INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

20/53

IGICE CYA 13 - IMIRIRE YAGENEWE ABANA

Inama Zishingiye ku Mabwiriza Aturuka ku Mana

339. Ikibazo ababyeyi bombi bakwiriye kwibaza ni ikingiki: “Ni iki tugomba kuzakorera umwana tuzabyara?” (Reba Abacamanza 13:8). Twamaze kubwira umusomyi w’aya magambo icyo Imana yavuze ku byerekeranye n’imyitwarire igomba kuranga umubyeyi w’umugore utegereje kubyara umwana we. Ariko ibyo ntibihagije. Marayika Gaburiyeli yoherejwe aturutse mu bikari byo mu ijuru ngo atange amabwiriza yerekeranye n’uburyo bwo kwita ku bana bamaze kuvuka, kugira ngo ababyeyi babashe gusobanukirwa bihagije inshingano zabo. IMN 196.1

Mu gihe cyari cyegereje ukuza kwa mbere kwa Kristo, marayika Gaburiyeli yabonekeye Zakariya amuzaniye ubutumwa bumeze nk’ubwari bwarahawe Manowa. Uwo mutambyi wari usheshe akanguhe yabwiwe ko umugore we azabyara umwana w’umuhungu, akazitwa Yohana. Marayika yakomeje kumubwira ati, “Azakubera umunezero n’ibyishimo, kandi benshi bazanezererwa kuvuka kwe, kuko azaba mukuru imbere y’Umwami Imana. Ntazanywa vino cyangwa igisindisha cyose, kandi azuzuzwa Umwuka Wera ahereye akiva mu nda ya nyina” (Luka 1:14, 15). Uyu mwana w’isezerano yabombaga kurerwa hakurikijwe amabwiriza adakuka yo kwirinda. Yagombaga kuzakora umurimo ukomeye w’ivugurura n’ubugorozi, ategurira inzira Kristo. IMN 196.2

Ukutirinda k’uburyo bwose ni ko kwarangaga abantu. Umurengwe wo kunywa ibisindisha n’ibyokurya bihenze byagendaga bicogoza imbaraga z’imibiri y’abantu, maze bigateza abantu kwandavura mu mico ku buryo ibikorwa by’urugomo bikomeye bitabonwaga nk’icyaha. Ijwi rya Yohana ryagombaga kurangururira mu butayu rigacyaha ibyaha by’umurengwe byari mu bantu, kandi imibereho ye yo kwirinda yagombaga kubera aho mu gihe cye igihamya gikomeye. IMN 196.3

Intangiriro Nyakuri y’Ivugurura n’Ubugorozi

Imbaraga z’abakozi bacu bashinzwe ibyo kwirinda ntizihagije ngo zigere kure kugira ngo umuvumo wo kutirinda uboneka mu gihugu cyacu uranduke. Birakomeye ko ingeso zamaze kubakwa ziranduka. Ivugurura rigomba gutangirana n’umubyeyi mbere y’uko yibaruka umwana. Kandi niba inama zituruka ku Mana zubahirijwe mu buryo bukiranuka, ukutirinda ntikwaboneka. IMN 196.4

Buri mubyeyi agomba guhora akorana umuhati ngo ahuze imico ye n’ubushake bw’Imana, kugira ngo abashe gukorana na yo mu kurinda abana be kwangirika n’imico mibi by’iki gihe byica imibereho n’ubuzima. Ababyeyi nibashake bwangu kandi badatindiganije uburyo bagomba kubana n’Umuremyi wabo, maze kubwo gufashwa n’ubuntu bwe, bashobore kubaka mu bana babo urukuta rubarinda kononekara kw’imico no kutirinda. Ababyeyi nibaramuka bakurikije iyo migenzereze, bazabona abana babo, nk’uko byagenze kuri Daniyeli akiri muto, bageze ku kigero cyo hejuru mu mico mbonera n’ubuhanga, bahindukire umugisha umuryango mugari, n’abahesha Umuremyi wabo icyubahiro. IMN 197.1

Uruhinja

340. Ibyokurya birusha ibindi kuba byiza ku mwana w’uruhinja ni ibyokurya bituruka mu byaremwe. Ntakwiriye kubivutswa nta mpamvu. Umubyeyi wirengagiza inshingano yoroheje yo kugaburira umwana we yaba ameze nk’utagira umutima, wishakira gusa umudendezo no kwishimisha. IMN 197.2

Umubyeyi wemera ko umwana we agaburirwa (yonswa) n’undi mubyeyi akwiriye kuzirikana uko ingaruka y’ibyo izamera. Uwo murezi w’uwo mwana, mu rugero runini cyangwa ruto, azaha uwo mwana imyitwarire n’imico ye. IMN 197.3

341. Aho kugira ngo abantu bagendere ku murongo w’ibyaremwe, barabyangiza kugira ngo bagendane n’ibigezweho. Kenshi ababyeyi bakoresha abandi bantu bo kubarerera, cyangwa bagakoresha inkongoro z’abana, bakazisimbuza konsa abana babo. Nicyo gituma imwe mu nshingano z’ingenzi kurusha izindi kandi zitunganye cyane umubyeyi abasha gusohoreza urubyaro rwe, ari na yo ihuza ubuzima bwe n’ubw’umwana, ndetse igatuma umutima we ugaragaza ibyera biwurimo, iyo nshingano iguranwa gukoresha ubupfayongo bwo kugendana n’ibigezweho. IMN 197.4

Hari ababyeyi biteguye kureka inshingano zabo za kibyeyi zo kugaburira abana babo bitewe gusa no kubona ko nta mwanya bafite wo kwizirika ku bana babo, nyamara ari imbuto zo mu nda zabo, bakabona ko ibyo bibatesha umwanya. Kujya mu tubyiniro no kwinezeza ni byo byijimishije imyanya y’ibyumviro y’ubugingo bw’abo babyeyi. Bagenda bakururwa biruseho n’ibigezweho aho kwita ku nshingano zabo za kibyeyi ku bana babo. Bahitamo kwegurira abana babo abakozi ngo babe ari bo bakora izo nshingano bagombye ubwabo gukora. Ibyo bimenyereza bitari iby’ukuri bituma inshingano za ngombwa, ari zo umubyeyi yagombye gukora yishimye, yumva atazishimiye, kuko abona ko kwita ku bana be bimubangamira bikamubuza kugendana n’ibigezweho by’isi. Ibyo bituma umukozi ari we ukora inshingano z’umubyeyi, maze akaba ari we uha umwana amashereka azatunga ubuzima bwe. IMN 197.5

Ntabwo ari ibyo gusa. Wa murezi aha wa mwana arera imyitwarire n’imico ye. Bityo ubuzima bw’umwana bukaba isanga n’ubwe. Iyo uwo murezi ari umunyamico mibi, utitonda kandi utagira ubwenge; iyo arangwa n’imico iteye ikibazo, umwana akenshi azagira imico imeze nk’iyo. Ibiranga amaraso ya wa murezi, ni byo bizahererekana byinjire mu mwana. Ababyeyi badashaka kwikoza abana babo, ntibashake gusohoza inshingano zabo za kibyeyi, kuko babona ko zibabereye umutwaro batabasha gutwara, maze bagahitamo kugendana n’ibigezweho, ntibakwiriye kwitwa ababyeyi. Banduza imico mbonera n’ingeso zitunganye ziranga ababyeyi, maze bagahitamo guhinduka ibinyugunyugu biguruka inyuma y’ibinezeza bigezweho, bagatesha agaciro inshingano zabo imbere y’urubyaro rwabo bakarushwa n’inyamaswa. Ababyeyi benshi basimbuza konsa inkongoro. Konsa ni ngombwa kuko ababyeyi badafite indi ndyo baha abana b’impinja. Ariko ababyeyi icyenda mu icumi, bitewe n’akamenyero kabi bafashe mu myambarire no mu mirire yabo kuva bakiri bato, byatumye batabasha gusohoza inshingano zabo baremewe kuzuza. … IMN 197.6

Nakomeje kwerekwa ko ku babyeyi bashoboye konsa abana babo bakabisimbuza inkongoro, ari ubupfayongo kandi bidakwiriye. Mu gihe bigenze bityo, icy’ingenzi kigomba kwitabwaho ni ugushaka amata y’inka nzima, kandi amata n’inkongoro bigateguranwa isuku yuzuye. Ibi akenshi birirengagizwa, maze ingaruka ikaba kuribwa mu nda kw’uruhinja. Igifu n’ubura bitangira gukora nabi, akarwara, nyamara yaravukanye ubuzima bwiza. IMN 198.1

