INYANDIKO Z’IBANZ

21/95

IBITEKEREZO BYA ELLEN G. WHITE N’IBYO YANYUZEMO MU MIBEREHO YA GIKRISTO

IBYO ELLEN WHITE YANYUZEMO N’IBITEKEREZO BYE

Mbisabwe n’incuti zanjye magara, nemeye kubanyuriramo muri make ibyo nanyuzemo n’uko mbitekereza, niringira ko bizatera ubutwari kandi bigakomeza abana b’Imana bicisha bugufi kandi bakayiringira. IZ 32.1

Nahindutse mfite imyaka cumi n’umwe, mbatirizwa mu itorero ry’Abametodisiti mfite imyaka cumi n’ibiri y’ubukuru. Ubwo nari mfite imyaka cumi n’itatu y’ubukuru numvise Wiliyamu Mileri (William Miller) yigishiriza ubwa kabiri i Portland ho muri Leta ya Maine. 28 Icyo gihe numvise ntatunganye, ntiteguye kureba Yesu. Igihe uwigishaga yararikaga abagize itorero n’abanyabyaha ngo baze imbere basengerwe, nagiye mu ba mbere kuko nari nzi ko hari umurimo ukomeye ngomba gukorerwa kugira ngo mbe nkwiriye ijuru. Umutima wanjye wari ufite inyota yo kubona agakiza gashyitse kandi gatangirwa ubuntu ariko sinari nzi uko nakabona. IZ 32.2

Mu mwaka wa 1842, nakomeje kwitabira amateraniro yategurizaga abantu kugaruka kwa Kristo yaberaga i Portland ho muri Leta ya Maine, maze nizera ntashidikanya ko Kristo agiye kugaruka. Nari mfite inzara n’inyota byo kugira agakiza gashyitse, nshaka kugendera mu bushake bw’Imana mu buryo bwuzuye. Narwanaga intambara uko bukeye n’uko bwije kugira ngo ndonke ubwo butunzi butagira akagero butabasha kugurwa n’ibyo mu isi byose. Ubwo nari mfukamye imbere y’Imana nsaba guhabwa uwo mugisha, nahawe inshingano yo kugenda ngo nsengere hamwe n’abandi mu materaniro rusange. Sinari narigeze nsenga n’ijwi rirenga ndi mu materaniro, maze iyo nshingano ndayihakana kuko natinyaga ko ndamutse ngerageje kubikora ntakumvikana. Igihe cyose najyaga imbere y’Imana mu masengesho yo mu rwiherero, iyo nshingano ntasohoje yangarukaga imbere kugeza ubwo ndekera aho gusenga bityo nicara mfite agahinda kenshi maze amaherezo ndiheba cyane. IZ 32.3

Muri ubwo bwihebe narimo, namaze ibyumweru bitatu nta mirasire y’umucyo yamurikaga mu gicu cy’umwijima w’icuraburindi cyari kibuditse ahanzengurutse. Noneho nagize inzozi inshuro ebyiri zangejejeho imirasire yoroheje y’umucyo n’ibyiringiro. Nyuma y’ibyo naje kubwira ibyanjye byose mama wari umubyeyi wamaramaje. Yambwiye ko ntabaye impabe kandi angira inama yo kujya kureba umuvandimwe witwaga Stockman wabwiririzaga abategereje i Portland. Naramwiringiraga cyane kuko yari umugaragu ukundwa kandi wamaramaje wa Kristo. Amagambo ye yankoze ku mutima antera ibyiringiro. Nasubiye imuhira maze nongera kujya imbere y’Imana, nyisezeranya ko nzakora kandi nkihanganira ikintu cyose igihe Yesu azamwenyurira. Ya nshingano yongeye kungarukaho. Kuri uwo mugoroba hari kubaho amateraniro maze ndayitabira, kandi ubwo abandi bapfukamaga ngo basenge, napfukamanye nabo mpinda umushyitsi, maze ubwo abantu babiri cyangwa batatu bari bamaze gusenga, nabumbuye akanwa kanjye nsenga ntabizi, maze amasezerano y’Imana ansohoreraho nk’amasaro y’igiciro cyinshi nashoboraga guhabwa kubwo gusaba gusa. Ubwo nasengaga, numvise ntuye wa mutwaro no kwiheba nari maranye igihe kirekire ku mutima wanjye, maze umugisha w’Imana uncuncumurwaho umeze nk’ikime. Nahaye Imana ikuzo kubwo ibyari bimbayeho, ariko nifuzaga ko uwo mugisha warushaho kwiyongera. Ntabwo nanyuzwe kugeza igihe numvise Imana yuzuye ubugingo bwanjye. Umutima wanjye wuzuye urukundo rutarondoreka nkunda Yesu. Imirasire y’ikuzo yarangose, kugeza ubwo umubiri wanjye uhinduka ikinya. Nta kindi kintu nashoboraga kubona uretse Yesu n’ikuzo rye, ibyo bituma ntashobora kumenya ibibera iruhande rwanjye. IZ 32.4

