INYANDIKO Z’IBANZ

5/95

Kwegereza kw’ibihe by’ubuhanuzi

“Ubuhanuzi bwasaga n’ubuhishura byimazeyo igihe cyo kugaruka kwa Kristo, bwari ubwo muri Daniyeli 8:14 bugira buti: ‘Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.’ Wiliyamu Mileri agendeye ku ihame yakurikizaga rivuga ko Ibyanditswe byisobanura ubwabyo, yasanze ko mu buryo bwa gihanuzi, umunsi ugereranya umwaka (Kubara 14:34; Ezekiyeli 4:6); yabonye ko igihe cy’iminsi 2300 ya gihanuzi, cyangwa imyaka isanzwe 2300 cyagombaga kuzatinda kikarenza iherezo ry’igihe Abayuda bari barahawe ngo bihane kandi bagaragarize Imana andi mahanga. Bityo iyo minsi ikaba ntaho yari ihuriye n’ubuturo bwo muri icyo gihe. Mileri yemeye igitekerezo cyari cyarakiriwe muri rusange cyavugaga ko mu gihe cya Gikristo isi ari yo buturo, maze kubw’ibyo yumva ko ukwezwa k’ubuturo kwavuzwe muri Daniyeli 8:14 kwerekezaga ku kwezwa kw’isi yejeshwa umuriro igihe Kristo azaba agarutse. Niba rero barashoboraga kubona igihe nyakuri baheragaho babara iminsi 2300, byatumye Mileri afata umwanzuro ko igihe cyo kugaruka kwa Kristo gishobora guhamywa nta shiti. Bityo, hashoboraga guhishurwa igihe cy’iryo herezo, ubwo ibiriho byose, “kwishyira hejuru n’ubushobozi, ubutware n’ubwibone, ubugome n’ikandamiza byose bizarangira;’ igihe umuvumo uzakurwa ku isi, urupfu rugatsembyaho burundu, abagaragu b’Imana, abahanuzi n’abera ndetse n’abubaha izina ryayo bose bagahabwa ingororano; naho abarimbura isi bagatsembwa burundu.’ 6 IZ 14.1

“Miller yakomeje kwiga ubuhanuzi afite ubwuzu n’umwete mwinshi, akamara iminsi n’amajoro yiga ibyo yavumburaga ko ari ingenzi kandi bikwiriye kwitabwaho. Ariko mu gice cya munani cy’igitabo cya Daniyeli ntiyashoboye kuhabona urufunguzo rumwereka itangiriro ry’iminsi 2 300; nubwo marayika Gaburiyeli yatumwe gusobanurira Daniyeli iby’izo nzozi, yamuhaye ubusobanuro butuzuye. Ubwo umuhanuzi yerekwaga itotezwa rikomeye ryagombaga kugwira itorero, yacitse intege. Ntiyashobora kwihangana igihe kirekire mu iyerekwa, maze marayika aba amuvuye hafi. Daniyeli “yacitse intege amara iminsi arwaye.” Yaravuze ati: “Natangajwe n’ibyo neretswe; nyamara nta muntu wabimenye.” IZ 14.2

Ariko Imana yari yabwiye intumwa yayo iti: “Sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.” Iryo tegeko ryagombaga kubahirizwa. Kubwo kumvira iryo tegeko, marayika yagarutse kuri Daniyeli nyuma y’igihe runaka maze aramubwira ati: “Ubu nzanywe no kungura ubwenge bwawe. . . Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.” (Daniyeli 8:27, 16; 9:22,23, 25-27). Mu iyerekwa ryo mu gice cya 8 harimo ingingo imwe itarasobanuwe, ari yo yerekeranye n’igihe cy’iminsi 2 300. Bityo, ubwo marayika yasubukuraga ubusobanuro yamuhaga, yatinze cyane ku ngingo y’igihe: IZ 14.3

“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera . . .Nuko ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi; maze habeho ibindi byumweru mirongo itandatu na bibiri, bahubake basubizeho imiharuro n’impavu; ndetse bizakorwa mu bihe biruhije. Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira, Mesiya azakurwaho, kandi ntacyo azaba asigaranye. . . Uwo mutware azasezerana na benshi isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati: azabuzanya ibitambo n’amaturo.” IZ 15.1