342. Igihe uruhinja rutangira konka amashereka ya nyina kiba ari igihe kigoranye. Abagore benshi, mu gihe bonsa, usanga bakora imirimo ibarenze yo mu gikoni, bakiyuha akuya amaraso yabo agashyuha, maze ingaruka zikagera kuri urwo ruhinja, bidatewe gusa no kuba amashereka y’umubyeyi aba yashyuhiranye, ahubwo no kuba amaraso ye bwite aba yandujwe n’uburozi butewe n’imirire mibi y’umubyeyi, iba yateje umubiri wose gukora nabi, bityo bikagira ingaruka ku byokurya (ku mashereka) by’umwana. Umwana kandi agerwaho n’ingaruka z’imibereho y’imitekerereze (ubwonko) ya nyina. Niba atishimye, ahura n’ibimutera kudatuza, arakazwa n’ubusa, agaragaza vuba amarangamutima, ibyokurya umwana ahabwa na nyina bizakongezwa n’ibyo, akenshi bimutere uburibwe mu nda, kwikanya kw’imikaya, ndetse n’ibihe runaka, bikaba byatera umubiri we kugagara, n’uburwayi bwa gitunguro. IMN 198.2

Imico umwana agira kandi iterwa ku buryo bukomeye cyangwa bworoheje n’imiterere y’amashereka ahabwa na nyina. Mbega rero ukuntu ari ingenzi cyane ko umubyeyi, mu gihe arimo konsa umwana we, akwiriye kugira intekerezo zirangwa n’ibyishimo, akaba umuntu urinda cyane umutima we. Mu gihe bigenze bityo, ibyokurya by’umwana ntibizateza akaga, kandi hamwe no kugira umutuzo, kwihangana umubyeyi akomeza kugaragaza igihe arera umwana bigira icyo bikora gikomeye mu kurema intekerezo z’umwana. Niba umwana arangwa no kurakara no kudatuza, imyitwarire yo kwigengesera no kwitonda bizagenda bihosha kandi bikosora iyo mico y’umwana, kandi ubuzima bwe buzarushaho kugenda bumererwa neza. IMN 198.3

Abana b’impinja akenshi bahura n’ingorane zo kudafatwa neza. Iyo batewe uburakari no kurira, babahoresha kubaha amashereka, nyamara kandi, mu bihe byinshi, impamvu nyirizina y’uko kurakara iba yatewe no kugaburirwa birengeje urugero, ayo mashereka akaba yahumanyijwe n’ingeso mbi za nyina. Kurushaho kumwonsa byongera ikibazo, kuko igifu kiba cyamaze kuzura. IMN 198.4

Kugaburira Umwana ku Gihe

343. Inyigisho z’uburere bw’ibanze abana bato bagomba guhabwa na ba nyina zikwiriye kuba izigendana no kugira amagara mazima mu by’umubiri. Bakwiriye guhabwa gusa indyo yuzuye, ituma bakomeza kugira ubuzima buzira umuze, kandi bakagaburirwa gusa mu bihe bidahinduka, bitari iby’itetu cyangwa birenze gatatu ku munsi, kandi indyo ebyiri zagombye kuba nziza kurusha indyo eshatu. Niba abana batojwe ikinyabupfura kizima, bazamenya bidatinze ko nta kintu babasha guhabwa bitewe n’uko barize cyangwa barakaye. Mu burere bw’umwana we, umubyeyi azimenyereza gutoza abana be, atari ibigamije gutuma abaho neza gusa icyo gihe, ahubwo abategurira ahazaza heza. Azatoza abana be isomo ryo gutegeka irari (ipfa), iryo kwiyanga, kugira ngo imirire yabo, iminywere yabo, n’imyambarire yabo ibe igendanye n’amabwiriza y’ubuzima bwiza. IMN 198.5

344. Ntimugakundire abana banyu kurya ibinyamasukari, amatunda, ubunyobwa, cyangwa ikindi kintu kigendanye n’ikiribwa, hagati y’amafunguro bagomba gufata. Kuri bo, amafunguro abiri ku munsi ni yo meza kuruta amafunguro atatu. Ababyeyi nibabaha urugero, kandi bagakomeza kugendera ku mahame y’imirire, abana bazabakurikiza nta shiti. Kutarira igihe byica imbaraga z’ubuzima bw’ingingo z’urwungano ngogozi, kandi iyo abana banyu baje ku meza, ntibishimira ibyokurya byiza; ibyifuzo byabo bibaganisha ku byokurya bitamerera neza ubuzima bwabo. Akenshi, abana banyu bagenda bagira uburibwe baterwa n’umuriro uzanwa n’imirire itaboneye, kandi ugasanga ababyeyi ari bo ba nyirabayazana. Inshingano y’ababyeyi ni ukurema mu bana ingeso zituma bagira amagara mazima, bikabarinda guhangayika. IMN 199.1

345. Akenshi na none abana bahatirwa kurya inshuro nyinshi, ari byo bibatera kugira umuriro n’ubundi buribwe bunyuranye. Igifu ntikigomba gukoreshwa ubutaruhuka, ahubwo kigomba kubona ibihe byo kuruhuka. Bitabaye ibyo, abana bahinduka abanyamwaga n’inkubaganyi maze akenshi bagahora barwaye. IMN 199.2

[Abana bagomba kwigishwa igihe n’uburyo bwo kurya — 288] IMN 199.3

[Daniyeli yatojwe akiri muto — 241] IMN 199.4

[Reba Igice cya 9, Kurya ku bihe bidahinduka] IMN 199.5

Kwigisha Umwana Hakiri Kare Ibyerekeranye no Gutegeka Irari mu Mirire

346. Akamaro ko kwigisha abana ingeso z’imirire ikwiriye ntigashobora gukerenswa. Abana bato bakeneye kumenya ko barya kugira ngo babeho, atari ukubaho kugira ngo barye. Uko kwigisha (gutoza) bikwiriye gutangirira ku mwana w’uruhinja uri mu biganza bya nyina. Umwana agomba kugaburirwa gusa ku bihe bidahinduka, kandi uko akura ibyo bihe bikagenda bigabanuka. Ntagomba guhabwa ibinyamasukari byo mu nganda, cyangwa ibyokurya bigenewe abakuze, kuko biba bigoye igogora. Kugaburira umwana ibyokurya bisukuye kandi akabihabwa ku bihe bidahinduka ntibizamuha kugira amagara mazima gusa, umutuzo n’imico myiza gusa, bizanamushoboza kubaka ingeso zizamubera ingirakamaro n’ahazaza. IMN 199.6

Uko abana bagenda bakura bava mu bwana, ni ko ababyeyi bagomba gushyira umuhati mwinshi mu kubigisha gutegeka irari n’ibibaryohera. Akenshi usanga bemererwa kurya ibyo bishakira n’igihe babishakira, hatitawe ku mabwiriza y’ubuzima bwiza. Imbaraga n’amafaranga bikoreshwa mu guhaza umururumba mu bidafitiye akamaro imibiri bituma abana bibwira ko icy’ingenzi mu buzima, ikizana umunezero kurutaho, ari ugushobora guhaza irari ry’ibyo umuntu yifuza. Ingaruka z’iyi migenzereze nta kindi igeza ku bantu usibye ubusambo, hanyuma uburwayi, bugakurikirwa no kwiyahuza imiti ikomeye yica imibiri. IMN 199.7

Ababyeyi bagomba gutoza abana gutegeka irari ryabo mu mirire, kandi ntibabemerere gukoresha ibyokurya bibi ku buzima. Ariko kugira ngo haboneke imbaraga mu kugenzura imirire yacu, dukwiriye kwirinda kwemerera abana kurya ibyo bishakiye, cyangwa kurya inshuro nyinshi zirenze izikenewe. Hari ibintu abana bafitiye uburenganzira, hari n’ibindi bumva bishimira, kandi igihe ibi bishimira ari ibintu bishyize mu gaciro, biba bikwiriye kubahirizwa. … IMN 200.1

