INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA

17/53

IGICE CYA 10 - KWIGOMWA KURYA

Kristo Yaranesheje Binyuze mu Kurwanya Irari ry’Inda

295. Kuri Yesu, nkuko byagenze kuri za ntungane zo muri Edeni, irari ry’inda ni ryo ryabaye ishingiro ry’ikigeragezo cya mbere gikomeye. Bityo aho kwangirika kwacu kwatangiriye, niho umurimo wo gucungurwa kwacu ugomba gutangirira. Nkuko irari ry’inda ryatumye Adamu agwa, ni nako Kristo yagombaga kunesha atsinze irari ry’inda. “Amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya, abona gusonza. Umushukanyi aramwegera aramubwira ati ‘Niba uri Umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imitsima.’ Aramusubiza ati ‘Handitswe ngo Umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana.” IMN 174.1

Uhereye mu gihe cya Adamu ukageza mu gihe cya Yesu, kwifuza kw’abantu kwari kwariyongereye imbaraga mu kurarikira ibyokurya ndetse n’ibibanezeza, kugeza ubwo batabasha kwirinda. Bityo abantu bata agaciro ndetse bararwaragurika, kandi ku bwabo ntibyashobokaga ko batsinda iryo rari. Ari mu cyimbo cy’umuntu, Kristo yatsindishije kwihanganira ikigeragezo gikomeye cyane. Ku bwacu yerekanye kwirinda gukomeye gusumba inzara cyangwa urupfu. Kandi muri uku kunesha kwa mbere harimo byinshi byerekeza ku ntambara zacu turwana n’imbaraga y’umwijima. IMN 174.2

Ubwo Yesu yinjiraga mu butayu, yari agoswe n’ubwiza bwa Se. Yirunduriye mu mushyikirano n’Imana, ashyirwa aharenze imbaraga nke za kimuntu. Ariko ubwiza bumutamurukaho, maze ararekwa ngo ahangane n’ibigeragezo. Byaramwibasiraga buri kanya. Ubumuntu bwe buterwa ubwoba n’intambara yari imutegereje. Yamaze iminsi mirongo ine yiyiriza ubusa kandi asenga. Nta gatege kandi azonzwe bitewe n’inzara, yari amerewe nabi, kandi yagaragazaga umunaniro atewe n’agahinda k’ibitekerezo, “Nkuko benshi bamutangariraga kuko mu maso he hononekaye ntihase n’ah’umuntu, n’ishusho ye yononekaye ntise n’iy’abana b’abantu.” (Yesaya 52:14). Ubwo Satani yari abonye amahirwe. Noneho atekereza ko abasha kunesha Kristo. IMN 174.3

296. Kristo yinjiye mu kigeragezo kigendana n’irari, kandi amara hafi ibyumweru bitandatu ahanganye n’icyo kigeragezo kubwa muntu. Icyo gihe kirekire cyo kwigomwa kurya ari mu butayu cyagombaga kubera umuntu wacumuye icyigisho cy’ibihe byose. Kristo ntiyigeze aneshwa n’ibigeragezo bikomeye by’umwanzi, kandi ibi bikomeza umuntu wese urwana n’ikigeragezo. Kristo yashoboje umuntu wese ugize umuryango wa mwenemuntu kunesha ikigeragezo. Ababaho imibereho itunganiye Imana bashobora kunesha nk’uko Kristo yanesheje, kubwo amaraso y’Umwana w’intama n’ijambo ryo guhamya kwabo. Uko kwigomwa kurya (kwiyiriza) k’Umukiza kw’igihe kirekire kwamuhaye imbaraga zo kwihangana. Yabereye umuntu igihamya cy’uko itangiriro ry’umurimo wo kunesha Kwe rihera aho kurimbuka kwe gutangirira, ari ho herekeranye n’irari. IMN 175.1

297. Igihe Kristo yari agoswe bikomeye n’ikigeragezo, ntacyo yigeze arya. Yiyeguriye Imana, maze kubwo gusenga ashikamye, hamwe no kwemera kugengwa n’ubushake bwa Se, yarangije abaye Umuneshi. Abavuga ukuri ko muri iyi minsi iheruka, kurusha abavuga ko ari Abakristo bo mu yandi madini, bakwiriye gukurikiza uwabaye Urugero rukomeye mu gusenga. IMN 175.2