Umumarayika yohererejwe Daniyeli kubw’umugambi udasanzwe wo kumusobanurira icyo atari yasobanukiwe mu iyerekwa ryo mu gice cya munani, ari cyo: Ibyavuzwe byerekeranye n’igihe, “kigeza ku minsi 2 300 uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera bukabona kwezwa.” Marayika amaze kubwira Daniyeli ati: “Umva yewe mwana w’umuntu ibyo weretswe,” amagambo ya mbere yavuze ni aya ngo: “Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera.” Ijambo ryasobanuwe aha ngaha ngo “byagenewe” cyangwa “bitegekewe” risobanura mu by’ukuri ngo, “byakuwe.” Marayika avuga ko ibyumweru mirongo irindwi, bihwanye n’igihe cy’imyaka 490, bigomba gukurwaho, kubwo kugenerwa Abayuda by’umwihariko. Ariko se byagombaga gukurwa kuki? Kubera ko iminsi 2300 ari cyo gihe cyonyine kivugwa mu gice cya munani, kigomba kuba ari cyo gihe ibyumweru mirongo irindwi byakuweho. Bityo rero ibyumweru mirongo irindwi bigomba kuba ari umugabane umwe w’iminsi 2300, kandi ibyo bihe byombi bigomba gutangirira hamwe. Marayika yavuze ko ibyumweru mirongo irindwi byagombaga gutangirira igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryashyiriweho. Iyo tariki niba ishobora kuboneka, bityo rero kumenya itangiriro ry’icyo gihe cy’iminsi 2 300 byarashobokaga. IZ 15.2

Iryo tegeko riboneka mu gice cya karindwi cy’igitabo cya Ezira. (Ezira 7:12-26). Ryatanzwe uko ryakabaye n’umwami Aritazerusi w’Ubuperesi mu mwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo. Ariko muri Ezira 6:14 havuga ko inzu y’Uwiteka i Yerusalemu yubatswe “kubw’itegeko rya Kuro na Dariyo ndetse n’irya Aritazerusi umwami w’Ubuperesi.” Abo bami batatu, mu gushyiraho, kwemeza no kunonosora iryo tegeko, bahuje n’ibyo ubuhanuzi bwari bwaravuze maze riba itangiriro ry’imyaka 2300. Iyo ufashe umwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo, ari cyo gihe iryo tegeko ryanonosowe rigashyirwaga mu bikorwa nk’itariki yo gutanga iryo tegeko, usanga ko ikintu cyose cyavuzwe cyerekeranye n’ubuhanuzi bw’ibyumweru mirongo irindwi cyarasohoye. IZ 15.3

“Kuva igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryatangiwe kugeza kuri Mesiya Umutware hagombaga kuba ibyumweru birindwi n’ibyumweru mirongo itandatu na bibiri,” ni ukuvuga ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda cyangwa imyaka 483. Itegeko rya Aritazerusi ryashyizwe mu bikorwa mu gihe cy’umuhindo w’umwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo. Uhereye kuri iyo tariki, igihe cy’imyaka 483 kirangira mu mwaka wa 27 nyuma ya Yesu-Kristo. Icyo gihe rero nibwo ubu buhanuzi bwasohoreye. Ijambo, “Mesiya” risobanura “Uwasizwe.” Mu muhindo w’umwaka wa 27 mu gihe cya Kristo, niho Kristo yabatijwe na Yohana kandi asigwa na Mwuka Muziranenge. Intumwa Petero ahamya ko; “Imana yasize Yesu w’i Nazareti imuha Mwuka Muziranenge n’imbaraga.” 7 Kandi n’Umukiza ubwe yarivugiye ati: “Umwuka w’Uwiteka ari muri jye, ni cyo cyatumye ansigira kugira ngo mbwirize abakene ubutumwa bwiza.” 8 Amaze kubatizwa, Yesu yagiye i Galilaya, “avuga ubutumwa bwiza bw’Imana, ati: ‘Igihe kirasohoye.” 9 IZ 16.1

“Azasezerana na benshi isezerano rikomeye rimare icyumweru kimwe.” “Icyumweru” kivugwa ahangaha, ni cyo giheruka ibyumweru mirongo irindwi; ni ukuvuga imyaka irindwi iheruka igihe cyahawe Abayuda by’umwihariko. Muri iki gihe, uhereye muri 27 kugeza muri 34 nyuma ya Yesu-Kristo, bwabaye ubwa mbere Kristo ubwe atanga irarika ry’ubutumwa bwiza yoherereje Abayuda by’umwihariko kandi nyuma yaho akurikirwa n’abigishwa be. Ubwo abigishwa bagendaga bajyanye inkuru nziza y’ubwami, amabwiriza Umukiza yabahaye ni aya ngo: “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y’Abasamariya, ahubwo mujye mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli.” 10 IZ 16.2