Ababyeyi bemera guhaza ibyifuzo by’abana babo bakabirutisha ubuzima bwabo no kwirinda, baba babiba imbuto z’ikibi zizashora imizi umunsi umwe zikazera imbuto. Guhaza irari bikomeza gukurana n’imikurire y’abana, maze ubuzima bw’umubiri, ubwenge, n’imbaraga bikahadindirira. Ababyeyi bakora batya basarura ishavu kubwo imbuto babibye. Batangira kubona abana babo badakura uko bikwiriye mu bwenge no mu mico bigatuma bataba ingirakamaro mu muryango mugari cyangwa no mu rugo. Ubushobozi bw’iby’umwuka kimwe n’ubw’ubwenge ndetse n’ubw’umubiri bigira ingaruka ziterwa n’imirire mibi. Umutimanama wabo ugwa ikinya, n’ubushobozi bwo gushishoza bukagabanuka. IMN 200.2

Mu gihe twigisha abana gutegeka irari mu mirire, no kurya bakurikije amabwiriza agenga ubuzima bwiza, tujye tubasobanurira bihagije ko ibyo bigamije kubafasha kwihangana no kwigomwa ubwabo birinda ibigamije kubangiriza ubuzima. Bagomba kureka ibyangiza imibiri yabo bagahitamo gukoresha ibibirusha kuba byiza. Babyeyi, nimutegure ameza ku buryo atera ipfa kandi agakurura abantu, muyategureho ibyokurya byiza Imana yaduhaye ku bwinshi. Nimureke igihe cyo gufungura kibe icyo kunezerwa no kwishimira. Nk’uko twishimira impano z’Imana, nimureke tuyigaragarize ishimwe no kuyihimbaza kuko ari yo Itubeshejeho. IMN 200.3

347. Ababyeyi benshi, mu guhunga inshingano yabo yo kurera abana babo no kubatoza ingeso yo kwigomwa no kubigisha uburyo bwo gukoresha by’ukuri imigisha Imana ibaha, babatoza umurengwe wo kurya no kunywa uko bashaka n’igihe bashakiye. Irari mu mirire, ndetse n’umururumba, iyo bidakumiriwe mu buryo bwiza, bikurana n’imikurire kandi bikongera imbaraga uko umubiri w’abana wongera imbaraga. Iyo aba bana batangiye kwigenga, bakinjira mu muryango mugari w’abantu, ntibaba bafite ubushobozi bwo gutsinda ibigeragezo. Ukwangirika kw’imico mbonera hamwe n’ibyaha usanga byiganje ahantu hose. Igishuko cyo gutwarwa n’inda hamwe no kwemera kugengwa n’ibyifuzo ntibiba byaragabanutse uko imyaka yiyongera, maze akenshi ugasanga urubyiruko rutwarwa n’ibyifuzo, bakaba imbata z’irari. Uburere bubi bugaragarira mu mbuto mbi z’ababaswe n’umururumba, abanywi b’itabi, abasinzi, n’abatirinda. IMN 200.4

Akamenyero Kabi no Kwangirika kw’Imico

348. Abana barya nabi akenshi usanga bafite umuze muke, badakeye, kandi bazonzwe, usanga kandi biyenza, bagaragaza vuba imbamutima, bakarakazwa n’ubusa. Ikintu cyose cy’agaciro bakigurana guhaza irari, kandi ibyifuzo bya kinyamaswa bikabategeka. Imibereho y’abana benshi bafite imyaka kuva kuri 5-10 na 15 basa nk’abarangwa nk’abononekaye mu ntekerezo. Baba bafite ubwenge bw’ibintu bibi hafi ya byose. Ababyeyi usanga ko ku rugero runini ari bo ba nyirabayazana, kandi ni bo bazashyirwaho ibyaha by’abana babo babateje gukora. Boshya abana babo kumenyereza nabi irari ryabo bahoza ku meza yabo inyama n’ibindi byokurya bateguranye ibirungo byinshi biteza imibiri kugira ibyifuzo bya kinyamaswa. Kubwo urugero babaha, babigisha kutirinda mu mirire. Bamenyereje abana kuryagagura, bigatuma ingingo zabo z’urwungano ngogozi zikora ubutaruhuka. Ababyeyi b’abamama ntibafata igihe gihagije ngo babigishe. Icyo gihe ahubwo usanga bagikoresha mu guteka ibyokurya binyuranye byangiza umubiri baza gutegura ku meza. IMN 200.5

Ababyeyi benshi bagize uruhare mu kuganisha abana mu nzira yo gukenyuka mu gihe baba bahugiye mu kwerekeza imibereho yabo mu bigezweho. Iyo babonye abashyitsi, usanga bifuza kubicaza ku meza ngo babazimanire ibyo basanga mu yindi mihana baturanye. Ibi usanga bibatwara igihe n’ubutunzi bwinshi. Kugira ngo biyerekane, usanga bategura ibyokurya bihenze byo kunyura irari, ndetse n’abitwa Abakristo bacu usanga bahaye agaciro kenshi ibyo bintu byo kwiyerekana ku buryo bararika abantu bagamije kubereka ibyo bintu bihenze. Abakristo bagomba kwivugurura kuri icyo kintu. Nubwo bagomba kugaragariza abashyitsi umuco wo kubakirana urugwiro, ntibakwiriye kuba imbata z’ibigezweho no guhaza irari. IMN 201.1

Mwige Gukoresha Ibyoroheje

349. Ibyokurya bigomba gutegurwa mu buryo bworoheje ku buryo umugore atabihugiramo igihe kinini. Ni iby’ukuri ko gutegurira ameza ibyokurya bifitiye akamaro umubiri bigomba gukoranwa ubwitonzi n’isuku ku buryo buteye ipfa. Ntimukibwire ko ibyo mutegurira rimwe igihe cyose biba bihagije kandi bibera byiza abana. Ahubwo mujye mukoresha igihe gito mu gutegura ibyokurya biruhije igogora, bigamije guhaza irari, naho igihe kinini mukimare mwigisha kandi muhugura abana. Nimureke imbaraga mukoresha ubu ku bintu bidafite akamaro muhugiye ku guteganya ibyo muzarya, ibyo muzanywa, n’ibyo muzambara muzishyire mu kwita ku isuku bagomba kugira ku mibiri no ku myambaro. IMN 201.2

350. Inyama zifite ibirungo bikabije, zigendanye na za gato cyangwa imigati yuzuyemo isukari n’amata, biteza ikibazo ingingo z’igogora z’abana. Baramutse bamenyerejwe ibyokurya byoroheje kandi bifite intungamubiri, irari ryabo ntiryaba rigikeneye bene ibyo byokurya bikize ku mvange mbi. … Kugaburira abana inyama sicyo kintu cyiza cyatuma bagira ubuzima bwiza. … Kubatoza kurya inyama bitera imibiri yabo kumererwa nabi. Biroroshye cyane guteza abana kurarikira ibidafite akamaro kuruta gukosora no kugorora irari ryamaze kwinjizwa mu mubiri. IMN 201.3

Ukutirinda Bihabwa Imbaraga

351. Ababyeyi benshi bababazwa n’ukutirinda kuboneka ahantu henshi, kandi ntibacukumbure ngo bamenye impamvu nyakuri ibitera. Buri munsi bategura ibyokurya bitandukanye kandi byuzuye ibirungo, bikurura irari kandi bigatera umuntu kurya birenze urugero. Ameza y’Abanyamerika akenshi aba ateguye ku buryo ahindura abantu abasinzi. Ku bantu benshi, guhaza inda zabo ni cyo gifite akamaro. Umuntu uba ashaka kuryagagura, kandi akarya indyo itari nziza, aca intege ubushobozi bwe bwo kwirinda imbaraga z’irari n’ibyifuzo by’ibindi bintu, ku buryo bimuganisha ku migenzereze mibi yo mu mirire. Ababyeyi bagomba kumva inshingano bafite imbere y’Imana n’imbere y’abantu, yo guha abana bateguwe neza mu mico ngo babe mu muryango mugari w’abantu. Abagabo n’abagore batangirana ubuzima amahame adakuka bazabasha kwirinda ukwandura guterwa n’imico mibi iranga iki gihe cyokamwe n’ububi. … IMN 201.4

