INAMA KU MIRIRE N’IBYOKURYA
UMUGABANE WA II — KURYAGAGURA
Akamaro ko Kurya ku Bihe Bidahinduka
281. Nyuma yo kurya ibyokurya ku masaha asanzwe, igifu gikwiriye guhabwa ikiruhuko kingana n’amasaha atanu. Nta cyokurya na gito gikwiriye gushyirwa mu gifu kugeza igihe cyo gufata ifunguro rikurikiyeho. Muri icyo gihe, igifu kiba gikora umurimo wacyo, cyarangiza kikaba noneho cyiteguye kwakira ibindi byokurya. IMN 171.4
Nta mpamvu n’imwe igomba gutuma habaho guhindagura amasaha yo gufata amafunguro. Niba ibyokurya bya kumanywa bifashwe isaha imwe cyangwa abiri mbere y’igihe gisanzwe, igifu kiraba kitaritegura kwakira uwo mutwaro mushya. Kiba kitararangiza igogora ry’ibyokurya byabanje, bityo kikaba kidafite imbaraga zihagije zo gukora umurimo mushya. Bityo imikorere y’umubiri wose ikaba iremerejwe. IMN 171.5
Na none kandi amafunguro ntakwiriye gufatwa bitinzeho isaha cyangwa amasaha abiri, kugira ngo dukunde dusohoze gahunda runaka, cyangwa turangize akazi turimo gukora. Igifu gikenera ibyokurya ku masaha cyamenyereye kuyafatira. Iyo icyo gihe gitindijwe, imbaraga z’umubiri ziragabanyuka, zikaza kugeza aho zikendereye maze ipfa ry’ibyokurya rikayoyoka. Iyo ibyokurya biriwe icyo gihe, igifu ntikiba kikibashije kubigogora neza uko bikwiriye. Ibyokurya ntibishobora guhindurwamo amaraso meza afitiye umubiri akamaro. IMN 171.6
Iyaba abantu baryaga ibyokurya ku bihe bidahinduka, bakirinda kuryagagura, baba biteguye gufata amafunguro bumva ko bayasonzeye, kandi bakanezezwa no kurya ibyokurya bigiye kugirira akamaro umubiri watakaje imbaraga mu kazi bakoze. IMN 171.7
282. Kurya ku bihe bidahinduka bifite akamaro gakomeye. Buri funguro rikwiriye kugira igihe cyaryo kizwi. Muri icyo gihe, buri wese akwiriye kurya ibyo umubiri ukeneye, akirinda gufata ibirenze urugero byagira ingaruka ku ifunguro rikurikiyeho. Hariho benshi bimenyereje kurya mu gihe umubiri utabikeneye, mu bihe bihindagurika, kandi bakaryagagura, bitewe n’uko batagira imbaraga zihagije zo kwitegeka. Igihe bamwe bari mu ngendo, usanga barya icyo babonye cyose mu nzira. Ibi byangiza cyane umubiri. Iyaba abagenzi bimenyerezaga kurya ku bihe bidahinduka ibyokurya byoroheje kandi bifite intungamubiri, ntibagenda bafite umururumba w’icyo babonye cyose, kandi ngo bagire ububabare cyane butewe n’uburwayi mu rugendo. IMN 171.8
283. Kurya ku gihe kidahinduka bikwiriye kubahirizwa mu buryo bwitondewe. Nta kintu gikwiriye kuribwa hagati y’ifunguro n’irindi (kuryagagura), byaba ibiryohereye nka bombo, keke, ...byaba ubunyobwa, imbuto, cyangwa ibyokurya ibyo aribyo byose. Kuryagagura byica imbaraga y’ubuzima bwiza bw’ingingo z’igogora, bikagera no ku buzima ndetse bikabuza umuntu kugubwa neza muri rusange. Iyo abana baje ku meza, ntibishimira ibyokurya bibafitiye akamaro, bagirira umururumba ibidafitiye akamaro umubiri wabo. IMN 171.9