“Icyumweru nikigera hagati: azabuzanya ibitambo n’amaturo.” Mu mwaka wa 31, imyaka itatu n’igice nyuma y’umubatizo we, Umukiza wacu yarabambwe. Gahunda y’ibitambo yari imaze imyaka ibihumbi bine yerekeza kuri Ntama w’Imana yarangiranye n’igitambo gihebuje ibindi cyatangiwe i Karuvali. Uwashushanywaga mu bigereranyo yari abonetse, bityo ibitambo byose n’amaturo byatangwaga muri gahunda y’imihango byagombaga guhagararira aho. IZ 16.3

“Nk’uko twabibonye, ibyumweru mirongo irindwi cyangwa imyaka 490, byahariwe ubwoko bw’Abayuda byarangiye mu mwaka wa 34 w’igihe turimo. Muri uwo mwaka, binyuze mu gikorwa cy’urukiko rukuru rw’Abayuda, ubwo bwoko bwahamije ko bwanze burundu ubutumwa bwiza bubinyujije mu kwicisha Sitefano amabuye no kurenganya abayoboke ba Kristo. Bityo, ubutumwa bw’agakiza ntibwaba bukigenewe ubwoko bwatoranyijwe gusa, ahubwo buhabwa abatuye isi yose. Abigishwa bahunze bakava muri Yerusalemu bitewe n’itotezwa “bagiye hirya no hino bagenda bamamaza ijambo ry’Imana.” “Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.” 11 Petero ayobowe n’Imana, yabwirije ubutumwa bwiza umusirikare utegeka abandi ijana w’i Kayisariya witwaga Koruneliyo kandi wubahaga Imana. Kandi na Pawulo wakoranaga umwete, nyuma akaza kwizera Kristo, yatumwe kujyana ubutumwa bwiza bw’agakiza “kure mu banyamahanga.” IZ 16.4

“Uko ni ko ikintu cyose cyavuzwe n’ubuhanuzi cyasohoye, kandi intangiriro y’ibyumweru mirongo irindwi igaragara ko yabayeho rwose mu mwaka 457 mbere ya Yesu-Kristo kandi ko byarangiye mu mwaka wa 34 nyuma ya Kristo. Iyo ibyo bishingiweho, nta ngorane zindi ziboneka mu kubona iherezo ry’iminsi 2300. Ibyumweru mirongo irindwi, cyangwa iminsi 490, byavanwe ku minsi 2300 bityo hasigara iminsi 1810. Nyuma y’iherezo ry’iminsi 490 hari hasigaye iminsi 1810 igomba nayo gusohora. Iyo ubaze imyaka 1810 uhereye mu mwaka wa 34 nyuma ya Kristo, usanga irangira mu mwaka wa 1844. Kubw’ibyo rero, iminsi 2300 yo muri Daniyeli 8:14 irangira mu mwaka wa 1844. Dukurikije ibyavuzwe na marayika w’Imana, ku iherezo ry’iki gihe kirekire cy’ubuhanuzi “ubuturo bwera bwagombaga kwezwa.” Bityo rero igihe cyo kwezwa k’ubuturo bwera — cyemerwaga hafi na bose ko kizabaho Kristo agarutse — cyagaragajwe nta shiti. IZ 17.1

“Miller n’abo bari bafatanyije babanje kwizera ko iminsi 2300 izarangira mu itumba ryo mu mwaka wa 1844, mu gihe ubuhanuzi bushyira iherezo ry’icyo gihe mu muhindo w’uwo mwaka. Ikosa ryakozwe kuri iyo ngingo ryateje gucika intege no guhangayika no kwiheba ku bari barashyize igihe cyo kugaruka kwa Kristo ku itariki ya mbere. Nyamara ibyo ntibyadohoye igitekerezo cyerekanaga ko iminsi 2300 yarangiye mu mwaka wa 1844, kandi ko igikorwa gikomeye cyagereranyijwe no kwezwa k’ubuturo bwera kigomba kubaho. IZ 17.2

“Miller yagiye kwiga Ibyanditswe Byera nk’uko yari yarabikoze, afite umugambi wo kumenya ko byahishuwe n’Imana koko. Agitangira Miller ntiyari yiteze na gato kugera ku mwanzuro yagezeho. Nawe ubwe kwizera ibyo agezeho byaramugoye. Ariko igihamya cy’Ibyanditswe byera cyarumvikanaga cyane kandi gifite imbaraga ku buryo kitakwirengagizwa. IZ 17.3

“Yari amaze imyaka ibiri yiga Bibiliya, ubwo mu mwaka wa 1818 yageraga ku mwanzuro ukomeye ko hafi mu myaka makumyabiri n’itanu, Kristo yagombaga kuza gucungura ubwoko bwe.” 12 IZ 17.4