Ameza ya benshi mu biyita abagore b’Abakristo usanga buri munsi bayateguraho ibyokurya bitandukanye byangiza igifu kandi bigatera umubiri ubwiyabire n’umuriro. Mu ngo zimwe, inyama ni byo byokurya by’ibanze, kandi amaherezo yazo ni ukuzana mu maraso mikorobi za kanseri n’amatembabuzi afite imisemburo y’igituntu. Umubiri wa bene abo bantu uba ugizwe n’ibyo barya, ariko iyo uburibwe n’indwara bibagezeho, babibona nk’igihano batererejwe n’Imana. IMN 202.1

Tubisubiremo, ukutirinda bitangirira ku meza yacu. Irari mu mirire rihabwa intebe kugeza ubwo akamenyero karyo gahinduka ikintu kigize umubiri. Mu gukoresha icyayi n’ikawa, bituma habaho irari ryo gukoresha itabi, maze rikongerera umubiri irari ry’ibisindisha. IMN 202.2

352. Ababyeyi nibatangire umurimo ukomeye wo kurwanya ukutirinda mu ngo zabo, bakoresheje amahame yo kwigisha abana babo kwirinda kuva bakiri impinja, kandi bazabona ibyiringiro byo gutsinda. IMN 202.3

353. Ikintu ababyeyi bagomba kugira nyambere mu burere baha abana babo ni ukumenya uburyo bwiza bwatuma bagira ubuzima bwiza mu bwenge no mu mubiri. Bakwiriye gushyira mu bikorwa amahame y’uburyo bwose bwo kwirinda mu ngo zabo. Bakwiriye kwigisha abana babo umuco wo kwigomwa, bakawushimangira muri bo, kuva bakiri impinja, ukaba umuco ubaranga. IMN 202.4

[Ibyokurya bikabura umubiri bitera inyota amazi atabasha kumara mu mubiri — 558] IMN 202.5

354. Ababyeyi benshi batoza abana ingeso zo gukuza irari ryabo mu mirire, babamenyereza kurya inyama no kunywa icyayi n’ikawa. Bene ibi ababyeyi bamenyereza abana bibategurira inzira zibatera guhora kugirira inzara n’inyota ibintu birushijeho gukabura umubiri, nk’itabi. Gukoresha itabi kandi bitera inyota yo kunywa ibisindisha; Gukoresha itabi n’ibisindisha bicogoza mu buryo budahinduka ubushobozi bw’imikaya n’umubiri. IMN 202.6

Iyaba imbaraga z’intekerezo z’Abakristo zashoboraga gukangukira ingingo yo kwirinda muri byose, bashobora, kubwo kubera abandi ibyitegererezo, gutangirira ku meza yabo bagatabara abafite ingorane zo kwifata kandi bameze nk’abatagifite imbaraga zo kurwanya imbaraga z’ibyo irari ribasaba. Ibyo twimenyereza muri ubu buzima bizagira ingaruka ku nyungu zacu z’iteka ryose, kandi iherezo ry’ahazaza hacu riterwa n’ingeso twimenyereje zidahinduka mu kwirinda. Tuzakora dutekereza ko tugomba kwirinda mu mirire n’iminywere yacu. IMN 202.7

Kubwo icyitegererezo cyacu n’umuhati wacu bwite, dushobora kuba ibikoresho byo gukiza ubugingo bwinshi bukava mu kaga gakabije ko kutirinda, ubugizi bwa nabi, n’urupfu. Bashiki bacu babasha gukora ibintu byinshi muri uwo murimo ukomeye wo gukiza abandi kubwo umurimo wo gutegura ku meza yabo ibyokurya bihesha umubiri amagara mazima kandi byubaka umubiri. Babasha gukoresha igihe cyabo cy’ingenzi bigisha abana babo gutegeka irari mu mirire ndetse n’ibibaryohera, kwimenyereza umuco wo kwirinda mu bintu byose, no kubatera umwete wo kumenya kwigomwa no gukorera abandi umurimo w’ubwitange. IMN 202.8

Nubwo dufite urugero Kristo yaduhaye mu butayu bw’ibigeragezo igihe yangiraga irari ry’inda kumushuka kandi agatsinda imbaraga zaryo, hariho Abakristokazi benshi, kubwo icyitegererezo batanga n’uburere baha abana babo, babategurira kuba abanyamururumba n’abasinzi. Akenshi usanga abana babamenyereza kurya icyo bahisemo n’igihe bagihitiyemo, hatitawe ku mabwiriza agenga ubuzima bwiza. Hariho abana benshi bahawe uburere bwabahinduye abanyamururumba kuva bakiri impinja. Kubwo uwo mururumba wo guhaza irari, abo bana batangira gutaka indwara y’igugara kuva ku myaka y’ubuto bwabo. Uko bakura ni ko bakurana akamenyero kabi no kutirinda mu mirire, bikongera imbaraga uko imibiri yabo igenda yiyongeramo imbaraga. Imbaraga zabo z’ubwenge n’iz’umubiri zihinduka ibitambo kubera umururumba w’ababyeyi babo. Bagira akamenyero ko gukunda ibyokurya runaka bidafitiye akamaro umubiri, ahubwo biwangiza, kandi uko umubiri uremerezwa n’ibyokurya, ni ko urushaho gucika intege ntugire icyo wimarira. IMN 202.9

[Ishingiro ryo kutirinda — 203] IMN 203.1

Igisha Abana Kwirinda Ibikabura Umubiri

355. Igisha abana bawe kwanga ibikabura umubiri. Ukutabisobanukirwa kwa benshi bituma barushaho kubigirira irari! Mu Burayi, nabonye abaforomo bashyira mu kanwa k’abana bato ibirahuri bya vino cyangwa inzoga, bityo bakabatera kugira ipfa ry’ibikabura imibiri yabo. Uko bagenda bakura, barushaho kubishaka bikagenda bibabata, kugeza ubwo buhoro buhoro bibanesheje, bikabakururira aho batabasha gufashwa, maze ku iherezo, bakiyuzuriza imva y’ubusinzi bwabo. IMN 203.2

Ariko hariho ibindi bintu na none byangiza irari bigahinduka umutego. Akenshi ibyokurya biba biteguye ku buryo bitera umuntu kwifuza kunywa ibinyobwa bikabura umubiri. Ibyokurya bikize ku binure, byuzuye ibirungo, amavuta, ibinyamasukari, za gato zuzuyemo amasukari, bihabwa abana, bikabatera kuribwa mu gifu, maze bigatuma bumva na none bakeneye ibindi bikabura umubiri. Ntabwo ibyokurya nk’ibyo bidakwiriye kandi barya uko bashaka bizamura ipfa ryabo gusa, ahubwo ababyeyi babemerera no kuryagagura; kandi igihe bageze ku myaka cumi n’ibiri cyangwa cumi n’ine, batangira kuba abarwayi b’igugara. IMN 203.3

Ahari mwigeze kubona ipica y’igifu cy’umuntu wabaswe n’ibisindisha bikomeye. Imibereho imeze nk’iyo ni yo iterwa no kurya ibyokurya byuzuye ibirungo. Iyo igifu kigeze ahantu nk’aho, umubiri urushaho kugira irari ritabasha guhagarikwa, kandi ukifuza ibindi byisumbuyeho ngo uhaze ibyifuzo bya rya rari rigenda rirushaho kwiyongera. Hanyuma y’aho uzabona wa mwana wawe yabaye mayibobo yiga kugenda inywa itabi. IMN 203.4

Ibyokurya Bifite Umwihariko wo Kwangiza Imibiri y’Abana

356. Ntibishoboka ko abatwawe n’irari bashyikira ubutungane bwa Gikristo. Ntabwo mwashobora mu buryo bworoshye guteza imbere imbaraga z’ubwenge bw’abana banyu niba mutitaye cyane ku guhitamo imirire bakwiriye gufata. Ababyeyi benshi bategura ku meza imirire imeze nk’umutego ku miryango yabo. Urubyiruko n’abakuze bose usanga bahurira ku byokurya bigizwe n’inyama, bikize ku mavuta y’inka, fromaje, ibinyamasukari nka za gato, n’ibyokurya byuzuye ibirungo. Ibi bintu bikora umurimo wo kwangiza igifu, gukabura imikaya no gucogoza imbaraga z’intekerezo. Ingingo zishinzwe gukora amaraso ntizibasha gukura mu biryo bimeze gutyo amaraso meza. Ibyokurya bitetswe mu mavuta akize ku binure nk’ayo bigora igogora. Fromaje na yo ntigira ingaruka nziza mu mubiri. Umugati w’umweru ntuzana mu mubiri intungamubiri nk’izo tubona mu mugati wuzuye (w’ingano zuzuye). Kuwukoresha buri munsi bituma umubiri udakomeza kumererwa neza. Ibirungo (nk’isenda n’ibindi) byo bibanza guteza uburibwe no gukabura agahu k’igifu, ariko amaherezo bikica ibyumvirizo by’aka gahu korohereye k’igifu. Amaraso arashyuha, ibyifuzo by’umubiri bikabyuka, maze imbaraga z’ubwenge n’intekerezo bigacogora, bigahinduka imbata z’ibyifuzo bibi. Niyo mpamvu rero umugore aba agomba kwiga gutegurira umuryango we indyo yoroheje kandi ifite intungamubiri. IMN 203.5