284. Muri uyu muryango, nta gahunda nyakuri bagize yo gucunga imirire; bagiye barangwa no kurya ku bihe bihindagurika. Bagombaga kugira ibihe bizwi kuri buri funguro, kandi bagategura ibyokurya byabo mu buryo bworoheje, kandi bitagira ibinure. Bari bakwiriye ahubwo gukoresha imbaraga kugira ngo bategure ibyokurya bikungahaye ku ntungamubiri, bituma umubiri umererwa neza, kandi bitera ipfa. Muri uwo muryango, kimwe ndetse no mu yindi miryango myinshi, bashaka kwereka abashyitsi ibyuzuye ku meza yabo. Bategura ibisorori byinshi kandi akenshi ugasanga byuzuyemo ibyokurya bikungahaye ku binure, kugira ngo abicaye ku meza bifuze kurya birenze urugero. Nyamara igihe nta bashyitsi bahari hakabaho impinduka imeze nko kwisuzugura mu gutegura amafunguro azanwa ku meza. Aya mafunguro aba ari nkene, abuze intungamubiri. Aboneka nk’adafite umumaro, “ayo twikoreshereza twebwe gusa mu rugo.” Bene ibyo byokurya biribwa vuba, kandi bikaribwa hatitawe ku gihe gikwiriye cyo gufatiraho amafunguro. Buri wese ugize uwo muryango yagiye akomeretswa n’imikoreshereze y’ayo mafunguro. Ni icyaha kuri bashiki bacu gutegurira abashyitsi bene ayo mafunguro akomeye atyo, maze barangiza bagategurira imiryango yabo ibyokurya bidafashije kandi bidafitiye akamaro umubiri. IMN 172.1
285. Natangajwe no kumenya ko, hejuru y’umucyo wose watanzwe kuri iyi ngingo, abantu benshi bakomeje kuryagagura! Ntimukwiriye na gato kugira ikintu na gito mushyira mu kanwa hagati y’amafunguro asanzwe. Mujye murya icyo mugomba kurya cyose, ariko mukirye mu gihe gikwiriye cy’ifunguro, hanyuma mutegereze igihe cy’irindi funguro. IMN 172.2
286. Abantu benshi birengagiza umucyo n’ubumenyi maze bakemera gutamba amahame kugira ngo bahaze irari ryabo. Barya mu gihe umubiri udakeneye ibyokurya, kandi bakarya mu bihe bitandukanye (bakaryagagura), bitewe no kutagira umutimanama ubahanira kwirinda kubogamira ku byifuzo byabo. Bityo igifu kikahababarira, kikivumbagatanya, hagakurikiraho uburwayi. Kurya ku bihe bidahinduka ni ikintu cy’ingenzi cyane ku buzima bwiza bw’umubiri n’intekerezo ziri hamwe. Nta kintu na gito gikwiriye gushyirwa mu kanwa hagati y’amafunguro asanzwe. IMN 172.3
287. Kandi uwarwaye indwara y’igugara yayitewe bitewe no kutubahiriza gahunda yo kurira ku bihe bidahinduka. Aho kubahiriza ibihe bidahinduka mu mirire, yemeye kubatwa n’irari mu mirire, maze arangwa n’ingeso yo kuryagagura. IMN 172.4
288. Abana ntibakunze kwigishwa akamaro ko kumenya igihe, uburyo n’ibyo bakwiriye kurya. Babemerera kwirira uko bishakiye kandi bakishyira bakizana, bakarya igihe cyose, bakarya amatunda uko bayabonye imbere yabo, kandi bakayaryana na za gato, keke, ibisuguti, umugati na za marigarine, n’ibindi biryohereye bahorera buri gihe, maze bikabahindura abanyamururumba n’abarwayi b’igugara. Ingingo zigize urwungano ngogozi, zihinduka nk’urusyo ruhora rusya, maze zigacogora, bigatuma ubwonko bukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo zunganire igifu mu murimo w’inyongera kiba cyahawe, maze imbaraga z’ubwenge zigacogora. Ukwikabura kudasanzwe kw’imbaraga z’umubiri no gucogora kwazo kubatera uburakari, ntibagire ikibatangira (kutihangana), bakikoresha ibyo bishakiye, kandi bakagira inabi. IMN 172.5
