3

Umucyo Imana yatanze kuri iyi ngingo mu ijambo ryayo urahagije, kandi abantu bazasuzumwa banageragezwe mu buryo bwinshi kugira ngo bagaragaze ko bawuhaye agaciro. Buri torero, buri muryango, bakeneye kwigishwa ibyo kwirinda kwa Gikristo. Bose bakwiriye kumenya uburyo bw’imirire n’iminywere ituma bagira amagara mazima. Turi mu gihe cy’iherezo ry’amateka y’ibibera kuri iyi si; kandi nk’abakomeza Isabato tugomba kurangwa n’igikorwa cyo gushyira hamwe. Abiheza ntibajye muri uyu murimo ukomeye wo kwigisha abandi iby’iki kibazo ntibakurikiza inzira Umuganga Mukuru yerekanye. Kristo agira ati: “Umuntu nashaka kunkurikira, niyiyange ubwe, maze yikorere umusaraba ankurikire.” (Matayo 16:24). IMN 407.1

Ibyigisho by’Ubuzima mu Rugo

783. Ababyeyi bagomba kwita cyane ku bana babo kuruta abandi bantu. Nimwige inyigisho z’ubuzima, kandi muzishyire mu bikorwa. Mwigishe abana gutekereza ku ngaruka z’uko babaho n’ibyo bakora. Mubigishe bamenye ko niba bashaka kugira ubuzima bwiza n’umunezero, bagomba gukurikiza amategeko agenga ibyaremwe. Nubwo mutahita mubona umusaruro wihuse nk’uko mubyifuza, ntimugacike intege, mukomeze kwihangana kandi ntimukukire mukomeze umurimo. IMN 407.2

Mwigishe abana banyu kuva bakiri bato cyane kwimenyereza kwigomwa no kwitegeka. Mubatoze kwishimira ibyiza byo mu byaremwe, no kubamenyereza uturimo tw’ingenzi dutuma bakura bakanakoresha uko bikwiriye ubushobozi bwabo bw’umubiri n’ubw’intekerezo. Mukore ku buryo bakura neza kandi bakagira imico myiza, bakarangwa n’umunezero ndetse n’umutima ukeye. Mutoze intekerezo zabo zikiri nzima ukuri k’uko umugambi w’Imana atari ukugira ngo dupfe kubaho ubuzima bwo kwishimisha, ahubwo ko yaturemeye iby’ahazaza biruta ibindi. Mubigishe ko kwemera gutsindwa n’ibishuko ari ukugaragaza ubugwari no guha umwanya ikibi; kandi ko gushikama, ukanga igishuko, ari ubutwari no kunesha. Ibi byigisho bizamera nk’imbuto ibibwe mu butaka bwiza, kandi bizera imbuto zizazanira umunezero imitima yanyu. IMN 407.3

Umurimo w’Imana Ugwabizwa n’Umururumba

784. Hari ubutumwa bw’ivugurura ry’ubuzima bugomba kugezwa kuri buri torero. Hari umurimo ugomba gukorwa muri buri shuri. Umuyobozi w’ishuri n’abigisha ntibakwiriye kugirirwa icyizere cyo kwigisha abanyeshuri igihe badafite ubumenyi ngiro kuri iyi ngingo. Bamwe bihaye uburenganzira bwo gukerensa, kwibaza ibibazo no kunegura gahunda y’ivugurura ry’ubuzima, nyamara badafite ubumenyi buhagije kuri iryo vugurura. Bari bakwiriye gufatanya, ikiganza mu kiganza, bagakorana n’abari mu nzira nziza. IMN 408.1

Insanganyamatsiko y’ivugurura ry’ubuzima yarigishijwe mu matorero; nyamara uwo mucyo ntiwakiranywe imitima ikunze. Igomwa, umururumba w’abagabo n’abagore, byagwabije iyo mbaraga y’ubutumwa bugomba guteguriza abantu umunsi ukomeye w’Umwami Imana. Niba abizera bashaka imbaraga, bagomba kugira imibereho irangwa no kwemera ukuri Imana yabahaye. Niba abizera b’amatorero yacu birengagije umucyo w’iyi nsanganyamatsiko, bazasarura ingaruka z’ubuhenebere mu bya Mwuka n’iby’umubiri. Kandi imbaraga z’abizera bamaze igihe mu itorero zizabera umusemburo abizera bashya mu myizerere yabo. Ubu Imana ntikora umurimo wo kuzana abantu benshi ku kuri, bitewe n’abizera b’itorero batigeze bihana, ahubwo basubiye inyuma. Ni izihe mbaraga bene abo bizera batahindutse bagira ku bizera bashya? Mbese ntibashobora kwica imbaraga y’ubutumwa Imana yatanze bugomba kwamamazwa n’ubwoko bwayo? IMN 408.2

