INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

48/53

UMUGABANE WA V - UMUTOBE W’IMBUTO

Umutobe Uryohereye w’Imizabibu

757. Umutobe utunganye w’imizabibu, utarimo umusemburo, ni ikinyobwa cyiza ku buzima. Ariko ibyinshi mu binyobwa bifite alukoro muri iki gihe, kandi bikunze kunyobwa, biba bifite uburozi bwica. Ababinywa akenshi bibatera ubusazi, bagata umutwe. Bitewe n’imbaraga zabyo zica, abantu bibatera gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse akenshi ibikorwa by’ubwicanyi. IMN 392.2

Bifitiye Akamaro Ubuzima Bwacu

758. Nimwihatire gutegura ku meza yanyu imbuto, zibe mu igaburo ryanyu. Umutobe w’imbuto, uryanywe n’umugati, bizabagwa neza bitangaje. Amatunda yeze neza, mazima kandi aryoshye, ni ibyokurya byiza tugomba guhora dushimira Uhoraho, kuko bifitiye akamaro gakomeye ubuzima bwacu. IMN 393.1

[Gukoresha amagi mabisi mu mutobe w’imizabibu — 324] IMN 393.2

[Ellen G. White yakoreshaga umutobe w’indimu mu kuryoshya salade — 522] IMN 393.3