INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

19/53

IGICE CYA 12 - IMIRIRE Y’UMUBYEYI UTWITE

Ibishobora Kugira Ingaruka ku Mwana Ukiri mu Nda

333. Benshi mu babyeyi ntibaha agaciro ibintu bigira ingaruka ku mwana ukiri mu nda. Ariko Imana yo siko ibigenza. Ubutumwa bwoherejwe na marayika w’Imana, kandi bugatangwa inshuro ebyiri mu buryo bwumvikana, bwerekana ko icyo kintu gikwiriye guhabwa agaciro gakomeye cyane. IMN 192.1

Mu magambo yabwiwe umubyeyi w’Umuheburayo, Imana yabwiriyemo ababyeyi bose b’ibihe byose. Marayika yagize ati, “Ibyo nabwiye uyu mugore byose abyirinde. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose.” (Abacamanza 13:13, 14). Imibereho myiza y’umwana iterwa mu buryo bukomeye n’ingeso za nyina. Ibyifuzo bye n’ibimuryohera bigomba kugendera ku mahame. Kugira ngo akurikize umugambi w’Imana mu gihe atwite, umubyeyi agomba kwirinda ibishobora kugira ingaruka ku mwana atwite, kandi akarwanya imyifatire runaka. Niba mbere yo kuvuka k’umwana umubyeyi asanzwe arangwa no kugira umururumba, niba arangwa no kwikunda, kutihangana, no kuruhanya, izi ngeso zose zizigaragaza mu myifatire y’umwana. Uko ni ko usanga abana benshi baravukanye umurage w’ikibi umeze nk’utabasha kuranduka. IMN 192.2

Ariko niba umubyeyi akomeje gukurikiza amahame meza, niba yirinda kandi akarangwa no kwiyanga, niba arangwa n’ubugwaneza, kwiyoroshya, no kutihugiraho, abasha guha izo ngeso z’agaciro kanini umwana we. Itegeko ribuza umubyeyi gukoresha inzoga rirasobanutse. Buri gitonyanga cy’inzoga anywa kugira ngo ahaze irari rye gushyira mu kaga ubuzima bw’umubiri, ubwenge, n’intekerezo by’umwana we, kandi akaba ari igicumuro akoreye Umuremyi we. IMN 192.3

Benshi mu bajyanama baha inama umubyeyi utwite ko aba akwiriye guhaza irari ry’ikintu ararikiye. Bamubwira ko niba har’icyokurya cyangwa icyokunywa ashaka, nubwo cyaba ari icyangiza umubiri, ko akwiriye kugifata agahaza irari ry’umubiri. Inama nk’iyi ni ikinyoma kandi iteza akaga. Ibyo umubiri w’umubyeyi ukenera bigomba igihe cyose kwitonderwa. Ubuzima bwa babiri buba buri mu maboko ye, kandi ibyifuzo agira bigomba kwitabwaho bikomeye, agahabwa ibyangombwa akeneye. Ariko kurusha ibindi bihe byose, iki gihe aba agomba kwirinda, haba mu mirire ye no mu yindi mibereho ye, icyo aricyo cyose cyaca intege umubiri n’intekerezo bye. Imana ubwayo ni yo imuha itegeko n’amabwiriza yo kwirinda no kwitegeka ubwe. IMN 192.4

334. Igihe Imana yateguraga Samusoni ngo azabe umucunguzi w’ubwoko bwayo, yishimiye imyifatire myiza y’umubyeyi we warangwaga no kurinda umubiri we, mbere yo kubyara umwana Samusoni. Kandi ayo mabwiriza yo kwirinda yagombaga gukurikizwa kuva mu ntangiriro z’ubuzima bw’umwana, kuko yagombaga kuzegurirwa Uhoraho nk’Umunaziri kuva akivuka. IMN 192.5

Marayika w’Imana yabonekeye umugore wa Manowa, maze amubwira yuko azabyara umwana w’umuhungu. Bitewe n’ibi, yamuhaye amabwiriza y’ingenzi: “Nuko ndakwinginze wirinde kunywa vino cyangwa igisindisha kandi ntukarye ikintu cyose gihumanya” (Abacamanza 13:4). IMN 192.6