[Akamaro ko kumenyereza abana kurira igihe — 343, 344, 345, 346, 348]. IMN 172.6
289. Ababyeyi benshi, aho kwita ku nshingano yabo yo guhora bigisha abana babo ingeso yo kwigomwa, no kubigisha uburyo bwiza bwo gukoresha imigisha yose y’Imana, bemerera abana kurya no kunywa uko bishakiye n’igihe bishakiye. Igihe hatabayeho gukoresha uburyo bwiza bwo guhagarika irari no kwikunda, bizagenda birushaho kongera imbaraga no gukomera mu mubiri. IMN 173.1
[Ibigendana n’ibi wabisanga ku ngingo ya 347]. IMN 173.2
290. Ni ikintu cyabaye akamenyero ku bantu benshi b’iyi si kurya inshuro eshatu ku munsi, kandi bakaba baramenyereye no kuryagagura hagati y’ibihe by’amafunguro. Hanyuma kandi ifunguro rya nyuma bakarifata riremereye, kandi bakarirya bahita baryama. Ibi binyuranye na gahunda isanzwe : ibyokurya byinshi ntibigomba kuribwa ku mugoroba. Aba bantu baramutse bahinduye akamenyero, maze bakimenyereza kurya amafunguro abiri ku munsi, bakirinda kuryagagura, naho ryaba itunda rya pome, umuneke cyangwa irindi tunda, bazabona ingaruka igihe umuntu agiye kurya akumva afite ipfa ryabyo, kandi ubuzima bukarushaho kuba bwiza. IMN 173.3
291. Mu gihe cy’ingendo, abantu benshi usanga bagenda barya ikibonetse cyose. Uyu ni umuco mubi rwose. Inyamaswa zitagira ubwenge kandi zidakeneye ubumenyi ni zo zishobora kugenza gutyo ntibigire ingaruka kuri zo, ariko ibi ntibikwiriye kuranga abantu batekereza, bafite ubwenge bakwiriye gukoresha bakorera Imana n’abantu. IMN 173.4
292. Ibyokurya byinshi bikabije, hamwe n’ibyokurya bishyizwe mu gifu mu masaha adakwiriye, bigira ingaruka kuri buri karandaryi kagize urwungano rw’umubiri. IMN 173.5
293. Abantu benshi usanga barya buri saha, bagasuzugura amategeko agenga ubuzima bwiza. Intekerezo zabo zigacurama. Ni buryo ki bashobora guhabwa icyubahiro cyo kumurikirwa n’imbaraga mvajuru, kandi baramenyereye kutagira icyo bitaho, ntibite ku mucyo Imana yatanze kuri ibyo byose ? Benedata, mbese iki si igihe mukwiriye kwihana ku byerekeranye no guhaza irari ryo kwikunda mugira ? IMN 173.6
294. Amafunguro atatu ku munsi hamwe no kwirinda kuryagagura (habe n’itunda rya pome), ni byo bikwiriye kuba urugero rwo kwihaza. Abarenza urwo rugero baba bica amategeko agenga ibyaremwe kandi bazabona ingaruka yabyo. IMN 173.7
[Abagabura batita kuri aya mabwiriza — 227] IMN 173.8
[Kuryagagura mu gihe cy’amateraniro makuru — 124] IMN 173.9
[Abana ntibakwiriye kurya ibinyamasukari, amatunda, ubunyobwa cyangwa ikindi mu bihe biri hagati y’amafunguro — 344] IMN 173.10
[Kwemerera abana kurya igihe bishakiye — 348, 355, 361] IMN 173.11
[Ingaruka ku banyeshuri — 246]. IMN 173.12