Gukumira Ibyifuzo Bibi

357. Mbese ababyeyi b’iki gihe biyumvamo ukwera k’umurimo bashinzwe, maze aho kurwanira kwiyerekana n’abagore bagenzi babo b’abakire, ahubwo bakamaranira kubarusha kugera ku gukiranuka basohoza umurimo wo kwigisha abana babo ngo bazabeho neza? Iyaba abana n’urubyiruko batozwaga kandi bakigishwa imico yo kwigomwa no kwitegeka, iyaba bigishwaga ko barya kugira ngo babeho aho kubaho kugira ngo barye, indwara no kwangirika kw’imico byagabanyuka. Amateraniro yo kwirinda ntiyaba agikenewe cyane, kandi atagera ku musaruro uhagije, iyaba urubyiruko rugize kandi rwigana ibigezweho mu bantu, rucengewemo n’amahame meza yo kwirinda. Baba bafite rero ukwiyubaha n’ubunyangamugayo byabashoboza kurwanya, bashobojwe n’imbaraga ya Yesu, ukwangirika ko muri iyi minsi iheruka. … Ababyeyi bashobora kuba barahererekanyije mu bana babo ibyifuzo biganisha ku mururumba n’ibyifuzo bibi, bigatuma umurimo wo kurera no gutoza abana kwirinda utoroha, ngo barangwe n’imico iboneye kandi y’ukuri. Niba ababyeyi babo barabahaye umurage w’irari ry’ibyokurya bigirira nabi umubiri, ibiwukabura, n’ibiyobyabwenge, mbega uburyo abo babyeyi bafite inshingano iteye ubwoba yo kurwanya ibyifuzo bibi baba barahererekanyije n’abana babo! Mbega ukuntu abo babyeyi bagomba gukorana umwete n’ubwenge ngo basohoze inshingano yabo, bafite kwizera n’ibyiringiro, babigirira urwo rubyaro rwabo rw’abanyamahirwe make! IMN 204.1

Ababyeyi bagomba kwiyumvisha ko ari inshingano yabo gusobanukirwa n’amategeko agenga imibereho n’ubuzima buzira umuze, kandi ko nta na kimwe bagomba gukora haba mu mitegurire y’ibyokurya, cyangwa mu mico yindi baha abana, cyatuma abana bakuza ingeso mbi. Mbega ukuntu ababyeyi b’abagore bakwiriye kwigana ubwitonzi uburyo bwo gutegura ameza bakoresheje ibyokurya byoroheje, bituma umubiri ugira ubuzima bwiza, bidaca intege ingingo z’urwungano ngogozi, ntibitume imbaraga z’imyakura ikora nabi, kandi amabwiriza baha abana babo ntabe anyuranye n’ibyokurya babategurira. Ibi byokurya bibasha gucogoza cyangwa bikongerera imbaraga ingingo z’igifu, kandi bifite byinshi bikora mu kugenzura imikorere y’umubiri n’ubwenge by’ubuzima bw’abana, baguzwe amaraso y’igiciro y’Imana. Mbega uburyo ababyeyi bahawe inshingano yera, yo kwita ku miterere y’umubiri n’ubwenge by’abana babo, kugira ngo urwungano rw’imyakura rumererwe neza, kandi ubugingo ntibugire ikibwangiza! Abamenyereza irari ry’abana babo, ntibagenzure ibyifuzo byabo bibi, bazabona akaga k’ikosa bakoze, ubwo bazabona abana batangiye kuba abakunzi b’itabi, imbata z’ubunywi bw’inzoga, byica imbaraga z’ibyumviro by’umubiri, kandi iminwa yabo ikishimira kuvuga ibinyoma n’ibishenzi. IMN 204.2

Akaga Gatuje ko Kugira Umururumba

358. Neretswe ko imwe mu mpamvu zikomeye zo kuba ibintu bimeze nabi muri iki gihe ari ukubera ko ababyeyi badashyize umutima ku nshingano bahawe yo kurera abana ngo babatoze gukurikiza amategeko agenga ubuzima. Ababyeyi bakunda abana babo ku buryo babagize ibigirwamana, maze bakabareka bagatwarwa n’umururumba, kandi bazi neza ko iyo ngeso izazanira akaga ubuzima bwabo, ingaruka ikaba indwara n’amakuba. Ako kaga gatuje usanga kiganje cyane muri iki gihe. Ibyifuzo by’abana birasubizwa ku kiguzi cy’ubuzima bwabo no kugubwa neza kwabo, kuko biba byoroheye ababyeyi b’iki gihe guha abana ibyo bashaka kuruta kubima ibyo basaba. Muri ubwo buryo, ababyeyi baba babiba imbuto izakura ikera imbuto. Ntabwo abana bigishwa kureka irari ribatera umururumba no kugabanya ibyifuzo byabo. Maze bagakuza ingeso yo kwikunda, kuruhanya, kutumvira, ukudashima, no kutubaha Imana. Ababyeyi bakora umurimo nk’uwo bazasarurana agahinda imbuto z’ibyo bazaba barabibye. Bacumuye ku Mana no ku bana babo, kandi Imana izabibabaza. IMN 204.3

359. Mbega ukuntu bizamera igihe ababyeyi n’abana bazahura ku munsi w’urubanza ruheruka! Ibihumbi n’ibihumbi by’abana babaye imbata z’umururumba n’ingeso mbi, bagize imibereho ikojeje isoni bazahagararana n’ababyeyi babagize uko bari. Ni bande bandi batari ababyeyi bazakorwa n’isoni kubwo kutubahiriza inshingano zabo? Mbese ni Imana yagize abo bana gutyo? Si ibyaha by’ababyeyi bokoje abana binyuze mu irari ribi n’ibyifuzo bibi? Si umurimo wakozwe n’abirengagije kubatoza inzira Imana yatanze? Ibyo rwose ni byo bizahita mu maso y’ababyeyi imbere y’Imana. IMN 205.1

Ibyo Nabonye ubwo nari mu Rugendo

360. Ubwo twari mu rugendo mu modoka, numvise ababyeyi bavuga ukuntu abana bagira irari ry’ibyokurya ridasanzwe, ku buryo niba batabonye inyama n’imigati ya keke, batabasha kurya. Ubwo igihe cyo kurya amafunguro ya saa sita cyageraga, nabonye ubwoko bw’ibyokurya abo bana bahawe. Byari bigizwe n’umugati w’umweru, utunyama tw’ingurube tuvanze n’urusenda rwirabura, imvange z’utwungu dutoya bita kokombre, utugati twa keke, n’ibyokurya bibikwa mu bikombe. Ishusho yijimye n’ibara ry’umuhondo ryagaragaraga kuri abo bana byerekanaga neza uburyo igifu cyabo cyahuye n’uburibwe. Babiri muri abo bana bitegereje abandi bana b’undi muryango barimo kurya ibyokurya byabo babirisha marigarine, bahita babura ipfa ry’ibyo barimo kurya, kugeza ubwo nyina asabye kuri marigarine ngo yihere abana be, atinya ko abana be bananirwa kurya ibyokurya byabo. Nyina w’abo bana yaravuze ati, abana banjye bakunda ibi cyangwa biriya, barabikunda cyane, maze nkabareka bakirira icyo bashaka; kuko ipfa ryabo rigendana n’ibyokurya umubiri uba ubasaba. IMN 205.2