Imana yari ifitiye umurimo w’ingenzi umwana w’isezerano wa Manowa yagombaga gukora, kandi kubwo kumutegurira neza ibyo yagombaga kuzuza ngo azabashe gukora uwo murimo, byari ngombwa ko imico y’umubyeyi n’iy’umwana yitabwaho bikomeye. Marayika yahaye amabwiriza umugore wa Manowa ati: “Ntakanywe vino cyangwa igisindisha, habe no kurya ikintu cyose gihumanya. Nuko yitondere ibyo namubwiye byose” (Abacamanza 13:14). Ingeso z’umwana zari kuba nziza cyangwa zikaba mbi bitewe n’ingeso za nyina. Nyina yagombaga kwemera kuyoborwa n’amahame, agakurikiza kwirinda no kwiyanga, niba yarashakaga ko umwana we agira imibereho myiza. IMN 192.7

“Niyirinde”

335. Inama yahawe umugore wa Manowa ikubiyemo ukuri ababyeyi b’iki gihe bagomba kwitaho neza. Mu kuvugana n’uyu mubyeyi umwe, Uhoraho yavuganye n’ababyeyi bose bahangayitse kandi bafite agahinda b’icyo gihe, hamwe n’ababyeyi bose bo mu bihe byakurikiyeho. Ni ukuri koko buri mubyeyi akwiriye gusobanukirwa n’inshingano ye. Agomba kumenya ko imico abana bafata iterwa cyane n’ingeso ze mbere yo kuvuka kwabo kandi igaterwa n’umuhati we bwite nyuma yo kubyara abo bana, kuruta uko iterwa n’ibyiza cyangwa ibibi by’ahamukikije. IMN 193.1

Marayika yabwiye muka Manowa ngo, “Niyirinde.” Abe yiteguye kurwanya ikigeragezo. Ibyifuzo bye n’ibyo ararikira bigomba gutegekwa n’amahame. Buri mubyeyi agomba kubwirwa aya magambo ngo, “Niyirinde.” Niba akurikiza inama y’Imana, igihe atwite, umubyeyi wese agomba kugira ibyo yigomwa, agomba kureka ibintu byose bishobora kugira ingaruka ku mwana we. … IMN 193.2

Umubyeyi wese wifuza guha uburere bwiza abana be agomba, mbere yo kubyara, kwimenyereza ingeso zo kwigomwa no kwitegeka; kuko araga abana be ingeso ze bwite, imico ye myiza cyangwa mibi. Umwanzi w’abantu asobanukiwe neza cyane ibi bintu kurusha uko ababyeyi babizi. Azateza ibigeragezo umubyeyi, azi neza yuko niba uwo mubyeyi atabaye maso ngo arwanye umwanzi, ashobora gushyikira umwana we. Ibyiringiro rukumbi by’umubyeyi biboneka mu Mana. Abasha kuyihungiraho akabona ubuntu n’imbaraga. Ntazatabaza ngo abure gutabarwa. Imana izamushoboza kuraga urubyaro rwe imico izarufasha kunesha muri ubu buzima no kuzaragwa ubugingo buhoraho. IMN 193.3

