INYANDIKO Z’IBANZ

4/95

Gukangukira gutegereza mu buryo bukomeye

Nyamara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho ubutumwa bwo gutegereza kugaruka kwa Yesu bwamamajwe cyane kandi bwakirwa na benshi. Ubwo ubuhanuzi bwa Bibiliya bwerekeye kugaruka kwa Yesu bwakirwaga n’abagabo n’abagore bo mu matorero afite imyizerere inyuranye, umusaruro wavuyemo wabaye umubare munini w’abizera b’Abadiventisiti. Nyamara abantu bakwiriye kuzirikana ko nta torero ryashinzwe icyo gihe. Ibyiringiro by’abari bategereje kugaruka kwa Yesu byatumye habaho ububyutse bwimbitse mu by’idini bwagiriye umumaro amatorero yose y’Abaporotesitanti kandi butuma abahinyura n’abatizera bose baturira ku mugaragaro ko bizeye Bibiliya kandi ko bizera Imana. IZ 13.1

Igihe iryo tsinda ryari riri hafi kugera ku rwego rwo hejuru mu myaka ya 1840, ababwiriza amagana menshi baje kwinjira mu murimo wo kwamamaza ubwo butumwa. Wiliyamu Mileri (William Miller) niwe wari ku ruhembe rw’imbere, akaba yari atuye mu nkengero z’Iburasirazuba bw’Umujyi wa New York. Yari umugabo wubashywe aho yari atuye kandi akaba yarakoraga umwuga w’ubuhinzi. Aho kuba yari yararanzwe n’iby’idini mu buryo bukomeye, mu busore bwe yari umuntu uhinyura. Yari yaranze kwizera Ijambo ry’Imana maze yemera ibitekerezo by’uko Imana ititaye ku isi yaremye. Umunsi umwe ubwo hari mu gitondo cyo ku wa mbere w’Isabato ari gusoma ikibwirizwa mu itorero ry’Ababatisita, Mwuka Muziranenge yakoze ku mutima wa Miller bituma yemera Yesu Kristo nk’Umukiza we. Miller yahereye ubwo atangira kwiga Ijambo ry’Imana, kandi agambirira gushakira muri Bibiliya igisubizo kibasha kumunyura ku bibazo byose yari afite ndetse no kwiyigisha ukuri kwanditswe muri yo. IZ 13.2

Yamaze imyaka ibiri yihatira gusoma Ibyanditswe umurongo ku wundi. Yiyemeje ko atagomba gusoma umurongo ukurikiyeho atabanje gusobanukirwa bihagije n’uwo yabaga ari kwiga. Imbere ye yabaga ahafite gusa Bibiliya n’igitabo cy’amashakiro. Muri icyo gihe ubwo yigaga yageze ku buhanuzi buvuga ibyo kugaruka kwa Kristo yiyiziye ubwe imbona nkubone. Yakiranye kandi n’inyigisho zivuga ubuhanuzi bw’ibihe bikomeye, ariko by’umwihariko ubuhanuzi bw’iminsi 2300 yo muri Daniyeli igice cya 8 n’icya 9, aribwo yaje guhuza n’ubuhanuzi bwo mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14 n’ubutumwa bwa marayika buvuga iby’igihe cy’Imana cyo guca urubanza (Ibyahishuwe 14:6,7). Ku rupapuro rumwe rw’iki gitabo, Ellen G. White avuga ko “Imana yohereje marayika wayo ngo agenderere umutima” wa William Miller, “ngo amuyobore mu gucukumbura ubuhanuzi.” IZ 13.3

Akiri umukobwa muto, Ellen White yumvise Miller incuro ebyiri ubwo yigishirizaga mu mujyi wa Maine ho muri Porutilandi (Portland). Ellen White yumvise akozwe ku mutima cyane. Muri iki gitabo Ellen White azatugaragariza ubuhanuzi nk’uko William Miller yabwigishaga abamwumvaga. Kubw’ibyo rero, reka tugaruke ku gitabo giheruka Ellen G. White yanditse ari cyo, Intambara ikomeye. IZ 13.4