Umubiri wanjye n’intekerezo zanjye byamaze umwanya munini bimeze bityo, kandi ubwo namenyaga ibiri ahanzengurutse, ibintu byose byasaga n’ibyahindutse. Ikintu cyose cyari cyahindutse cyiza bihebuje kandi cyabaye gishya, bimeze nk’ibimwenyura bihimbaza Imana. Noneho numvise nshaka guhamya Yesu ahantu hose. Namaze amezi atandatu nta gicu cy’umwijima kibuditse mu ntekerezo zanjye. Umutima wanjye wanywaga buri munsi ku masoko akungahaye y’agakiza. Nibwiye ko abakunda Yesu bagomba gukunda kugaruka kwe, noneho njya mu materaniro kubabwira ibyo Imana, ndetse no kumva nshitse byari byanteye umunezero kubwo kwizera ko Umwami ari hafi kuza. Umuyobozi w’iryo tsinda yanciye mu ijambo avuga ati: “Binyuze mu myizerere y’Abametodisiti.” Nyamara sinashoboraga guha ikuzo imyemerere ya kimetodisiti igihe Kristo n’ibyiringiro byo kugaruka kwe kwegereje ari byo byari byampaye umudendezo. IZ 33.1

Abantu benshi bo mu muryango wa data bizeraga rwose kugaruka kwa Yesu, kandi kubwo guhamya izo nyigisho zihebuje, barindwi muri twe bahise bacibwa mu itorero ry’Abametodisiti. Icyo gihe amagambo y’umuhanuzi yari ay’igiciro cyinshi kuri twe. Umuhanuzi yaravuze ati: “Bene wanyu babanze bakabaca babahora izina ryanjye baravuze bati: ‘Ngaho Uwiteka nahabwe icyubahiro turebe umunezero wanyu!” (Yesaya 66:5). IZ 33.2

Guhera ubwo kugeza mu Kuboza 1844, ibyishimo byanjye, ibigeragezo no gucika intege kwanje byari bimeze nk’ibyo incuti zanjye z’Abategereje bari banzengurutse. Muri icyo gihe nasuye umwe mu bavandimwe twari dusangiye ibyiringiro byo kugaruka kwa Yesu, maze mu gitondo cya kare dupfukamana ku gicaniro cy’amasengesho y’umuryango. Nticyari igihe kinejeje, kuko hari abantu batanu gusa kandi nabo b’igitsina gore. Igihe nasengaga, imbaraga y’Imana yanjeho birenze uko nari nsanzwe mbyumva. Nahise njyanwa mu iyerekwa ry’ikuzo ry’Imana, mera nk’uzamuwe mvanwa ku isi buhoro buhoro, maze nerekwa ikimeze nk’urugendo rw’Abadiventisiti berekeza mu Murwa Wera, nk’uko mugiye kubibona mu magambo akurikiraho. IZ 33.3