Irari Ntirigomba Gukoreshwa mu Buryo bw’Ubusazi

336. Ikosa akenshi rikorwa n’umubyeyi utegereje kubyara ni ukudahindura bihagije imibereho yari asanzwe afite. Muri icyo gihe, umubyeyi aba agomba koroherezwa akazi. Impinduka zikomeye ziba zirimo kubera mu mubiri we. Umubyeyi aba akeneye amaraso menshi mu mubiri, bityo rero aba agomba kubona ibyokurya byinshi bikize cyane ku ntungamubiri z’ingenzi zifasha mu kongera amaraso. Niba umubyeyi atabonye ibyo byokurya by’inyongera bitunga umubiri, ntashobora kugumana imbaraga z’umubiri, kandi n’umwana atwite akaba avukijwe ibyangombwa by’ingenzi. Agomba kandi kwitondera imyambaro yambara. Umubiri we ugomba kwitabwaho cyane ukarindwa ubukonje bukabije. Ntakwiriye kubona ko imbaraga akoresha ashakira umubiri imyambaro yo kuwurinda ari imfabusa. Niba umubiri we utabona ibyokurya by’ingirakamaro, byiza, kandi byubaka umubiri, ntuzabasha kubona amaraso meza ahagije. Ugutembera kwayo kuzagabanyuka maze umwana abure ibyangombwa by’ingenzi. Kubwo ibyo, umubiri w’uwo mwana ntuzabasha gukura mu byokurya ibyangombwa ukeneye ngo ubihinduremo amaraso awugaburira. Ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’ubw’umwana buzaterwa n’imyambarire ye ikwiriye, ishyushye, no kubona ibyokurya byubaka umubiri bihagije. Umubyeyi agomba kurushaho kubona ibyangombwa byinshi bitera imbaraga umubiri. IMN 193.4

Ariko ku rundi ruhande, imvugo yo kwibwira ko abagore, bitewe n’uko kuntu baba bamerewe, ko bagomba guhaza irari ry’ibyo bakeneye mu buryo bukabije, ni ikinyoma gishingiye ku kamenyero n’umuco w’abantu, aho gushingira ku by’ukuri bigaragara. Irari cyangwa ipfa ry’abagore bamerewe gutyo ribasha guhindagurika, bakagira ibyo batwarira, maze ntibibe byoroshye kurihaza; kandi umuco ukaba wemera ko bagomba guhabwa ibyo bifuza, nta kugisha inama umutimanama ngo wibaze niba ibyokurya [ibyokunywa] nk’ibyo bibasha guhaza no kugwa neza imibiri yabo, kandi bigatuma imikurire y’umwana igenda neza. Imirire ikwiriye kuba ifite intungamubiri, idafite ibikabura umubiri. Umuco uvuga ko niba umubyeyi akeneye inyama, urusenda, ibifite ibirungo byinshi, amavuta menshi, mumureke abirye; mureke kumwicisha ipfa. Uku ni ukwibeshya gukomeye, kandi kuzana akaga gakomeye. Akaga bitera ntigafite uko kangana. Niba hari igihe cyo gushakira umubyeyi indyo yoroheje no kwitondera imiterere y’ibyokurya agomba kurya, ni iki gihe. IMN 194.1

Abagore bagendera ku mahame kandi bigishijwe neza ntibazareka gukoresha indyo yoroheje mu gihe nk’iki kurenza ibindi bihe byose. Babona ko hariho ubundi buzima bagomba kubeshaho, maze bakitonda mu migenzereze yabo yose, by’umwihariko mu mirire yabo. Ntibagomba kurya ibitaribwa cyangwa ibikabura umubiri, bitewe gusa no kwishakira ibibaryoheye. Bazabona abajyanama benshi babemeza ibyo bagomba gukora binyuranye n’icyo umutimanama wabo ubabwira kureka. IMN 194.2

Abana bavukana uburwayi bitewe n’umururumba w’ababyeyi. Umubiri ntuba warashatse ibyokurya bitandukanye biba birarikiwe n’intekerezo. Ni ikosa kwibwira ko igifu kigomba guhabwa ibintu byose umutima wumva ushaka, kandi abagore b’Abakristo bakwiriye kwirinda iryo kosa. Ibyo umutima ushaka ntibikwiriye gutegeka ibyo umubiri ukeneye. Abemera kumvira irari ryabo gusa bagomba kwihanganira ingaruka zibabaje zo kugomera amategeko y’imibereho yabo. Kandi izo ngaruka ntizigera ku wagomeye ayo mategeko gusa, zigera no ku bamukomokaho, nubwo baba ari inzirakarengane. IMN 194.3