Ibi byaba ukuri iyaba ipfa cyangwa irari ritigeze ryanduzwa no kwifuza ibibi. Hariho irari cyangwa ipfa ry’ibintu bizima n’iry’ibintu byanduye. Ababyeyi bigishije abana babo kurya ibyokurya byangiza umubiri, biwukabura, mu kubaho kwabo kose, kugeza ubwo ipfa ryabo ryangiritse, bagasigara baratwawe no kurya ibumba, ibiyobyabwenge, kunywa ikawa yirabura, icyayi, urusenda, urumogi, n’ibindi nk’ibyo, ntibashobora kuvuga ko ipfa risaba ibyo umubiri wifuza. Ipfa cyangwa irari riba ryaratojwe nabi, kugeza ubwo ryangirika rigahumana. Ingingo zorohereye z’igifu ziba zarakabutse kandi zigashya, kugeza ubwo zitakaza ibyumvirizo byazo bisanzwe. Ibyokurya byoroheje kandi bituma umubiri ugubwa neza baba batakibyishimira. Igifu cyangiritse ntikiba kikibasha gukora umurimo wacyo, keretse kiramutse kibihatiwe n’ibintu bifite imbaraga nyinshi ikabura umubiri. Iyaba aba bana baramenyerejwe bakiri batoya kurya ibyokurya bizanira umubiri amagara mazima, byateguwe mu buryo bworoheje cyane, bifite umwimerere wabyo byaremanywe, kandi bakirinda inyama, amavuta, n’ibirungo byose, ipfa n’irari byari kuba bizima. Ibi byagaragaza ko ibyokurya bihuye rwose, mu buryo karemano, n’ibyo umubiri ukeneye. IMN 205.3

Mu gihe ababyeyi n’abana baryaga ibyo byokurya bari bishimiye, jye n’umugabo wanjye twarimo turya ibyokurya byacu byoroheje, ku gihe twamenyereye, saa saba z’amanywa, bigizwe n’umugati wa grahamu (ugizwe n’ingano zuzuye) udafite amavuta, hamwe n’amatunda ahagije. Twaryaga ibyokurya byacu tubifitiye ipfa, imitima yacu irimo ishimwe ry’uko tudakeneye kugenda tugura aho tugenda hose ngo duhaze ibyo irari ryifuza. Twariye neza tunezerewe, kandi twumva nta nzara dufite kugeza mu gitondo cyakurikiyeho. Umwana w’umuhungu wagurishaga amacunga, ubunyobwa, ibigori by’injugu, n’ibisuguti, yabuze icyashara cyacu! IMN 205.4

Imiterere y’ibyokurya abo babyeyi n’abana bariye ntiyashoboraga gutuma umubiri ubikuramo amaraso meza cyangwa atuma bagubwa neza. Abana basaga nabi. Bamwe bagaragazaga uburibwe no kubyimba mu maso no mu ntoki. Abandi bari bameze nk’abagize ubuhumyi mu maso, byabangirije uburanga. Ariko abandi nta duheri bari bafite, ariko bafashwe n’inkorora, amashamba, cyangwa bafite ikibazo mu mihogo no mu bihaha. Nabonye umwana w’umuhungu w’imyaka itatu waribwaga yagize impiswi. Yari afite umuriro, ariko ameze nk’urimo gutekereza ko icyo yifuza ari ibyokurya. Yamaraga akanya agahamagara nyina amusaba ngo amuhe keke, inyama y’inkoko, na salade y’utwungu. Nyina yamusubizaga yihuta ameze nk’umuja ukora icyo ategetswe. Maze igihe ibyo umwana asabye bitazaga bwangu nk’uko abyifuza, uko arushaho kurira no guhamagara ababaye, nyina akamusubiza ati, “Yego, yego, mwana nkunda, ndabiguha.” Nyuma y’aho aboneye ibyo byokurya yashakaga, yabimenaga mu modoka, kuko yabonaga nyina yatinze kubimuzanira. Akana kamwe k’agakobwa karimo karya utunyama tworoshye tw’ingurube, na salade y’utwungu, hamwe n’umugati na marigarine, arimo areba ku isahane nariragaho. Abona hari ikintu atari afite, maze areka kurya. Akana k’agakobwa k’imyaka itandatu kavuga ko gashaka iyo sahane. Naketse ko ari pome itukura kari kabonye ndimo kurya kakayifuza; nubwo tutari dufite amafaranga ahagije, numvise ngiriye impuhwe ababyeyi, maze ngaha pome. Kabaye nk’akayishikuza mu kiganza cyanjye, maze gahita kayijugunya hasi mu modoka. Naribwiye nti, uyu mwana, niba yaratojwe atya, ateye nabi, kandi azakoza nyina isoni. IMN 205.5

Ubu buryo bwo kwerekana ibyifuzo byabo, ni ingaruka z’imyifatire ya nyina irangwa n’umururumba. Ubwoko bw’ibyokurya yakomezaga guha umwana we bwagaragazaga umutwaro ingingo z’urwungano ngogozi zashyizweho. Amaraso yari ahumanye, n’umwana ubona ko ari umurwayi kandi adatuje. Ubwoko bw’ibyokurya byahabwaga uwo mwana buri munsi byari bifite imiterere ikangura ibyifuzo bibi byo mu mubiri, bikagabanya imbaraga z’ubwenge n’intekerezo. Ababyeyi barimo barema ingeso z’abana babo. Barimo bamuremamo ingeso yo kwikunda no kudakunda abandi. Ntibigeze bahosha ibyifuzo bye, cyangwa ngo bagenzure ibyifuzo bye bibi. Mbese ni iki bari bategereje ku mwana nk’uwo, bumvaga ko azavamo umuntu mukuru? Benshi bameze nk’abadasobanukiwe isano ubwonko bufitanye n’umubiri. Iyo imikorere yose y’umubiri ikozwe mu nkokora n’imirire idakwiriye, ubwonko n’imyakura birafatwa, maze ibyifuzo bibi bigahaguruka. IMN 206.1

Umwana w’imyaka hafi icumi yaratengurwaga afite n’umuriro, kandi yananiwe kurya. Nyina yari arimo amwinginga ati: “Ihangane byibuze urye agace ka keke. Kandi hari n’inyama y’inkoko. Ntabwo warya ku nyama zabitswe mu bikombe? Hanyuma umwana yemera kurya ndetse ibyokurya byinshi by’umuntu utarwaye. Ibyokurya bamuhatiraga kurya ntibyari bikwiriye no gushyirwa mu gifu kizima, bityo rero ntibyari bikwiriye guhabwa umurwayi. Nyina, mu gihe kingana hafi n’amasaha abiri, yarimo akandisha igitambaro cy’amazi mu mutwe w’uwo mwana, avuga ko atabasha gusobanukirwa impamvu uwo mwana afite umuriro ungana utyo. Yari yongereye ikibazo, maze atangira kwibaza impamvu z’umuriro. Iyo baza kureka ibyaremwe bikikorera umurimo wabyo, igifu kikaruhuka uko bikwiriye, uburibwe bw’uwo mwana buba bwaragabanyutse cyane. Ababyeyi nk’abo ntibaba biteguye kurera abana. Impamvu iremereye kurenza izindi itera uburibwe mu mubiri iterwa n’ubujiji bwo kutamenya uburyo bwo kuvura imibiri yacu. IMN 206.2

Ikibazo abantu benshi bibaza ni ikingiki, “Mbese tuzarya iki, mbese tuzamera dute (tuzabaho dute) kugira ngo tubyaze umusaruro iki gihe cya none? Inshingano n’amahame by’ingenzi bishyirwa ku ruhande kugira ngo abantu bishimire iby’uwo mwanya. Niba dushaka kugira ubuzima buzira umuze, tugomba kubuharanira. Ku rugero runini, ababyeyi ni bo barebwa mbere na mbere n’ubuzima buzira umuze bw’imibiri y’abana babo n’imibereho myiza y’ubwenge bwabo. Bagomba kwigisha abana babo bakabahatira gukurikiza amategeko agenga ubuzima, kubwo inyungu zabo, kugira ngo ubwabo birinde amakuba n’umubabaro. Biteye agahinda kubona ababyeyi barera bajeyi abana babo, bikazatuma babura ubuzima bw’imibiri yabo, ubwenge n’intekerezo! Mbega ukuntu ibi byaba ari ubupfayongo! Aba babyeyi ntibategura abana babo ngo babone ibyishimo byo muri ubu buzima, bityo bakanabavutsa no kwiringira iby’ubugingo bw’ahazaza. IMN 206.3