[Ibigendana n’ibi wabibona ku ngingo ya 70]. IMN 175.3

298. Umucunguzi w’isi yari azi ko gutwarwa n’irari kuzateza abantu akaga k’ubumuga bw’umubiri, kandi kugateza igihu ingingo zo kwitegereza ku buryo gushishoza no gutandukanya ibyera n’ibihoraho bitazashoboka kuri bamwe. Yari azi ko abatuye isi bazatwarwa n’umururumba kandi ko uko gutwarwa n’intege nke bizacogoza imbaraga z’intekerezo. Mwenemuntu yatwawe bikabije no guhaza irari ku buryo kugira ngo atsinde ako kamenyero, byabaye ngombwa ko Umwana w’Imana yigomwa kurya mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, kubwa mwenemuntu. Mbega uburyo Umukristo akwiriye gukoresha imbaraga kugira ngo abashe kunesha nk’uko Kristo yanesheje! Agaciro k’uburemere bw’imbaraga z’ikigeragezo kidukururira guhaza irari ribi gashobora kubonerwa mu mubabaro utavugwa Kristo yagize mu gihe kinini yamaze yigomwe kurya mu butayu. IMN 175.4

Kwigomwa Kurya Bidutegurira Kwiga Ibyanditswe Byera

299. Mu Byanditswe dusangamo bimwe mu bintu bigoye gusobanukirwa, kandi, nk’uko intumwa Petero abivuga, abaswa n’abahindugurika bagoreka bakizanira kurimbuka. Muri iyi mibereho turimo, tubasha kutaba intyoza zishobora gusobanura buri murongo w’Ibyanditswe; nyamara nta ngingo y’ingenzi n’imwe y’ukuri dukeneye izaduhindukira amayobera. IMN 175.5

Igihe nikigera, mu bushobozi bw’Imana, kugira ngo abatuye isi bafate icyemezo cyo kwemera cyangwa kwanga ukuri kwahishuwe mu gihe cyacu, Mwuka Muziranenge azatera umwete abantu wo kwiga Ibyanditswe, ndetse bigomwa kurya banasenga, kugeza ubwo bazamurikirwa ingingo ku ngingo, basobanukirwe byuzuye. IMN 175.6

Buri ngingo irebana n’ukuri kw’agakiza k’umuntu izasobanuka neza, ku buryo nta wuzaba akeneye kuyoba, cyangwa ngo agendere mu mwijima. IMN 175.7

300. Ingingo ziruhije gusobanuka z’ukuri kw’iki gihe zaje gusobanuka kubwo umuhati n’imbaraga z’abantu bakeya bari baritangiye umurimo. Kwigomwa kurya no gusengana umwete basaba Imana byayiteye kubafungurira ubutunzi bw’ukuri kwayo barabusobanukirwa. IMN 175.8

301. Abakeneye by’ukuri kumenya ukuri ntibazatindiganya kwemera ko ibyo bahagazeho bisuzumwa kandi bikanengwa, kandi ntibazaterwa agahinda n’uko ibyo bibwira n’ibitekerezo byabo birwanyijwe. Bene uyu mwuka ni wo waturangaga mu myaka mirongo ine ishize. Twateraniraga hamwe dufite umutwaro ku mutima, tugasenga ngo tube umwe mu kwizera no mu mahame twemera; kuko twari tuzi ko Kristo twemera atigabanyijemo ibice. Twafataga ingingo imwe tukayiha igihe cyayo cyo kuyigaho. Aya materaniro yacu yo gusuzuma Ibyanditswe yabaga ashimishije. Twabumburaga Ibyanditswe duhinda umushyitsi kandi tubyubashye cyane. Akenshi twigomwaga kurya, kugira ngo tubashe kuba mu mwuka udushoboza gusobanukirwa ukuri. IMN 176.1

Igihe Ubutabazi Budasanzwe Buvuye ku Mana Bwabaga Bukenewe

302. Ukwigomwa kurya no gusenga ni ngombwa ku bintu runaka. Mu kiganza cy’Imana biba ari uburyo butuma ihumanura umutima kandi bigakomeza imbaraga zo kwakira zo mu ntekerezo. Duhabwa ibisubizo by’amasengesho yacu bitewe n’uko ducisha bugufi imitima yacu imbere y’Imana. IMN 176.2

303. Ni gahunda y’Imana ko abafite inshingano ziremereye bakwiriye guhura akenshi kugira ngo bajye inama kandi basengane umwete kugira bahabwe ubwenge butangwa gusa na Yo. Igihe muteraniye hamwe mujye mubwira Imana ibibazo byanyu. Ntimukavuge menshi; igihe kinini cy’ingenzi gishira abantu bari mu biganiro bitazana umucyo uwo ariwo wose. Abavandimwe nibahurire hamwe bigomwe kurya kandi basenge basaba guhabwa ubwenge Imana yasezeranye gutangana ubuntu. IMN 176.3