Ingingo zishinzwe gukora amaraso ntizishobora gukura amaraso meza mu birungo, mu byokurya bibikwa mu bikombe, no mu nyama z’amatungo arwaye. Kandi iyo umubyeyi ariye ibyokurya byinshi ku buryo ingingo z’urwungano ngogozi ziba zigomba gukora cyane kugira ngo zibishye kandi zikure mu mubiri imyanda y’ibikabura byo muri ibyo byokurya, uwo mubyeyi aba ahemukiye umubiri we bwite, kandi agateza n’imbuto z’indwara ku bana azabyara. Niba ahisemo kurya ibyo yumva yishakira kandi ararikiye, atitaye ku ngaruka zabyo, azahura n’ingorane, zitazamugeraho wenyine. Umwana we w’inzirakarengane aba agomba kuzagerwaho n’ingaruka zitamuturutseho. IMN 194.4

Ingaruka zo Gukora Birenze Urugero no Kurya Indyo Nkene

337. Akenshi, igihe umugore atwite, arakora cyane kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, amaraso ye agashyuha. … Imbaraga ze nyamara zagombye gukoreshwa mu buryo bwitondewe. … Imihangayiko n’imitwaro ye si kenshi bigabanuka, kandi mu gihe nk’iki, kurusha ibindi byose, ni cyo gihe yagombye kuruhukamo, nyamara ugasanga ni cyo gihe agaragaza umunaniro, kumererwa nabi, no gucura igihunya. Kubwo iyo mihati myinshi yishyiraho, aba agomwa abana be ibyangombwa byubaka umubiri aba abomba gukura mu byaremwe, kandi bitewe no gukoresha amaraso ye agashyuha, bituma yohereza mu mubiri amaraso yahindutse mabi. Bityo umwana atwite akabura ubuzima butangwa n’ayo maraso, imbaraga z’umubiri, n’imbaraga z’ubwenge. IMN 194.5

338. Neretswe imibereho ya B mu rugo rwe bwite. Yagiye arangwa no kugira ubukana n’igitugu. Yiyemeje gukoresha gahunda y’ivugurura ry’ubuzima ryigishwa na Mwenedata C, kandi, kimwe nka we, yafashe ibitekerezo by’ubwaka kuri iyo ngingo; maze bitewe no kudatekereza neza, yakoze amakosa ateye ubwoba, ku buryo ingaruka zayo zitazasibangana. Kubwo kwishingikiriza ku bitekerezo yagiye atoragura mu bitabo, yatangiye gukwirakwiza inyigisho yumvanye Mwenedata C, maze kimwe nka we, ashaka gukurura abantu bose ngo abashyire munsi y’ibendera rye. Umuryango we yawutegetse gukurikiza amategeko ye y’ubukana, ariko ananirwa kugenzura imbaraga ze za kinyamaswa zamukururaga. Yananiwe ubwe kugera ku ntego, ananirwa no gutegeka umubiri we. Iyo aza kuba yarasobanukiwe neza na gahunda y’ivugurura ry’ubuzima, aba yaramenye neza ko ubuzima bwe butameze neza ku buryo abasha kubyara abana bafite ubuzima bwiza. Ibyifuzo bye atashoboye gutegeka byatumye atabasha gutekereza ku ngaruka z’ibyo yikururiye. IMN 194.6

Mbere yo kuvuka kw’abana be, ntiyigeze afata umugore we nk’umubyeyi ukwiriye gufatwa neza mu gihe nk’icyo. … Ntiyamugaburiraga indyo nziza kandi ihagije ikwiriye kugaburira babiri, aho kuba umwe. Hari ubundi buzima uwo mubyeyi agomba gutunga, kandi umubiri we ntiwigeze ubona imirire y’ibyokurya byuzuye bya ngombwa ngo bikomeze imbaraga ze. Yaburaga indyo ihagije kandi nziza. Umubiri we wamusabaga impinduka, imirire inyuranye n’indyo nziza irushijeho kugira intungamubiri. Abana be bavukanye umuze muke w’imbaraga ngogozi n’amaraso adahagije. Ibyokurya umubyeyi yabonaga ntibyashoboraga kubikuramo amaraso meza, bityo abyara abana bafite ubusembwa buteza indwara. IMN 195.1