Intandaro yo Guhangayika n’Uburakari

361. Abana bagomba kugira akamenyero kadahinduka mu ngeso zabo zose bikababera nk’itegeko. Igihe ababyeyi babemerera kuryagagura baba bakoze ikosa rikomeye. Inkurikizi yabyo ni uko igifu kigira akaga kazavamo uburwayi. Imirire itaboneye ibatera ingorane mu igogora. Nyamara umubyeyi ntiyumva ko ari inshingano ye gutekereza kuri iki kibazo, ngo ahindure imikorere ye ku mwana, ahubwo ahora yumva akwiriye kumuha ibyo ararikira. Muri ubwo buribwe bw’umwana, usanga ahubwo amwongera utuntu two kurya nka keke, cyangwa utundi nk’utwo ngo akunde amugushe neza, nyamara ibi byose byongerera ibibi uwo mwana. Ababyeyi bamwe, muri iryo shavu no gushaka gukora umurimo uhagije, usanga ari bo barushije abana guhangayika n’uburakari, maze bakabatuka, ndetse bakanabakubita, bakabatera ubwoba ngo barebe ko batuza. IMN 207.1

Akenshi ababyeyi usanga bivovota kubera ubuzima bw’abana babo, maze bakihutira kujya kwa muganga, mu gihe bagombye gufata umwanya ngo batekereze ko ikibazo giterwa n’amakosa yabo mu mirire. IMN 207.2

Turiho mu gihe cyo gushyigikira inda nini n’umururumba, kandi akamenyero urubyiruko rwatojwe, kimwe ndetse na benshi mu Badiventisti b’Umunsi wa Karindwi, ni uko babayeho imibereho inyuranyije n’amategeko agenga ibyaremwe. Igihe kimwe nari nicaranye ku meza n’abana bari hasi y’imyaka cumi n’ibiri. Batangira kugabura inyama ku bwinshi, maze umwana w’umukobwa warakaye asaba ko bamuha uduhaza. Bamuha icupa ririmo utwo duhaza (pickles), twavanzwemo ibirungo byinshi hamwe n’imbuto za sinapi, arabirya cyane. Uwo mwana yari yarabaye iciro ry’umugani kubera imyifatire ye yo guhangayika no kurakara, kandi imirire yari yaramenyerejwe ni yo yamuteraga bene iyo myifatire. Umwana w’imfura yumvaga adashobora kurya ibyokurya bidafite inyama, kandi ukabona ko afite umururumba ndetse no kutubaha, iyo atabonaga ibyo ashaka. Nyina yari yaramumenyereje ibyo ararikira kugeza ubwo yari yarahindutse imbata y’uwo mwana ku byo ararikira byose. Uwo mwana w’umuhungu wasangaga ari inkorabusa, cyangwa akamara igihe asoma ibidafite akamaro cyangwa bibi kurusha. Yahoraga yivovota ataka umutwe, kandi ntagire ipfa ry’ibyokurya byoroheje. IMN 207.3

Ababyeyi bagomba guha abana imirimo bakora. Nta kintu kibi kiruta kuba inkorabusa. Akazi k’amaboko gatuma umubiri ugira amagara mazima, kandi gatera kugira ipfa ry’ibyokurya byoroheje, bifitiye akamaro umubiri, kandi abana (cyangwa urubyiruko) bakoze akazi neza ntibazava ku meza bivovotera kuba batabonye inyama cyangwa ibyo byokurya bikurura irari ribi. IMN 207.4

Yesu, umwana w’Imana, mu murimo w’amaboko yakoraga w’ububaji, yahaye urugero abana n’urubyiruko rwose. Reka abana batinya cyangwa bivovotera imirimo isanzwe y’ubu buzima bibuke ko Yesu yumviraga ababyeyi, kandi akagira uruhare mu guteza imbere umuryango. Nta byokurya by’ikirenga kandi bidafitiye akamaro umubiri byazaga ku meza ya Yosefu na Mariya, kuko babarirwaga mu bakene babayeho imibereho iciriritse. IMN 207.5

Isano Hagati y’Imirire n’Iterambere ry’Ubwenge

362. Ubushobozi Satani akoresha arwanya urubyiruko rw’iki gihe buteye ubwoba. Niba ubwenge bw’abana bacu budashikamye bihagije ku mahame y’iyobokamana, umutimanama wabo wazangirika bitewe n’ingeso mbi babasha gukura aho bagenda. Akaga gakomeye cyane k’urubyiruko gaturuka ku kubura kwitegeka. Ababyeyi bameze nka ba ntibindeba ntibigisha abana babo kwiyanga. Ibyokurya babagaburira na byo bibatera ububabare mu gifu. Ubwo bubabare buragenda bukagera mu bwonko, maze bukabyara ibyifuzo bibi. Nta wakomeza kuvuga uburyo ikintu cyose cyinjiye mu gifu kitagira ingaruka gusa ku mubiri, kigira n’ingaruka ku bwonko. Indyo iremereye kandi ikabura umubiri iteza amaraso gushyuha, igakabura urwungano rw’imyakura, kandi akenshi ikijimisha intekerezo z’ubwenge, ku buryo gushyira mu gaciro n’umutimanama byimukira imbaraga z’ibyumviro by’umubiri. Ni ikintu gikomeye, ndetse gisa n’ikidashoboka, ko umuntu utirinda mu mirire arangwa no kwihangana no kubasha kwitegeka. Nicyo gituma, ari ikintu cya ngombwa cyane ko abana bakirimo gukuza imico bagomba guhabwa ibyokurya bituma bagira amagara mazima, bidakabura umubiri kandi ngo bitume ukora nabi. Ni kubwo urukundo Data wo mu ijuru adukunda bigatuma atwoherereza umucyo w’ubugorozi mu by’ubuzima ngo uturinde ibibi bizanwa no kugira umururumba w’irari ridashira. IMN 208.1

“Namwe iyo murya cyangwa munywa cyangwa mukora ikindi kintu cyose, mujye mukorera byose guhimbaza Imana.” (1 Abakorinto 10:31). Mbese ababyeyi bajya bakurikiza iyi nama igihe bategura ibyokurya bizanwa ku meza, bakararikira abagize umuryango kuza gusangira? Mbese bita ku byokurya baha abana babo ngo bagenzure ko ari ibyokurya bizana amaraso meza mu mubiri, bigakomeza imikorere y’umubiri ntubashe kugira umuriro, ugakomeza kumererwa neza mu kubaho no kugira amagara mazima? Cyangwa aho gutegurira abana babo ahazaza heza, ibyo ntibabyitaho maze bakabaha ibyokurya bituma umubiri utagira amagara mazima, bikoresha nabi, kandi bigakabura umubiri? IMN 208.2

363. Nyamara n’abigisha b’ubugorozi mu by’ubuzima babasha kwihenda ku byerekeranye n’ubwinshi bw’ibyokurya bigomba kuribwa. Bashobora kurya batifata ibyokurya bifitiye akamaro umubiri. Bamwe ndetse, muri iyi nzu, barihenda ku byerekeranye n’imirire ifite akamaro. Ntibigeze bagaragaza uruhande rwabo mu by’ubugorozi mu mirire. Bahisemo kurya no kunywa ibyo bishakiye n’igihe bashakiye. Ibi bituma bangiza imibiri yabo. Si ibyo gusa kandi, ahubwo baba barimo kwangiza imiryango yabo kubwo gutegura ku meza yabo ibyokurya bitera umuriro mu mubiri, byongera mu mubiri y’abana ibyifuzo bibi bya kinyamaswa, bikabatera kudaha agaciro iby’ijuru. Muri ubu buryo, ababyeyi bongera imbaraga za kinyamaswa mu mibiri y’abana babo, bagacogoza imbaraga za Mwuka. Mbega igihano gikomeye bazahanwa ku iherezo! Maze kandi bakibaza impamvu abana babo bagira intege nke mu bwenge! IMN 208.3