304. Igihe cyose bibaye ngombwa ko umurimo w’ukuri utezwa imbere hamwe n’icyubahiro cy’Imana, kandi hakabaho no kurwanywa, mbega ukuntu abaharanira ukuri bagomba kujya ku rugamba bafite ubwenge kandi bicisha bugufi! Bakwiriye gushakana umutima wose, bicuza ibyaha, basengana umwete, kandi akenshi bakajya biyiriza ubusa mu bihe runaka, bagasaba Imana kubafasha maze ikareka ukuri kwayo gukiza kugatsinda, maze ikinyoma kikagaragara uko cyakabaye, n’abakirwanirira bagatsindwa uruhenu. IMN 176.4

[Ukwigomwa kurya k’Umukiza ni icyigisho kuri twe, abariho mu bihe biteye ubwoba — 238]. IMN 176.5

Ukwigomwa Kurya Nyakuri

305. Ukwigomwa kurya nyakuri abantu bose bakwiriye gukurikiza ni ukureka ubwoko bwose bw’ibyokurya bikabura umubiri, bagakoresha indyo yuzuye, yoroheje, iyo Imana yahaye abantu ku buryo busesekaye. Abantu bakeneye kudahangayikwa n’ibyo bazarya hamwe n’ibyo bazanywa by’imirire ishira, ahubwo bakarushaho kwita ku byokurya biva mu ijuru, kuko ari byo bitanga imbaraga z’ubuzima bw’imibereho yuzuye ibya Mwuka. IMN 176.6

306. Kuva ubu ukageza ku iherezo ry’igihe, abantu b’Imana bakwiriye kurushaho kugira umwete, bakarushaho kuba maso, bakirinda kwiringira ubwenge bwabo bwite, ahubwo bakiringira ubwenge bw’Umuyobozi wabo. Bakwiriye kugira iminsi yihariye yo kwiyiriza ubusa no gusenga. Ntibasabwa kureka burundu kurya, ahubwo bakwiriye gukoresha mu rugero ibyokurya byoroheje cyane kurusha ibindi kandi biboneye. IMN 176.7

307. Ukwigomwa kurya kwa hano ku isi ntikugomba gusimbura ukwizera koroheje dufitiye ijambo ry’Imana. Yesu aratubwira ati, “Musabe, muzahabwa.” … Ntimusabwa kwigomwa kurya iminsi mirongo ine. Uhoraho yikoreye uwo mutwaro wo kwigomwa kurya ku bwawe ari mu butayu bw’ibigeragezo. Uko kwigomwa kurya siko gufite agaciro; ahubwo amaraso ya Kristo ni yo afite agaciro. IMN 177.1

308. Umwuka wo kwigomwa kurya nyakuri no gusenga ni umwuka utuma intekerezo, umutima, n’ubushake byegurirwa Imana. IMN 177.2

Nk’Umuti w’Indwara

309. Ugukabya mu mirire akenshi ni yo ntandaro y’indwara. Icyo icyaremwe kiba gikeneye icyo gihe ni ugukurwaho umutwaro utari ngombwa uba wakigeretsweho. Ku ndwara nyinshi, umuti urusha iyindi kuba mwiza ku murwayi ni ukwigomwa kurya ifunguro rimwe cyangwa abiri, kugira ngo ingingo z’igogora ziremerewe zibone amahirwe yo kuruhuka. Ku bakora imirimo yo gukoresha ubwonko, ibyiza ni ugukoresha imbuto nk’umuti mu gihe cy’iminsi runaka, bikaborohereza cyane. Akenshi, kwigomwa kurya mu gihe gito, bigakurikirwa no gufata ibyokurya byoroheje kandi biringaniye, bizanira umubiri kugenda woroherwa ugasubirana imbaraga waremanywe. Imirire igendana no kwirinda mu gihe cy’ukwezi cyangwa amezi abiri, izemeza abantu bahura n’uburibwe mu mubiri ko inzira yo kwiyanga ari yo nzira ituma bagira amagara mazima. IMN 177.3

310. Hari bamwe babona inyungu nyinshi kubwo kumara umunsi umwe cyangwa ibiri mu cyumweru batariye kurusha guhabwa inama zitagira ingano z’ubuvuzi. Kwiyiriza umunsi umwe mu cyumweru bizabazanira inyungu zitabarika. IMN 177.4

311. Akamenyero ko kurya buri kanya kandi ukarya byinshi cyane biremereza ingingo z’urwungano ngogozi kandi bigaca intege imikorere y’umubiri wose. Amaraso arahumana, maze indwara zinyuranye zikagera mu mubiri. … IMN 177.5