Buri Mwizera Agomba Kwamamaza Ukuri

785. Tugeze mu gihe buri mwizera wese w’umudiventisti agomba gushyigikira umurimo w’ivugabutumwa mu by’ubuvuzi. Isi ni ibitaro byuzuye abarwayi barwaye indwara z’umubiri n’iz’umwuka. Ahantu hose abantu barapfa bitewe n’ubujiji bwo kutamenya ukuri twahawe. Abizera b’itorero bakeneye gukanguka, bagasobanukirwa inshingano yabo yo kwamamaza uko kuri. Ababonye umucyo bose bagomba kuba abatwaramucyo ku batuye isi. Guhisha uwo mucyo mu gihe nk’iki ni ugukora ikosa rikomeye. Ubutumwa Imana iha abantu bayo muri iki gihe ni ubungubu: “Byuka urabagirane kuko umucyo wawe uje, kandi ubwiza bw’Uwiteka bukaba bukurasiye.” (Yesaya 60:1). IMN 408.3

Ahantu hose tuhabona abantu bamenye ukuri, ariko bahitamo ikibi mu mwanya w’icyiza. Kuko badashaka kwivugurura, bagenda barushaho kuba babi. Ariko abantu b’Imana ntibagomba kugendera mu mwijima. Bagomba kugendera mu mucyo, kuko ari abagorozi. IMN 408.4

Guhanga Ibigo Bishya

786. Ni inshingano ikwiriye ku bwoko bw’Imana kujyana ubutumwa mu bihugu bya kure. Nimwegeranye imbaraga zanyu kugira ngo umurimo ugere mu birere bishya utarageramo, maze muhange ibigo by’ivugabutumwa ahantu hose mubasha kubona irembo. Mukoranye abakozi bafite ishyaka nyakuri ry’umurimo wo kubwiriza ubutumwa, maze mubohereze bajye gukwirakwiza umucyo n’ubumenyi hirya no hino. Bajyane amahame nyakuri y’ivugurura ry’ubuzima mu bantu bataramenya iby’ayo mahame. Hahangwe amashuri atangirwamo ibyigisho byo kuvura indwara. IMN 409.1

787. Hari umurimo mugari ugomba gukorwa n’abagore, kimwe ndetse n’abagabo. Hakenewe abatetsi b’abahanga, abadozi, abaforomo, n’abaforomokazi. Abagize imiryango ikennye bagomba kwigishwa uburyo bwo guteka, gufata neza imyambaro yabo, kwita ku barwayi, n’uburyo bwo gukora neza imirimo yo mu rugo. N’abana ndetse bakwiriye kwigishwa gukora uturimo duto tubamenyereza kugaragariza urukundo n’imbabazi abadafite amahirwe nk’ayabo. IMN 409.2

Bigisha, Mujye Mbere

788. Umurimo w’ivugurura ry’ubuzima ni uburyo Imana ikoresha kugira ngo igabanye umubabaro uri muri iyi si yacu, kandi ngo yeze itorero ryayo. Nimwigishe abizera ko bashobora kuba ibikoresho mu biganza by’Imana, bagafatanya n’Umukozi Mukuru mu gusubiza imbaraga z’umubiri n’iza Mwuka mu mibereho y’abantu. Uyu murimo washyizweho umukono w’Ijuru, kandi uzafungurira imiryango ukuri kw’agaciro gakomeye. Abantu bose rero bafite umwanya wo gukora uwo murimo niba bawitayeho bakawukorana ubwenge. IMN 409.3

Nahawe inshingano ngomba kubagezaho igira iti: Nimureke umurimo w’ivugurura ry’ubuzima ube ku isonga. Nimwereke abantu agaciro kawo kugira ngo urusheho gukwirakwira ahantu hose. Iyobokamana nyakuri rirangwa no kwirinda imirire yose n’iminywere yose yangiza ubuzima. Umuntu wihannye by’ukuri azareka akamenyero kose n’irari ryose ryica ubuzima. Kubwo kureka burundu ibyangiza ubuzima, azatsinda ibyifuzo bye bigamije kwimika ibyangiza ubuzima. IMN 409.4

Nahawe amabwiriza yo kubwira abigisha b’iby’ubugorozi mu by’ubuzima ngo, “Bigisha, mujye mbere!” Isi ikeneye imbaraga zanyu zo gukumira umuraba w’ibibi. Abigisha ubutumwa bwa marayika wa gatatu bose nibahagarare bashikamye ku ibendera ryabo. IMN 410.1