Kwangirika kw’Imico mu Bana

364. Turiho mu gihe cyo kwangirika kw’imico. Iki ni igihe Satani asa nk’uwigaruriye intekerezo zitiyeguriye Imana mu buryo bwuzuye. Niyo mpamvu ababyeyi n’abarezi bahawe inshingano ikomeye cyane yo kurera abana babo. Ababyeyi bahawe inshingano yo kubyara abo bana; ariko se nyuma y’aho, ni uwuhe murimo wabo? Mbese ni ukureka abo bana bagakura uko babyumva n’uko babishaka? Nimureke mbabwire babyeyi, mufite inshingano iremereye cyane. … IMN 209.1

Nababwiye ko bamwe muri mwe murangwa no kwikunda. Ntabwo mwasobanukiwe n’icyo nashatse kubabwira. Mwakomeje kwimenyereza ibyokurya bigendanye n’irari ryanyu. Mwakomeje gutegekwa n’irari n’ibibanezeza, mu cyimbo cy’ibihesha ikuzo Imana, ngo mukomeze kwifuza gutera imbere mu mibereho yejejwe, izira inenge yo kubaha Imana. Mwumviye ibyifuzo by’ibinezeza, ibyifuzo by’irari ryanyu; maze mu gihe mwakoraga ibyo, Satani yagendaga abanesha, kandi muri rusange, akagenda abuza amahoro imihati yanyu ya buri gihe. IMN 209.2

Bamwe muri mwe babyeyi, mwagiye mujyana abana banyu ku muganga ngo mumenye ikibazo bafite. Nashoboraga kubabwira mu minota ibiri icyabiteraga. Abana banyu barangiritse mu mico. Satani yarabigaruriye. Mu gihe mutari mubyitayeho, muhangayitse, musinziriye, nyamara mwagombye kurinda abana banyu mwahawe kandi bakababona nk’intumwa z’Imana, Satani yabaciye mu rihumye. Nyamara Imana yabategetse kubarera mu gitinyiro cy’Uhoraho kandi mubigisha. Ariko Satani abaca mu ryahumye maze abazirikisha imirunga ikomeye. Ariko kandi mukomeza gusinzira. Imana ibagirire imbabazi hamwe n’abana banyu, kuko buri wese muri mwe akeneye impuhwe zayo. IMN 209.3

Ibintu Byashoboraga Guhinduka Ukundi

Iyo muza kuba ku murimo mushinzwe w’ivugurura mu by’ubuzima; iyo kwizera mukongeraho ingeso nziza, ingeso nziza mukazongeraho kumenya, kumenya mukakongeraho kwirinda, ibintu biba byarahindutse ukundi. Nyamara mwagiye mujya kure y’ikibi no kwangirika bikikije urugo rwanyu mu buryo bworoheje. … IMN 209.4

Mugomba kwigisha abana banyu. Mugomba kubigisha uburyo bagomba guhunga ingeso mbi no kwangirika mu mico byeze muri iki gihe. Ibiri amambu, benshi bahugiye ku kwiga uburyo bahaza irari ry’inda zabo. Mushishikajwe no gushyira ku meza yanyu amavuta, amagi, n’inyama byo guha abana banyu. Mubagaburira gusa ibyokurya bikabura imico mibi ya kinyamaswa mu mibiri yabo, maze kandi mukaza mu materaniro gusaba Imana guha umugisha no gukiza abana banyu. Mbese mwibwira ko amasengesho yanyu agera hehe? Mukwiriye kubanza gukora umurimo wanyu. Nimumara gukorera abana banyu icyo Imana ibasaba gukora, mubasha noneho kuyisabana icyizere kubaha ubufasha yabasezeraniye. IMN 209.5

Mugomba kwiga kwirinda muri byose. Mugomba kumenya uko mwirinda mu byo murya no mu byo munywa. Nyamara muravuga muti: “Ibyo ndya, ibyo nywa, cyangwa ibyo ntegura ku meza yanjye ntawe bireba.” Nyamara hariho uwo bireba, keretse niba mushaka gufungirana abana banyu, cyangwa mukajya kwibera mu butayu aho mutazagira abandi bantu mubera umutwaro, kandi aho abana banyu batagira ikinyabupfura batazashobora kwangiza abantu babana. IMN 209.6

Nimwigishe Abana Banyu Uburyo bwo Kurwanya Ikigeragezo

365. Nimukumire imbaraga y’irari; nimwigishe abana banyu mubaha ingero n’itegeko uburyo bwo gukoresha indyo yoroheje. Nimubigishe uko bagomba kuba abakozi, atari ukwitwa ko bafite ikibahugije gusa, ahubwo bakore ikintu gifite akamaro. Nimubamenyereze imirimo iteza imbere ubwenge bwabo. Nimubigishe ko Imana ibakeneye, ndetse guhera bakiri bato. Mubaburire ko hafi yabo hari akaga katuma imico yabo ishobora kwangirika, ko bakeneye gusanga Yesu bakamwiyegurira, umubiri n’umwuka, kandi ko muri Yesu bashobora kuhabonera imbaraga zo kurwanya ikigeragezo cyose. Mubibutse ko bataremewe kwinezeza, ahubwo ko baremewe kuba abakozi b’Imana basohoza inshingano z’ingenzi. Mubigishe ko igihe ibigeragezo bibakururira kujya mu nzira yo kwikunda, igihe Satani ashaka kubavana ku Mana, ko bagomba guhanga amaso yabo kuri Yesu, bakamusaba bati, “Mwami, ntabara unkize, undinde gutsindwa.” Abamarayika bazaza babakikize nk’igisubizo cy’amasengesho yabo, maze babayobore mu nzira iboneye. IMN 209.7

Ubwo Kristo yasengeraga abigishwa be, ntiyasabye ngo bakurwe ku isi, ahubwo ngo barindwe ikibi, ni ukuvuga ngo bashobore gutsinda ibigeragezo bahuraga na byo impande zose. Buri mubyeyi w’umugabo n’uw’umugore bagomba guhora basenga iri sengesho. Ariko se igihe basaba Imana batakambira abana babo, bakwiriye kubareka bakikorera ibyo bishakiye? Mbese bakwiriye kujenjeka bakareka irari mu mirire rikabigarurira, maze bakumva ko bizoroha guhagarika iryo rari? Oya, bagomba kubigisha uburyo bwo kwirinda no kwitegeka bakiri impinja. Ababyeyi b’abagore ni bo bafite uruhare runini muri uwo murimo. Isano ikomeye hano ku isi ni iri hagati y’umubyeyi w’umumama n’umwana. Umwana arushaho guhindurwa n’urugero rw’imibereho ya nyina kurusha urwa se, bitewe n’iyo sano ikomeye kandi yuje impuhwe. Niyo mpamvu umubyeyi w’umugore afite inshingano iremereye kandi akaba agomba kuyifashwamo na se w’umwana. IMN 210.1

366. Bagore, bizabasaba gukoresha amasaha yanyu y’ingenzi mwahawe n’Imana ngo mutegure imico y’abana banyu, kandi mubigisha gukurikiza amabwiriza yo kwirinda mu mirire n’iminywere. … IMN 210.2

Satani abona ko adashobora gukoresha ububasha bwe bukomeye ku ntekerezo igihe abantu bimenyereje gutegeka irari aho gutegekwa na ryo, kandi akomeza kuba ku murimo wo gushuka abantu ngo abahindure abanyamururumba. Kubwo imbaraga iterwa no gukoresha ibyokurya bitera umubiri umuze muke, umutimanama urarindagira, ubwonko bugatwikirwa n’igihu, maze ibyumviro byabwo bigacika intege. Ariko bitewe n’uko umutimanama wagiriwe nabi kugeza igihe utakaje ubushobozi bw’ibyumviro, umuntu akomeza kumva afite igishinja kitagabanyuka. IMN 210.3

367. Bagabo namwe bagore, nimube maso musenga. Murwanye bikomeye ukutirinda k’uburyo bwose. Mwigishe abana banyu inyigisho z’ubugorozi nyakuri mu by’ubuzima. Mubigishe ibintu bagomba kureka kugira ngo bitungire amagara mazima. Ubu umujinya w’Imana watangiye kugera ku bana batumvira. Mbega amahano, mbega ibyaha, mbega ibikorwa by’urukozasoni, bigaragarira ahantu hose! Nk’Abadiventiste, tugomba kwita cyane kandi tukarinda abana bacu ukwangirika kuboneka hirya no hino. IMN 210.4

[Urugo rwo mu giturage; ingaruka zarwo mu mirire n’intekerezo — 711] IMN 210.5