Abahura n’ibibazo nk’ibyo by’uburibwe bikorera ibyo abandi batabasha kugerageza kubakorera. Bakwiriye kubanza gukuraho umutwaro bashyize mu mubiri utari ngombwa. Bakwiriye gukuraho impamvu. Mujye mufata igihe gito cyo kwigomwa kurya, maze muhe igifu amahirwe yo kuruhuka. Mujye mugabanya umuriro mu mubiri mukoresha amazi mu buryo bwitondewe kandi bw’ubwenge. Uko kwita ku mubiri bizawufasha mu mikorere yawo gushobora kurwanya imyanda yose iba iwuremereye. IMN 177.6

312. Abantu bamenyereje irari kurya inyama uko bishakiye, gukoresha amasosi yuzuye ibirungo ndetse na za gato zikize ku binyamasukari n’ibyokurya bibikwa mu bikombe, ntibashobora guhita bafata icyemezo cyo gutangira kurya indyo yuzuye, iboneye kandi yoroheje. Bitewe no kuryoherwa kwabo kwangijwe na bene iyo mirire, ntibashobora kugira irari ry’indyo yuzuye igizwe n’imbuto, umugati wuzuye, n’imboga. Ntibumva ko bakeneye gukoresha imirire inyuranye by’ihabya n’iyo bimenyereje gukoresha. Niba badashobora guhita bishimira indyo yuzuye kandi yoroheje, bakwiriye kwigomwa kurya kugeza igihe bazabishobora. Kwigomwa kurya bizabazanira inyungu nyinshi cyane kurenza gukoresha imiti, kuko igifu cyangiritse kizatangira kumva kibonye ikiruhuko cyifuje igihe kirekire, kandi kumva bafite inzara bizamarwa n’indyo yoroheje. Bizasaba igihe kugira ngo uburyohe bwabo bugaruke ku murongo usanzwe aho gukomeza kwishimira ibyo bwamenyerejwe. Ariko bitewe no guhora bakoresha ukwigomwa mu mirire no mu minywere, bazatangira kwishimira bidatinze indyo yoroheje kandi iboneye, kandi babirye banyuzwe cyane kurusha uko bishimiraga bya byokurya bikungahaye ku byangiza umubiri. IMN 177.7

Kwirinda Ukwigomwa Guca Intege Umubiri

313. Mu gihe umubiri ufite umuriro mwinshi, kwigomwa amafunguro mu gihe gito bizacogoza umuriro, kandi gukoresha amazi bizazanira umubiri kugenda umererwa neza. Ariko umuganga aba akeneye gusobanukirwa n’ukuntu umurwayi ameze by’ukuri, ntamwemerere gukomeza kwigomwa ibyokurya igihe kirekire kugeza ubwo umubiri we wacika intege. Iyo umuriro ukomeje kwiyongera, ibyokurya bibasha gukabura amaraso; ariko igihe umuriro ugabanyutse, umubiri ugomba guhabwa ibyokurya biringaniye. Iyo ibyokurya bikomeje gushyirwa mu mubiri igihe kinini, umuheha w’igifu uzabigaragarisha kugira umuriro, uzagabanywa gusa no gukoresha ibyokurya bikwiriye kandi biboneye. Imikorere isanzwe [yo mu rwungano ngogozi] izongera itangire gukora bushya. Igihe umurwayi agaragaje ko yifuza cyane ibyokurya, ndetse n’igihe afite umuriro, ni byiza gukemura icyifuzo cye agahabwa ibyokurya biringaniye byoroheje kandi bidatera umubiri ikibazo, kurusha kubimugomwa. Igihe azaba adafite ikimuhangayitse, imikorere y’umubiri ntizagira ikiyiremereza kuko azaba yafashe ibyokurya bikeya kandi byoroheje. IMN 178.1

Inama ku Mugabura Ugeze mu Zabukuru

314. Namenye ko umaze igihe runaka ufata gusa ifunguro rimwe ku munsi; ariko nziko ibyo atari byiza kuri wowe, kuko neretswe ko ukeneye indyo ifite intungamubiri, kandi bikaba bishobora kukumerera nabi bitewe no kwirinda gukabije. Intege zawe ntizikwemerera bene iyo myifatire ikabije wahaye umubiri wawe. … IMN 178.2

Ndatekereza ko wibeshye mu kwiyemeza kwigomwa kurya iminsi ibiri. Ntabwo Imana igusaba kugenza utyo. Ndagusaba kwitonda, ukarya kabiri ku munsi, wisanzuye, indyo yuzuye. Nutareka uko kwigomwa, uzakomeza gucika intege, kandi imbaraga zawe z’ubwenge zive ku murongo. IMN 178.3